Izayi 34 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Uhoraho azacira isi yose imanza

1Mahanga, nimwegere kugira ngo mwumve,

bihugu, namwe nimutege amatwi.

Isi n’ibiyiriho byose, nibitege amatwi,

kimwe n’ubutaka n’ibibumeraho byose.

2Uhoraho yarakariye amahanga yose,

yagiriye umujinya ingabo zayo zose.

Yagambiriye kubarimbura, yarabatanze ngo bicwe.

3Abapfuye babo bazajugunywa ku gasozi,

imirambo yabo izatungure umunuko,

n’imisozi itembeho amaraso yabo.

4Ingabo zose z’ijuru zizayagara,

ijuru ryizingazinge boshye umuzinge w’igitabo,

ingabo zaryo zihanantuke nk’amababi y’umuzabibu,

cyangwa se ay’umutini.

Icyorezo mu gihugu cya Edomu

5Uhoraho avuze atya :

Inkota yanjye yo mu ijuru, narayuhiye irahaga,

none ngiyo imanukiye kuri Edomu,

kuri icyo gihugu natanze ngo kirimburwe.

6Inkota y’Uhoraho yuzuye amaraso,

yahaze urugimbu, n’amaraso y’intama n’ay’amasekurume,

ibinure by’impyiko za rugeyo,

kuko Uhoraho agiye gutambirwa igitambo i Bosira,

ari cyo rupfu rw’icyorezo muri Edomu.

7Imbogo, ibimasa n’amapfizi bizicirwa icyarimwe :

igihugu cyabo gisindishwe n’amaraso,

naho ubutaka buhage urugimbu.

8Kuko ari umunsi w’ukwihorera k’Uhoraho,

akaba ari umwaka wo kubitura ibibi bakoreye Siyoni.

9Imigezi yo muri Edomu izahinduka ubujeni,

naho umukungugu uhinduke ubumara.

Icyo gihugu cyose kizahinduka ubujeni bugurumana,

10butazigera buzima, haba nijoro cyangwa se ku manywa,

umwotsi wabwo uzacumbeka ubudahwema;

uko ibihe biha ibindi, kizagumya kuba ubutayu,

ntikizongera kugendwa ukundi.

11Kizaba intaho y’ibihunyira n’ibinyogote,

giturwe n’ibyanira n’ibikona.

Uhoraho azakigeresha inago y’icyorezo,

agipime cyose akiringanize, maze gihinduke ubusa.

12Abanyacyubahiro ntibazongera kuhimika abami ukundi,

nta n’abatware bazongera kuharangwa.

13Ingoro zabo zizameramo amahwa,

ibigo bikomeye bimeremo ibisura n’ibitovu,

habe indiri y’ingunzu, n’imbuga ya za mbuni.

14Inturo zizahahurira n’impyisi,

hahinduke ibonaniro ry’ibikoko.

Hazaba kandi intaho ya Liliti, ikazahabona uburuhukiro.

15Ni ho inzoka izashyira icyari cyayo,

ihatere amagi, iyararire, iyarinde kandi iyaturage.

Ni na ho inkongoro zizakoranira, ingabo n’ingore zazo.

16Nimushakashake mu gitabo cy’Uhoraho, musome aya magambo :

«Nta n’imwe izabura muri zo,

nta n’imwe izazimiza mugenzi wayo,

kuko zitegekwa n’ijambo ry’Uhoraho,

umwuka we ukazikoranyiriza hamwe.

17Buri yose muri zo yayikoreyeho ubufindo,

azigabanya igihugu akoresheje inago,

zikazagitunga ubuziraherezo,

zikazagituramo ingoma ibihumbi.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help