Nahumu 3 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Umugi wamenaga amaraso ugabijwe abawurimbura

1Ugushije ishyano, mugi umena amaraso,

ukaba wuzuye ubujura n’urugomo,

ntunahweme kunyaga iby’abandi!

2Nimwumve urusaku rw’ikiboko n’urw’inziga zikocagurana,

imirindi y’amafarasi n’umuvuduko w’amagare y’intambara.

3Abanyamafarasi biteguye kurasa,

inkota ziragurumana nk’amafumba,

amacumu ararabya nk’umurabyo.

Abapfuye ni benshi, imirambo irandagaye hose,

intumbi ntizibarika, baragenda bazisitaraho!

4Ibyo byose ubitewe n’uburaya bwawe bukabije,

wowe, mupfumukazi wabuhiriye ukagira n’uburanga butangaje,

ugashikamira amahanga n’ubwo buhabara bwawe,

n’ibihugu ukabyicisha uburetwa kubera ubupfumu bwawe.

5Noneho dore ndakwibasiye,

uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo ubivuze,

nzazamura ingutiya yawe kugera ku gahanga,

kugira ngo nkwambike ubusa imbere y’amahanga,

n’ibihugu mbyereke ubwambure bwawe.

6Nzakujugunyaho imyanda, nkugire akarorero,

kugira ngo ukorwe n’ikimwaro,

7maze ugukubise amaso wese, ahunge avuza induru,

agira ati «Ninivi yarimbutse!»

Ni nde uzayigirira impuhwe?

Ni ko se, uzavana he abaguhumuriza?

Ninivi izaba aka Tebesi

8Waba se hari icyo urusha Tebesi,

wa mugi wubatse hagati y’imiyoboro ya Nili,

ugakikizwa n’amazi impande zose,

uruzi rukawubera inkike iwurinda?

9Kushi na Misiri ni byo wishingikirizaga buri gihe,

Puti n’Abanyalibiya baragiranye na wo amasezerano.

10Nyamara abaturage bawo barafashwe, bajyanwa bunyago;

abana bawo b’ibitambambuga bicirwa mu mayira yose,

abanyacyubahiro bawo bagabanywa ababatsinze,

hakoreshejwe ubufindo,

n’abatware bawo bose baboheshwa iminyururu.

11Nawe rero uramukiwe no gusinda ukarohama!

Uzahatirwa gushakira hose ubuhungiro

kugira ngo ucike umwanzi!

Ninivi ntizashobora kwirwanaho

12Ibigo byawe bikomeye byose

bimeze nk’imitini iriho imbuto zihishije;

iyo bayinyeganyeje na gatoya,

imbuto zihungukira mu kanwa k’uzirya.

13Reba abantu usigaranye: bifashe rwose nk’abagore!

Amarembo y’igihugu cyawe yugururiwe abanzi,

umuriro watwitse ibihindizo byawe.

14Nimuvome amazi, uyabikire igihe uzaba ugoswe;

komeza inkike zikuzitiye, jya gushaka ibumba,

urikate maze ubumbe amatafari.

15Nyamara ni ho umuriro uzagutwikira, inkota igutsembe,

kabone n’iyo waba imbaga nyamwinshi

ingana n’isanane cyangwa n’inzige.

Abatuye i Ninivi bose bazatatana

16Wigwijeho abacuruzi baruta inyenyeri zo mu kirere,

none bose barayoyotse nk’inzige zigurutse.

17Abarinzi bawe bari benshi nk’inzige,

abagenzuzi bawe ari nk’irumbo ry’isanane;

zihumbitse ku gihuru kubera ubukonje,

nyamara iyo izuba rirashe, zose ziraguruka,

ntihagire umenya n’aho zihungiye.

Amakuba atagira igaruriro

18Mbe, mwami wa Ashuru, abatware bawe ko bahunyiza,

intwari zawe zikaba zisinziriye!

Imbaga yawe yatataniye mu misozi,

kandi nta muntu n’umwe uri bubakoranyirize hamwe!

19Amakuba yawe ntagira igaruriro,

ibikomere byawe ntibishobora gukira.

Uwumvise akaga urimo wese aravuza impundu,

ariko kandi ni mu gihe:

none se ni nde utigeze ugirira nabi?

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help