Zaburi 7 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Isengesho ry’intungane itotezwa

1Ni amaganya ya Dawudi. Yayiririmbiye Uhoraho abitewe na Kushi w’Umubenyamini.

2Uhoraho Mana yanjye, ni wowe buhungiro bwanjye;

ntabara, unkize abankurikirana bose!

3Naho ubundi, barampotora nk’intare,

bakantanyaguza, nta we ubatesheje.

4Uhoraho, Mana yanjye, niba narahemutse mu byo nakoze,

niba hari ubugome bundangwaho,

5niba narituye inabi uwangiriye neza,

nkareka umubisha akabaho,

6nanjye umwanzi azankurikirane, amfate mpiri,

andibatire ku butaka nkanuye amaso,

anteshe ishema angaragura mu mukungugu! (guceceka akanya gato)

7Uhoraho, hagurukana uburakari!

Cubya ubukana bw’abandwanya,

kanguka, Mana yanjye,

wowe ubwiriza umuntu iby’ubutabera.

8Imiryango nikorane igukikize,

nawe uganze uyitegeke.

9Uhoraho ni we ucira imanza amahanga!

Uhoraho, urancire urubanza ukurikije ubutungane,

n’ubuziranenge bwanjye.

10Ubugome bw’abagizi ba nabi nibuhoshe,

ukomeze ushyigikire intungane!

Koko rero uzi akari mu mutima no mu nda y’umuntu,

wowe Mana Nyir’ubutabera.

11Ingabo inkingira ni Imana ubwayo,

ari na yo mukiza w’abafite umutima utunganye.

12Imana ni umucamanza utabera,

ikaba n’Imana ikangara buri munsi.

13Iyo umugiranabi atigaruye, ityaza inkota yayo,

ikabanga umuheto wayo maze igatamika.

14Yegeranya izo ntwaro za kirimbuzi,

imyambi yayo ikayivubura ari ibishashi.

15Umugome we, asama inda y’ubugizi bwa nabi,

agatwita inda y’ubwicanyi, akabyara ikinyoma.

16Acukura urwobo, akarugira rurerure,

ariko uwo mutego akaba ari we uwugwamo!

17Ubugome bwe ni we bukoraho,

urugomo rwe rukamugaruka.

18Nzashimira Uhoraho ubutabera bwe,

ndirimbe izina ry’Uhoraho, Umusumbabyose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help