Nehemiya 7 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Bateganya uko bazarinda umugi

1Inkike z’umugi zamaze kuzura maze ntera inzugi ku marembo, hanyuma nshyiraho abanyanzugi (n’abaririmbyi n’abalevi).

2Nuko Hanani umuvandimwe wanjye mugira umutware wa Yeruzalemu, naho Hananiya aba umukuru w’ingabo zo mu kigo ntamenwa, kuko uwo mugabo w’inyangamugayo yarushaga abenshi kugirira Imana igitinyiro.

3Nuko ndabihanangiriza nti «Amarembo ya Yeruzalemu ntazakingurwe mbere y’uko izuba rirasa, nirijya kurenga mujye mukinga inzugi mushyireho ibihindizo; kandi abaturage ba Yeruzalemu mujye mubatoranyamo abarinzi, buri wese afate umwanya ahateganye n’inzu ye.»

Uko Yeruzalemu yongeye guturwa(Ezr 2.1–70)

4Umugi wari munini mu mpande zawo zose ariko utuwe n’abantu bake cyane, kandi n’amazu yari atarongera kubakwa.

5Ni bwo Imana yanjye inshyizemo igitekerezo cyo gukoranya abanyacyubahiro, abacamanza hamwe n’imbaga yose, kugira ngo babarurwe hakurikijwe amazu yabo. Mbanza kureba mu gitabo cy’abagarutse mbere, nsanga handitsemo ngo:

6Dore abantu bo muri iyi ntara, Nebukadinetsari umwami wa Babiloni yari yarajyanye bunyago, hanyuma bakagaruka i Yeruzalemu no muri Yuda, buri wese agasubira mu mugi we.

7Bazanye na Zorobabeli, Yozuwe, Nehemiya, Azariya, Ramiya, Nahamani, Morudokayi, Bilishani, Misipereti, Biguwayi, Nehumi na Bahana.

Umubare w’imbaga ya Israheli ni uyu:

8bene Parewoshi ni 2172;

9bene Shefatiya ni 372;

10bene Arahu ni 652;

11bene Pahati‐Mowabu, ari bo bene Yezuwe na Yowabu ni 2818;

12bene Elamu ni 1254;

13bene Zatu ni 845;

14bene Zakayi ni 760;

15bene Binuwi ni 648;

16bene Bebayi ni 628;

17bene Azigadi ni 2322;

18bene Adonikamu ni 667;

19bene Biguwayi ni 2067;

20bene Adini ni 655;

21bene Ateri, ari bo bene Hizikiya ni 98;

22bene Hashumi ni 328;

23bene Besayi ni 324;

24bene Harifu ni 112;

25bene Gibewoni ni 95;

26abantu b’i Betelehemu n’ab’i Netofa ni 188;

27abantu b’i Anatoti ni 128;

28abantu b’i Beti‐Azimaweti ni 42;

29abantu b’i Kiriyati‐Yeyarimu, i Kefira n’i Beyeroti ni 743;

30abantu b’i Rama n’ab’i Geba ni 621;

31abantu b’i Mikimasi ni 122;

32abantu b’i Beteli n’ab’i Hayi ni 123;

33abantu b’i Nebo ni 52;

34bene Elamu wundi ni 1254;

35bene Harimu ni 320;

36abantu b’i Yeriko ni 345;

37abantu b’i Lodi, Hadidi na Ono ni 721;

38bene Senaya ni 3930.

39Abaherezabitambo ni aba: bene Yedaya, ari yo inzu ya Yozuwe, ni 973;

40bene Imeri ni 1052;

41bene Pashuru ni 1247;

42bene Harimu ni 1017.

43Abalevi: bene Yozuwe, ari bo Kadamiyeli, Binuwi na Hodiya, ni 74.

44Abaririmbyi: bene Asafu ni 148.

45Abanyanzugi: bene Shalumi, bene Ateli, bene Talimoni, bene Akuba, bene Hatita na bene Shobayi, ni 138.

46Abahereza: bene Siha, bene Hasufa, bene Tabawoti,

47bene Kerosi, bene Siya, bene Padoni,

48bene Lebana, bene Hagaba, bene Shalimayi,

49bene Hanani, bene Gideli, bene Gahari,

50bene Reyaya, bene Resini, bene Nekoda,

51bene Gazamu, bene Uza, bene Paseya,

52bene Besayi, bene Mewuni, bene Nefisi,

53bene Bakibuki, bene Hakufa, bene Harihuri,

54bene Basiliti, bene Mehida, bene Harisha,

55bene Barikosi, bene Sisera, bene Temahu,

56bene Nesiya na bene Hatifa.

57Abahungu b’abagaragu ba Salomoni: bene Sotayi, bene Sofereti, bene Perida,

58bene Yala, bene Darikoni, bene Gideli,

59bene Shefatiya, bene Hatili, bene Pokereti‐Hasebayimu na bene Amoni.

60Abahereza bose n’abahungu b’abagaragu ba Salomoni, ni 392.

61Dore kandi n’abandi bazamutse bava i Teli Melahu, i Teli Harisha, i Kerubi, i Adoni, i Imeri; ariko bo ntibashoboye kubona icyemezo cy’uko amazu n’imiryango bavukamo ari iya Israheli koko.

62Barimo bene Delaya, bene Tobiya, bene Nekoda 642;

63bakabamo na bamwe mu baherezabitambo ari bo bene Hobaya, bene Hakosi na bene Barizilayi, wari warashatse umugore mu bakobwa ba Barizilayi w’Umugilihadi, hanyuma akamwitirirwa.

64Abo bose babashatse mu gitabo cy’amavuko, ariko ntibakibabonamo; ni ko kubafata nk’abahumanye, bavanwa batyo ku murimo w’ubuherezabitambo.

65Umunyacyubahiro na we ababuza kurya ku biribwa bitagatifu, kugeza ubwo hazaboneka umuherezabitambo wabyemerewe, akabibaza Uhoraho akoresheje ubufindo.

66Ikoraniro ryose ryari rigizwe n’abantu 42360;

67utabariyemo abagaragu babo n’abaja, bari 7337; kandi bari bafite abaririmbyi n’abaririmbyikazi 245.

68Hari ingamiya 435, n’indogobe 6720.

69Abenshi mu batware b’amazu bazana imfashanyo, bazitangiye icyo gikorwa. Umunyacyubahiro ubwe yashyize mu bubiko amadarakima igihumbi ya zahabu, ibikombe mirongo itanu bakoresha mu isukurwa, atanga n’amakanzu magana atanu na mirongo itatu agenewe abaherezabitambo.

70Abo batware b’amazu bashyize muri ubwo bubiko amadarakima ibihumbi makumyabiri ya zahabu na mina ibihumbi bibiri na magana abiri bya feza.

71Naho rubanda, bo batanze amadarakima ibihumbi makumyabiri ya zahabu, mina ibihumbi bibiri bya feza, n’amakanzu mirongo itandatu n’arindwi agenewe abaherezabitambo.

72Nuko abaherezabitambo, abalevi n’igice kimwe cya rubanda batura i Yeruzalemu; naho abanyanzugi, abaririmbyi, abahereza n’abandi Bayisraheli basigaye, bo basubira mu migi yabo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help