Abanyefezi 4 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Gufatanya kungura umubiri wa Kristu

1Ubu rero, jyewe uri ku ngoyi nzira Nyagasani, ndabinginga ngo mugenze mu buryo bukwiranye n’ubutore bwanyu:

2nimubane mu rukundo, murangwe n’ubwiyoroshye, n’ituze, n’ubwiyumanganye, mwihanganirane muri byose,

3kandi mwihatire kugumana umutima umwe ubahuza mu mahoro.

4Nk’uko Umubiri ari umwe na Roho akaba umwe, ni na ko mwahamagariwe gusangira ukwizera kumwe.

5Nyagasani ni umwe, ukwemera ni kumwe, batisimu ni imwe;

6n’Imana ni imwe, Yo Mubyeyi wa bose, usumba bose, agakorera muri bose, kandi agatura muri bose.

7Buri wese muri twe yahawe ingabire ye bwite, uko Kristu yayimugeneye.

8Ni cyo gituma mu Byanditswe hari ahavuga ngo «Yarazamutse atumbagira ashoreye imbohe, maze aha abantu ingabire»

.

9Kuba yarazamutse bivuga iki atari uko yabanje kumanuka akagera ku isi yacu?

10Uwari waramanutse ni na We wazamutse mu bushorishori bw’ijuru kugira ngo aganze muri byose.

11Ni na We wahaye bamwe kuba intumwa, abandi abaha kuba abahanuzi, abandi abaha kuba abogezabutumwa, abandi abaha kuba abashumba cyangwa se abigisha.

12Nguko uko yatunganyije abatagatifujwe be, anabategurira gukomeza umurimo bashinzwe wo kungura umubiri wa Kristu,

13kugeza igihe twese tuzunga ubumwe mu kwemera no mu kumenya Umwana w’Imana, tukazaba abantu bashyitse, bageze ku rugero ruhamye, ruyingayinga igihagararo cya Kristu.

14Ubwo rero ntituzaba tukiri abana basabayangwa, maze ngo twangaranwe n’umuyaga ubonetse wose w’inyigisho ziturutse ku buhendanyi bw’abantu no ku buriganya bwabo bubayobya.

15Ahubwo nitubaho mu rukundo rutaryarya, tuzakura kandi twiyongere ubudahwema twifatanyije na Kristu utubereye umutwe.

16Ni We uha umubiri wose gutera hamwe mu ngingo nyinshi ziwugize, zikawutunga, zikawucunga, buri rugingo ku rugero rwarwo, akanawuha gukura no kwiyubaka mu rukundo.

Imibereho ishaje n’imibereho mishya

17Dore rero icyo mbabwira kandi mbashishikariza muri Nyagasani: ntimuzongere kugenza nk’abatazi Imana, bikurikirira ubupfu bwabo.

18Koko ibitekerezo byabo bigandiyemo umwijima; bitandukanyije n’ubugingo buva ku Mana kubera ubujiji baterwa no kunangira umutima wabo;

19bataye isoni maze biroha mu busambanyi, bigeza aho batwarwa n’ingeso mbi zose nta cyo bikanga.

20Mwebweho si uko mwigishijwe kumenya Kristu:

21niba koko ari We mwabwiwe, niba ari We mwigishijwe kumenya, mukumva ibihuje n’ukuri kuganje muri Yezu.

22Mugomba rero guca ukubiri n’imibereho yanyu yo hambere, mukivanamo imigenzereze ya muntu w’igisazira ugenda yiyangiza mu byifuzo bibi bimuroha.

23Ahubwo nimuvugurure imitima yanyu hamwe n’ibitekerezo byanyu,

24muhinduke muntu mushya waremwe uko Imana ibishaka mu budakemwa no mu butungane nyakuri.

25Nibitume rero mucika ku binyoma, buri muntu abwire mugenzi we ukuri, kuko bamwe turi ingingo z’abandi.

26Nimufatwa n’uburakari, ntibikabaviremo gucumura; izuba ntirikarenge mugifite umujinya.

27Ntimugahe Sekibi urwaho.

28Uwari umujura ntakongere kwiba, ahubwo ajye yihatira gukoresha amaboko ye imirimo ifite akamaro, kugira ngo abone n’icyo afashisha abari mu bukene.

29Ntihakagire ijambo ribi riva mu kanwa kanyu, ahubwo hajye hava ijambo ryiza ryahumuriza abandi, rikagirira akamaro abaryumva.

30Muramenye, ntimugashavuze Roho Mutagatifu w’Imana, wa wundi mwahawe ngo abe ikimenyetso kizabaranga ku munsi w’ukubohorwa kwanyu.

31Icyitwa ubwisharirize cyose, n’umwaga, n’uburakari, n’intonganya, no gutukana, kimwe n’icyitwa ububisha cyose, bicibwe muri mwe.

32Ahubwo nimugirirane ineza n’impuhwe, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababariye muri Kristu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help