1Ububasha bw’Uhoraho bunzaho, antwarisha umwuka we maze angeza rwagati mu kibaya cyari cyuzuyemo amagufa.
2Nuko anzengurukana muri icyo kibaya aho yari akikije hose, maze nsanga ayo magufa ari menshi cyane, kandi yarumye rwose.
3Uhoraho arambaza ati «Mwana w’umuntu, aya magufa se yabasha kongera kuba mazima ?» Ndamusubiza nti «Nyagasani Uhoraho, ni wowe wabimenya.»
4Arambwira ati «Ngaho hanurira aya magufa maze uyabwire uti ’Yemwe mwa magufa yumiranye mwe, nimutege amatwi ijambo ry’Uhoraho.
5Dore uko Nyagasani Uhoraho ababwiye : Ngiye kubashyiramo umwuka maze mwongere mubeho.
6Ngiye kubateraho imitsi, mbashyireho inyama, mboroseho uruhu, mbashyiremo umwuka maze mubeho; bityo muzamenye ko ndi Uhoraho.’»
7Ubwo ndahanura nk’uko nari nabitegetswe. Igihe ndiho mpanura, ako kanya numva urusaku, ayo magufa arakorakorana, rimwe rikegera irindi.
8Ngo ndebe mbona imitsi iyafasheho, inyama zirayatwikira n’uruhu rurayorosa, ariko nta mwuka wari urimo.
9Nuko arambwira ati «Ngaho, mwana w’umuntu, hanura, uhanurire umwuka. Wubwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze : Wa mwuka we, turuka mu mpande zose uko ari enye, uhuhere kuri iyi mirambo maze yongere ibeho.’»
10Igihe ndiho mpanura nk’uko nabitegetswe, umwuka uza muri ya mirambo, yongera kugira ubuzima, nuko barahaguruka biremamo igitero kinini cyane.
11Hanyuma arambwira ati «Mwana w’umuntu, ayo magufa ni umuryango wa Israheli wose. Ngabo baravuga bati ’Amagufa yacu yarumiranye, nta cyizere tugifite, turashize.’
12Ni yo mpamvu rero ugomba guhanura, ubabwira uti ’Dore ibyo Nyagasani Uhoraho avuze. Ngiye gukingura imva zanyu nzabavanemo, mwebwe muryango wanjye, maze nzabagarure ku butaka bwa Israheli.
13Muzamenya ko ndi Uhoraho, mwebwe muryango wanjye, ubwo nzaba nakinguye imva zanyu nkazibavanamo.
14Nzabashyiramo umwuka wanjye mubeho, kandi mbatuze ku butaka bwanyu; bityo muzamenye ko ari jye Uhoraho wabivuze kandi nkabikora. Uwo ni Uhoraho ubivuze.’»
Yuda na Israheli bizahinduka igihugu kimwe15Uhoraho ambwira iri jambo, ati
16«None rero, mwana w’umuntu, fata akabaho maze wandikeho uti ’Yuda, n’Abayisraheli bahatuye.’ Ufate n’akandi wandikeho uti ’Yozefu (ari we Efurayimu), n’umuryango wose wa Israheli uhatuye.’
17Nurangiza wegeranye utwo tubaho twombi, maze uduhuze, tube nk’aho ari urubaho rumwe mu kiganza cyawe.
18Nuko abo mu muryango wawe, nibaramuka bakubajije bati ’Ntiwatuburira se icyo ibyo bisobanura?’
19Uzabasubize uti ’Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Dore ngiye gufata akabaho ka Yozefu (ari we Efurayimu), hamwe n’imiryango ya Israheli bari kumwe, nkegeranye n’aka Yuda mbikoremo urubaho, rube rumwe rukumbi mu kiganza cyanjye.’
20Igihe uzaba ufashe mu kiganza cyawe utwo tubaho twombi wanditseho ayo mazina bose babyirebera,
21uzababwire uti ’Dore ibyo Nyagasani Uhoraho avuze: Ngiye gushaka Abayisraheli, mbavane mu mahanga bari barajyanywemo. Ngiye kubakorakoranya baturuke impande zose, maze mbagarure ku butaka bwabo.
22Nzabagira umuryango umwe mu gihugu no mu misozi ya Israheli, bazagira umwami umwe ubategeka bose, ubutazongera ukundi kwigabanyamo imiryango ibiri cyangwa se ibihugu bibiri.
23Ntibazongera kwiyandurisha ibigirwamana byabo, ibiterashozi byabo ndetse n’ibicumuro byabo. Nzabakiza ubuhemu bagize, mbasukure bazabe umuryango wanjye, nanjye mbe Imana yabo.
24Umugaragu wanjye Dawudi azababera umwami; bazagire umushumba umwe, bubahirize amabwiriza yanjye n’amategeko yanjye kandi babikurikize.
25Bazatura igihugu nahaye Yakobo umugaragu wanjye, igihugu abakurambere banyu bari batuyemo. Bazagituramo bo ubwabo n’abana babo ndetse n’abuzukuru babo ubuziraherezo; umugaragu wanjye Dawudi azababere umwami iteka ryose.
26Nzagirana na bo Isezerano ry’amahoro, rizababere isezerano rihoraho. Nzabatuza, mbagwize kandi nshinge Ingoro yanjye rwagati muri bo ubuziraherezo.
27Nzatura muri bo, mbabere Imana na bo bambere umuryango.
28Bityo amahanga azamenya ko ndi Uhoraho utagatifuza Israheli, igihe Ingoro yanjye izaba iri rwagati muri bo, ubuziraherezo.’»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.