Icya kabiri cy'Abami 1 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Eliya atangaza igicumuro cya Okoziya

1Nyuma y’urupfu rw’umwami Akabu, igihugu cya Mowabu cyagomeye Israheli.

2Okoziya ahanuka mu idirishya ry’icyumba cye cyo mu nzu yo hejuru i Samariya, yitura hasi arakomereka bikomeye. Yohereza intumwa arazibwira ati «Mujye kundaguriza kwa Behali‐Zebubu, imana y’i Ekironi, kugira ngo menye niba nzakira ibi bikomere byanjye!»

3Ubwo Malayika w’Uhoraho abwira Eliya w’Umutishibi, ati «Haguruka! Usanganire intumwa z’umwami w’i Samariya, maze uzibaze uti ’Nta Mana iba muri Israheli, ku buryo mugomba kujya kuraguza kwa Behali‐Zebubu, imana y’i Ekironi?’

4Uti ’Ni cyo gitumye Uhoraho avuze ngo: Uburiri uryamyeho, nta bwo uzabubyukaho, uzapfa nta kabuza.’» Nuko Eliya arigendera.

5Intumwa zirahindukira, umwami arazibaza ati «Kuki mugarutse?»

6Ziramusubiza ziti «Twahuye n’umuntu aratubwira ati ’Nimugende musubire ku mwami wabohereje, maze mumubwire muti ’Uhoraho aravuze ngo: Mbese kohereza abantu kuraguza kwa Behali‐Zebubu, imana y’i Ekironi, ni uko nta Mana iba muri Israheli? Ngo ni yo mpamvu utazabyuka ku buriri uryamyeho, ngo uzapfa nta kabuza.’»

7Umwami abaza intumwa, ati «Uwo muntu mwahuye akababwira ayo magambo ameze ate?»

8Ziramusubiza ziti «Ni umugabo wari witeye umwenda w’ubwoya, akenyeye n’uruhu.» Nuko arababwira ati «Ni Eliya w’Umutishibi!»

Okoziya agerageza gufatisha Eliya

9Umwami yohereza kuri Eliya umutegeka w’umutwe w’abasirikare mirongo itanu, ajyana n’abo basirikare be. Uwo mutware arazamuka, asanga Eliya aho yari yicaye mu mpinga y’umusozi, maze aramubwira ati «Muntu w’Imana, umwami aravuze ngo: Manuka!»

10Eliya asubiza wa mutegeka w’umutwe w’abasirikare mirongo itanu, ati «Niba ndi umuntu w’Imana, umuriro nuve mu ijuru ugutwikane n’abantu bawe mirongo itanu!» Uwo mwanya umuriro uva mu ijuru, umutwikana n’umutwe w’abasirikare mirongo itanu yayoboraga.

11Umwami arongera atuma kuri Eliya undi mutware w’umutwe w’abasirikare mirongo itanu, ajyana na bo. Umutware afata ijambo, aramubwira ati «Muntu w’Imana, umwami aravuze ngo: Gira vuba umanuke!»

12Ariko Eliya aramusubiza ati «Niba ndi umuntu w’Imana, umuriro nuve mu ijuru, ugutwikane n’abantu bawe mirongo itanu!» Umuriro w’Imana uva mu ijuru, umutwikana n’umutwe w’abasirikare mirongo itanu.

13Umwami yohereza umutware wa gatatu w’abasirikare mirongo itanu. Ageze imbere ya Eliya arapfukama, aramwinginga ati «Muntu w’Imana, girira impuhwe ubuzima bwanjye n’ubw’abagaragu bawe, ari bo aba basirikare mirongo itanu!

14Dore umuriro wavuye mu ijuru, utwika abatware babiri ba mbere hamwe n’abasirikare babo mirongo itanu. None ubu ngubu ndagusaba kubabarira ubuzima bwanjye!»

15Malayika w’Uhoraho abwira Eliya, ati «Manukana na we! Wimutinya!» Eliya arahaguruka, amanukana na wa mutware basanga umwami, aramubwira ati

16«Uhoraho aravuze ngo: Ko watumye abantu kujya kuraguza kwa Behali‐Zebubu, imana y’i Ekironi, ni uko nta Mana iba muri Israheli wagisha inama? Kubera iyo mpamvu, ntuzabyuka kuri ubwo buriri uryamyeho, uzapfa nta kabuza!»

17Okoziya arapfa nk’uko byari byavuzwe na Eliya, atumwe n’Uhoraho. Bitewe n’uko atagiraga umwana w’umuhungu, yazunguwe na Yoramu murumuna we, mu mwaka wa kabiri w’ingoma ya Yoramu mwene Yozafati, umwami wa Yuda.

18Ibindi bigwi bya Okoziya, ibyo yakoze, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli?

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help