1Uhoraho yongera kurakarira Abayisraheli, maze abateza Dawudi, ati «Genda ubarure Israheli na Yuda.»
2Umwami abwira Yowabu, umugaba w’ingabo wari kumwe na we, ati «Uzenguruke imiryango yose ya Israheli, uhereye i Dani ukageza i Berisheba, maze ubarure imbaga, kugira ngo menye umubare wayo.»
3Yowabu abwira umwami, ati «Uhoraho, Imana yawe, agwize imbaga incuro ijana, kandi umwami umutegetsi wanjye abyirebera. Ariko se ni mpamvu ki umwami umutegetsi wanjye ashaka gukora ikintu nk’icyo?»
4Ariko biba iby’ubusa, itegeko ry’umwami riganza Yowabu n’abatware b’ingabo, nuko Yowabu ahagurukana n’abatware b’ingabo z’umwami, bajya kubarura imbaga ya Israheli.
5Bambuka Yorudani, bahera i Aroweri no kuva ku mugi uri hepfo, iruhande rw’amasumo, hanyuma berekeza mu Bagadi n’i Yazeri.
6Bagera muri Gilihadi no mu gihugu cy’Abahiti n’i Dani, maze barakomeza bagera i Sidoni.
7Bukeye, binjira muri Tiri no mu migi yose y’Abahivi n’Abakanahani. Hanyuma bajya i Negevu ya Yuda, i Berisheba.
8Bazenguruka batyo igihugu cyose, bagera i Yeruzalemu nyuma y’amezi icyenda n’iminsi makumyabiri.
9Yowabu ashyikiriza umwami imibare y’ibarura ry’imbaga: Israheli yarimo abagabo b’intwari ibihumbi magana umunani bashobora gutwara inkota, naho Yuda harimo abagabo ibihumbi magana atanu.
Imana ihana Dawudi(1 Matek 21.7–17)10Dawudi ngo amare kubarura imbaga, yumva umutima we udiha. Ni ko kubwira Uhoraho, ati «Ni icyaha gikomeye nakoze. None rero, Uhoraho, ndakwinginze ngo wirengagize icyaha cy’umugaragu wawe, kuko nakoze nk’umusazi.»
11Ngo bucye mu gitondo Dawudi abyutse, Ijambo ry’Uhoraho ryigaragariza umuhanuzi Gadi, umushishozi wa Dawudi, muri aya magambo:
12«Genda ubwire Dawudi, uti ’Dore uko Uhoraho avuze: Ngushyize imbere ibihano bitatu. Hitamo kimwe muri byo, maze nzabe ari cyo nguhanisha.’»
13Gadi rero ajya kwa Dawudi, arabimumenyesha. Aramubwira ati «Ari uguterwa n’inzara imyaka itatu mu gihugu cyawe, ari ukumara amezi atatu uhunga umwanzi waguhagurukiye, cyangwa se iminsi itatu y’icyorezo mu gihugu cyawe, icyo uhisemo ni ikihe? Ngaho rero, tekereza neza, maze umbwire icyo ngomba gusubiza uwantumye.»
14Dawudi asubiza Gadi, ati «Ubu ndi mu makuba akomeye cyane . . . Reka tugwe mu biganza by’Uhoraho kuko ari umunyambabazi, aho kugira ngo ngwe mu biganza by’abantu!»
15Nuko Dawudi ahitamo icyorezo.
Hari mu gihe cyo gusarura ingano. Uhoraho ni ko guteza icyorezo muri Israheli, kuva muri icyo gitondo kugeza igihe yateganyije, maze hapfa abantu ibihumbi mirongo irindwi, uhereye i Dani ukageza i Berisheba.
16Umumalayika aramburira ikiganza kuri Yeruzalemu kugira ngo ayirimbure, ariko Uhoraho yisubiraho; ni ko kubwira uwo mumalayika wariho arimbura imbaga, ati «Ibyo birahagije. Ubu ngubu hina ukuboko.» Ubwo kandi uwo mumalayika w’Uhoraho yari bugufi bw’imbuga ya Arawuna w’Umuyebuzi.
17Ubwo Dawudi yarebaga umumalayika wicaga imbaga, abwira Uhoraho, ati «Ni jye wacumuye, kandi ni jye wakoze icyaha, ariko se nk’iyi mbaga yo yakoze iki? Ndakwinginze ngo abe ari jye uhanwa n’abo mu rugo rwanjye!»
Dawudi yubakira Uhoraho urutambiro(1 Matek 21.18–27)18Uwo munsi, Gadi asanga Dawudi aramubwira ati «Zamuka wubakire Uhoraho urutambiro ku mbuga ya Arawuna, Umuyebuzi.»
19Dawudi arazamuka nk’uko Gadi yabimubwiye, abitegetswe n’Uhoraho.
20Arawuna akebutse, abona umwami n’abagaragu be baza bamusanga. Arasohoka, apfukama yubamye ku butaka imbere y’umwami.
21Arawuna aramubaza ati «Mwami, mutegetsi wanjye, uzanywe n’amahoro ku mugaragu wawe?» Dawudi aramusubiza ati «Nje kugura imbuga yawe, kugira ngo nyubakeho urutambiro rw’Uhoraho. Bityo icyorezo kijye kure y’imbaga.»
22Arawuna abwira Dawudi, ati «Umwami, umutegetsi wanjye afate ibyo ashatse byose, kugira ngo ature igitambo gitwikwa. Dore n’izi nka ube ari zo uturaho igitambo gitwikwa, naho igare n’imitambiko yaryo bibe inkwi zo gucana.»
23Ibyo byose Arawuna abiha umwami. Nuko Arawuna abwira umwami, ati «Uhoraho Imana yawe ibigushimire!».
24Ariko umwami abwira Arawuna, ati «Oya, ahubwo ndabigura nawe, sinshaka gutura Uhoraho, Imana yanjye, ibitambo bitwikwa nta cyo mbiguze.» Dawudi rero, agura iyo mbuga n’izo nka ku masikeli mirongo itanu ya feza.
25Aho ni ho Dawudi yubakiye Uhoraho urutambiro, kandi ahaturira ibitambo bitwikwa n’ibitambo by’ubuhoro. Nuko Uhoraho abona kugirira neza igihugu, n’icyorezo kijya kure ya Israheli.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.