Izayi 44 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Israheli izasenderezwa imigisha y’Uhoraho

1Ariko noneho, tega amatwi, Yakobo, mugaragu wanjye,

Israheli, nihitiyemo.

2Avuze atya Uhoraho wakuremye,

uwaguhanze kuva ukiri mu nda ya nyoko,

kandi n’ubu akaba akigufasha:

Witinya, Yakobo, mugaragu wanjye,

uwo nishumbushije kandi nihitiyemo,

3kuko uwishwe n’inyota nzamuha amazi,

uwumiranye mubere isoko idudubiza;

nzasendereza umwuka wanjye mu rubyaro rwawe,

n’umugisha wanjye ku nkomoko yawe.

4Bazakura nk’ibyatsi mu gihe cy’imvura,

cyangwa nk’urufunzo ku nkombe z’imigezi.

5Umwe azavuga ati «Neguriwe Uhoraho»,

undi azitwe izina rya Yakobo,

undi na we yandike ku kiganza cye, ati «Ndi uw’Uhoraho»,

kandi yihimbe izina rya Israheli.

Uhoraho ni we Mana yonyine

6Avuze atya Uhoraho, Umwami wa Israheli,

uwayicunguye, Uhoraho, Umugaba w’ingabo:

Ni jye ntangiriro, nkaba n’iherezo,

nta yindi mana ibaho, itari jye.

7Ni nde uhwanye nanjye? Ngaho nafate ijambo,

avuge uko biri, kandi anabinsobanurire!

Ibyabaye kuva kera nabivuge uko biteye,

ahereye ubwo nshyizeho imbaga nyamwinshi,

n’ibigomba kuzaza na byo abibarondorere!

8Mwihinda umushyitsi, kandi mwitinya!

Narabibabwiye, mbibamenyesha kuva kera!

Si mwebwe se bagabo bo kubihamya?

Hari indi mana yindi ibaho, itari jye?

Kandi nta rundi Rutare rubaho, naba ntazi!

Ibigirwamana ni amanjwe

9Abakora ibigirwamana bose, nta cyo bari cyo, ibyo bashushanya na byo nta cyo bimaze; ababiramya na bo ntibagira icyo babona cyangwa ngo bumve, bigatuma bakorwa n’isoni.

10Ni nde wigeze kubumba ikigirwamana, agashongesha ishusho ryacyo nta nyungu akuramo?

11Ababiyobotse bose bazakorwa n’ikimwaro, kuko ababikora ari abantu gusa. Nibiyegeranye, maze biyerekane : bose icyarimwe bazahinda umushyitsi, kandi bakorwe n’isoni !

12Umucuzi w’icyuma abanza kugikata, akagishyira mu makara yaka, akagicurisha inyundo, akoresheje ingufu z’ukuboko kwe. Ariko se iyo ashonje bigenda bite ? Agwa isari. Naho se iyo atanyoye amazi? Agwa agacuho.

13Umubaji w’amashusho y’ibiti akoresha umugozi, agashushanya icyo ashaka, akagikatisha imakasi. Ariko nanone, akoresha icyuma cyabigenewe, akagiha imisusire nk’iy’umuntu, n’ubwiza bw’uruhanga rw’umuntu, kugira ngo agishyire mu ngoro.

14Yihitiramo isederi kugira ngo ayiteme, afata gereveriya cyangwa umushishi yari yararetse ngo bikure mu bindi biti by’ishyamba, cyangwa se agafata pinusi yari yarateye, maze igakuzwa n’imvura.

15Ubusanzwe izo ni inkwi zo gucana; uwo muntu na we azifataho maze akazicana, akisusurutsa, akazitekesha umugati. Nyuma y’ibyo, ibisigaye akabikoramo ikigirwamana akagipfukamira, agakuramo ishusho, akaryunamira.

16Igice kimwe cy’igiti agicanisha umuriro, akawugerekaho inyama zo kwirira; akarya, agahaga; agasusuruka maze akavuga ati «Yayaaaa, noneho nshize imbeho! Mbega ukuntu ari byiza kureba umuriro!»

17Mu giti gisigaye, agakoramo imana ye, ikigirwamana yunamira, akanagipfukamira, akagisenga, agira ati «Ngoboka, kuko ari wowe mana yanjye!»

18Bene abo bantu nta kenge na mba, ntibazi gusesengura ibintu, kuko amaso yahumye, ku buryo batabona na busa, imitima yabo na yo iranangiye nta cyo yumva.

19Nta n’umwe ugarura umutima, ngo yumve, anasesengure ku buryo yagira ati «Igice kimwe nakimariye mu muriro, nteka umugati ku makara, notsa inyama maze ndazirya; none igisigaye singiye kugikoramo ishyano, ngo nuname imbere y’ingeri y’igiti !»

20Ahubwo yiziritse ku ivu, umutima we wacuramye uramuyobya, nta bwo azigera agobotorwa! Ntanarushya yibaza ati «Aho iki mfite mu ntoki si amanjwe ?»

Israheli isubireho

21Yakobo we, ibuka ibi ngibi,

Israheli, uri umugaragu wanjye,

narakwihangiye ngo umbere umugaragu,

wowe Israheli, sinzakwibagirwa.

22Nahanaguye ubugome bwawe nk’igicu,

ibyaha byawe mbimaraho nk’igihu;

ngarukira kuko nakwicunguriye.

23Ijuru nirisabwe n’ibyishimo, kuko Uhoraho yakoze,

ikuzimu mu nsi y’isi nihirangire,

imisozi ndetse n’ishyamba kumwe n’ibiti byaryo byose

nibitere urwamo rw’ibyishimo,

kuko Uhoraho yacunguye Yakobo,

akagaragaza ikuzo rye muri Israheli.

Israheli izarokorwa na Sirusi intumwa y’Uhoraho

24Avuze atya Uhoraho, umurokozi wawe,

uwakwihangiye kuva ukiri mu nda ya nyoko :

Ni jye Uhoraho, uwahanze ibintu byose!

Naguye ijuru, jyewe jyenyine,

ndambura isi nta n’umwe twari kumwe.

25Noneho rero, ibinyoma by’abacunnyi mbihinduye ubusa,

abapfumu mbateye kuvugishwa,

abahanga mbashubije inyuma,

n’ubuhanga bwabo mbuhinduye amanjwe.

26Mpaye agaciro gakomeye ijambo ry’umugaragu wanjye,

umugambi w’intumwa zanjye nywuzuze.

Ku byerekeye Yeruzalemu ndavuze nti «Niturwe»,

n’imigi ya Yuda nti «Niyongere yubakwe, ibyasenyutse nzabisana.»

27Mbwiye inyanja nti «Kama,

imigezi yawe ngiye kuyumutsa!»

28Kuri Sirusi ndavuze nti «Ni umushumba wanjye.»

Ibinshimisha byose, azabigeraho,

atangaze kuri Yeruzalemu, ati «Niyongere yubakwe»,

naho ku Ngoro ati «Niyubakwe bundi bushya!»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help