1Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.
Uhoraho, umva isengesho ryanjye,
tega amatwi amaganya yanjye,
maze unsubize ukurikije ubudahemuka n’ubutungane byawe!
2Ntushyire umuyoboke wawe mu rubanza,
kuko imbere yawe nta n’umwe waba umwere.
3Hari umwanzi unyibasiye,
ubugingo bwanjye arabukunenga hasi,
dore aranyohera mu mwijima,
mu bapfuye bo mu gihe cya kera.
4Sinkigira akuka,
umutima wanjye wahahamutse.
5Ndibuka iminsi yo hambere,
nkazirikana ibyo wakoze byose,
ngatekereza ibikorwa by’amaboko yawe,
6maze nkarambura ibiganza mbikwerekejeho:
kuko imbere yawe meze nk’ubutaka bwumiranye. (guceceka akanya gato)
7Gira unsubize, Uhoraho,
dore nta cyo nkishoboreye!
Ntumpishe uruhanga rwawe,
naho ubundi namera nk’abamanurirwa mu mva.
8Ngaragariza impuhwe zawe kuva mu gitondo,
kuko ari wowe niringiye.
Menyesha inzira ngomba kunyura,
dore ni wowe ndangamiye.
9Uhoraho, nkiza abanzi banjye,
dore ni wowe nashatseho ubuhungiro.
10Nyigisha kujya nkora icyo ushaka,
kuko ari wowe Mana yanjye.
Umwuka wawe mwiza, unjyane ahantu hategamye.
11Uhoraho, uzagirira izina ryawe umbesheho;
uzagirira ubutungane bwawe umvane mu kaga ndimo;
12uzagirira impuhwe zawe urimbure abanzi banjye,
kandi utsembe abanyibasiye bose,
kuko ndi umuyoboke wawe.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.