1Yotamu yimitswe amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka cumi n’itandatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yerusha akaba umukobwa wa Sadoki.
2Yakoze ibitunganiye Uhoraho nk’uko se Hoziya yabigenje. Icyakora ntiyigeze yinjira mu Ngoro y’Uhoraho, kandi abantu bakomeje imigenzereze yabo mibi.
3Ni we wubatse Irembo Rikuru ry’Ingoro y’Uhoraho, akomeza n’inkike za Ofeli.
4Yubatse imigi mu misozi ya Yuda, yubaka ibigo n’iminara mu mashyamba.
5Ni we warwanyije umwami w’Abahamoni aramutsinda; uwo mwaka Abahamoni bamutura amatalenta ijana ya feza, ibigega ibihumbi cumi by’ingano, n’ibindi bihumbi cumi bya za bushoki. No mu mwaka wa kabiri n’uwa gatatu ni nk’ibyo bamutuye.
6Yotamu arakomera cyane, kuko yagenderaga mu nzira zitunganiye Uhoraho, Imana ye.
7Ibindi bigwi bya Yotamu, intambara yarwanye n’ibyo yakoze byose, byanditswe mu gitabo cy’Abami ba Israheli n’aba Yuda.
8Yimitswe amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse kandi amara imyaka cumi n’itandatu ari ku ngoma i Yeruzalemu.
9Yotamu aratanga asanga abasekuruza be; umurambo we ushyingurwa mu Murwa wa Dawudi. Umuhungu we Akhazi amuzungura ku ngoma.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.