Abanyatesaloniki, iya 1 5 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Mube maso mutegereje amaza ya Nyagasani

1Naho ku byerekeye igihe n’amagingo ibyo bizabera, bavandimwe, ntimukeneye ko tubibandikira.

2Ubwanyu muzi neza ko Umunsi wa Nyagasani uza nk’umujura wa nijoro.

3Igihe rero bazaba bavuga ngo ’Mbega amahoro n’umutekano!» ni bwo icyorezo kizabatungura, nk’uko ibise bitungura umugore utwite, kandi nta mahungiro.

4Ariko mwebwe, bavandimwe, ntimukiri mu mwijima ku buryo uwo munsi wabatungura nk’umujura;

5mwese muri abana b’urumuri n’ab’amanywa; ntituri ab’ijoro n’ab’umwijima.

6None rero, ntitugasinzire nk’abandi, ahubwo tube maso kandi twirinde gutwarwa n’irari.

7Abashaka gusinzira, nijoro ni ho basinzira; n’abasinda, nijoro ni ho basinda;

8naho twebwe, ubwo turi ab’amanywa, tujye twiramira, kandi twambare intwaro z’Imana, ukwemera n’urukundo bibe ikoti ry’intamenwa, amizero y’uko tuzakizwa abe nk’ingofero y’icyuma.

9Erega Imana ntiyatugeneye kurimburwa n’uburakari bwayo, ahubwo yatugeneye kuronka umukiro dukesha Umwami Yezu Kristu

10wadupfiriye kugira ngo, twaba bazima cyangwa twaba twarapfuye, duhore twunze ubumwe na we.

11Kubera iyo mpamvu, nimujye muhumurizanya kandi muterane inkunga nk’uko musanzwe mubigenza.

Andi mabwiriza

12Turabasaba kandi, bavandimwe, ngo mumenye abanyu babaruhira, bakaba bashinzwe kubayobora muri Nyagasani no kubagira inama;

13mujye mububahana urukundo rwinshi, kubera ibyo babakorera. Namwe ubwanyu mubane mu mahoro.

14Turabinginga, bavandimwe, ngo muhane inkorabusa, mukomeze umutima abacika intege, mushyigikire abatishoboye, bose mubihanganire.

15Mumenye ntihakagire uwitura undi inabi, ahubwo muharanire iteka kugirirana ineza, ndetse muyigirire bose.

16Mujye muhora mwishimye,

17musenge ubudahwema,

18mushimire Imana muri byose, kuko ari byo ibashakaho muri Yezu Kristu.

19Muramenye ntimuzimye Roho w’Imana,

20ntimugahinyure ibyahanuwe;

21ahubwo mujye mugenzura byose, ibyiza mubigumane,

22naho ikibi cyose mucyirinde.

Gusezera

23Imana y’amahoro ubwayo nibatagatifuze binonosoye, kugira ngo izasange muri indahemuka mwese nta makemwa mufite ku mutima no ku mubiri, ku munsi Umwami wacu Yezu Kristu azaziraho.

24Ubahamagara ni indahemuka; azakora n’ibyo ngibyo.

25Bavandimwe, natwe mudusabire.

26Muramukanye n’abavandimwe bose mu muhoberano mutagatifu.

27Mbasabye nkomeje ku bwa Nyagasani, gusomera abavandimwe bose iyi baruwa.

28Muhorane iteka ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help