Zaburi 129 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Uhoraho arwanya abanzi ba Israheli

1Indirimbo y’amazamuko.

Barandwanyije kuva mu buto bwanjye,

— ngaho Israheli nibyivugire!—

2barandwanyije kuva mu buto bwanjye,

ariko ntibashoboye kuntsinda.

3Umugongo wanjye bawuciyeho imihora,

boshye abahinga umurima.

4Ariko Uhoraho ntarenganya,

yacagaguye ingoyi abagome bambohesheje.

5Nibakorwe n’isoni abanga Siyoni bose,

maze bihinde basubira inyuma!

6Nibahinduke nk’ibyatsi bimera ku nzu,

byo byumirana batarabirandura!

7Ni byo umusaruzi atuzuza mu biganza bye,

n’ubihambira ntabikuremo umuba.

8Abahisi ntibakababwire bati

«Nimugire umugisha w’Uhoraho,

tubasabiye umugisha mu izina ry’Uhoraho.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help