Iyimukamisiri 18 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Musa ahura na sebukwe Yetero

1Yetero, umuherezabitambo w’i Madiyani, sebukwe wa Musa, aza kumenya ibyo Imana yagiriye Musa na Israheli umuryango wayo, amenya ukuntu Uhoraho yavanye Israheli mu Misiri.

2Yetero, sebukwe wa Musa, ajyana Sipora umugore wa Musa (kuko Musa yari yaramwohereje iwabo),

3ajyana kandi n’abahungu ba Sipora. Umwe yitwaga Gerishomu (ari byo kuvuga Musuhuke) kuko Musa yavugaga ati «Ndi umusuhuke mu gihugu cy’amahanga»;

4undi akitwa Eliyezeri (ari byo kuvuga Hakizimana yanjye) kuko Musa yavugaga ati «Imana ya data yarantabaye, maze inkiza inkota ya Farawo.»

5Yetero, sebukwe wa Musa, hamwe n’abahungu ba Musa n’umugore we, baza bamusanga aho yari acumbitse mu butayu ku musozi w’Imana.

6Atuma kuri Musa, ati «Ni jyewe Yetero sobukwe; nje ngusanga ndi kumwe n’umugore wawe n’abahungu be bombi bamuherekeje.»

7Musa ajya gusanganira sebukwe. Amugeze imbere, arapfukama, aramuhobera. Bamaze kuramukanya, binjira mu ihema.

8Nuko Musa atekerereza sebukwe ibyo Uhoraho yakoreye Farawo na Misiri byose ku mpamvu ya Israheli, amubwira n’amagorwa yose bari bagiriye mu nzira, n’ukuntu Uhoraho yayabakijije.

9Yetero yishimira ibyiza byose Uhoraho yari yaragiriye Abayisraheli igihe abakijije ikiganza cy’Abanyamisiri.

10Nuko Yetero aravuga ati «Haragasingizwa Uhoraho wabakijije Abanyamisiri na Farawo, maze imbaga akayikiza ubucakara bw’Abanyamisiri!

11Noneho menye neza ko Uhoraho aruta imana zose, kuko yazitsinze igihe zahigiraga abe.»

12Nuko Yetero, sebukwe wa Musa, atura igitambo gitwikwa, n’ibindi bitambo bigenewe Imana. Aroni n’abakuru bose b’imiryango ya Israheli baza kwifatanya na sebukwe wa Musa basangirira imbere y’Imana izo nyama z’ibitambo.

Musa ashyiraho abamufasha guca imanza

13Bukeye Musa yicara mu nteko ngo acire rubanda imanza. Rubanda rero bakirirwa bahagaze imbere ya Musa kuva mu gitondo kugeza nimugoroba.

14Sebukwe wa Musa ngo abone ibyo yakoreraga rubanda, aravuga ati «Mbese ibyo ni iki ugirira bariya bantu? Ni iki gituma uca imanza wenyine, maze rubanda bose bakirirwa baguhagaze imbere kuva mu gitondo kugeza nimugoroba?»

15Musa asubiza sebukwe, ati «Ni uko rubanda bansanga kugira ngo basiganuze Imana.

16Iyo bafite icyo bapfa, baransanga, nkabakiranura; hanyuma nkabamenyesha amabwiriza y’Imana n’amategeko yayo.»

17Sebukwe wa Musa aramusubiza ati «Uko ugenza uko, nta bwo ari byiza!

18Bizagera aho bikurembye, binanize n’iyi mbaga muri kumwe. Uwo murimo uzakuvuna; nta bwo ushobora kuwurangiza wenyine.

19Noneho umva nkubwire! Ngiye kukugira inama, maze Imana ibe kumwe nawe. Wowe ujye uhagararira rubanda imbere y’Imana, abe ari wowe ugeza imanza zabo ku Mana,

20ubatoze amabwiriza n’amategeko, kandi ubamenyeshe inzira bagomba kunyuramo, hamwe n’ibyo bagomba gukora.

21Ahasigaye, utoranye muri rubanda rwose abantu b’inyangamugayo kandi batinya Imana, abantu b’intabera kandi batikanyiza; maze ubagire abatware bategeka abantu igihumbi, n’abatware bategeka abantu ijana, n’abatware bategeka abantu mirongo itanu, n’abatware bategeka abantu cumi.

22Bajye bacira rubanda imanza zisanzwe; imanza zikomeye bajye bazikuzanira, naho bo bace imanza zoroheje. Bityo ugabanye umuzigo wawe, mufatanye kuwikorera.

23Nukora utyo, uzashobora kurangiza icyo Imana igushakaho, kandi iyi mbaga izashobore gusubira imuhira amahoro.»

24Musa yumvira sebukwe, maze akora ibyo yari yavuze byose.

25Musa atoranya muri Israheli yose abantu b’inyangamugayo, maze abashyiraho ngo babe abatware ba rubanda: abatware bategeka abantu igihumbi, n’abatware bategeka abantu ijana, n’abatware bategeka abantu mirongo itanu, n’abatware bategeka abantu icumi.

26Bagacira rubanda imanza zisanzwe; bagashyira Musa imanza zose ziruhije, naho bo bagaca imanza zose zoroheje.

27Nuko Musa asezerera sebukwe, asubira mu gihugu cy’iwabo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help