1Iteka ryaciwe. Ijambo ry’Uhoraho ryabwiwe Israheli. Uhoraho warambuye ijuru, agahanga isi, we waremye umutima w’umuntu mu bantu, avuze atya:
2Yeruzalemu ngiye kuyigira inkongoro izengereza amahanga yose ayikikije. Yuda na yo bizayigendekera bityo, igihe Yeruzalemu izaba yafashwe.
3Koko rero, uwo munsi Yeruzalemu nzayigira nk’ibuye rinini amahanga adashobora guterura. Uzashaka kuriterura wese azarikomerekeraho, amahanga yose y’isi azakoranire kuyirwanya.
4Uwo munsi kandi, uwo ni Uhoraho ubivuze, amafarasi nzayatera ubwoba n’abayagenderaho mbatere ibisazi, ariko inzu ya Yuda nzayihanga amaso, amafarasi yose y’amahanga nyahindure impumyi.
5Nuko abatware ba Yuda bazibwire bati «Imbaraga z’abatuye Yeruzalemu ziri muri Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Imana yabo.»
6Uwo munsi, abatware ba Yuda bazahinduka nk’ikara ryakira mu nsi y’inkwi, cyangwa nk’ifumba imurika mu nsi y’umushandiko w’ingano. Bazatsemba impande zose amahanga abakikije, ariko Yeruzalemu yo ikazaguma mu kibanza cyayo.
7Uhoraho azarwana mbere na mbere ku mahema ya Yuda, kugira ngo ishema ry’inzu ya Dawudi n’iry’umuturage w’i Yeruzalemu, ritamamara kuruta irya Yuda.
8Uwo munsi, Uhoraho azarinda abaturage ba Yeruzalemu: udandabiranye kurusha abandi muri bo, uwo munsi azamere nka Dawudi, n’inzu ya Dawudi izamere nk’Imana cyangwa nk’umumalayika w’Uhoraho, ubarangaje imbere.
Icyunamo mu gihugu cyose9Uwo munsi, nzahagurukira gutsemba amahanga yose azatera Yeruzalemu.
10Nzasendereza ku nzu ya Dawudi no ku muturage w’i Yeruzalemu, Umwuka mwiza kandi wiyoroshya, bityo bazandangamire. Naho uwo bahinguranyije, bazamugira mu cyunamo nk’umwana w’ikinege, bazamuririre cyane nk’abaririra umwana w’uburiza.
11Uwo munsi, icyunamo kizaba ari cyose muri Yeruzalemu, mbese nk’icyo bagirira Hadadi‐Rimoni mu kibaya cy’i Megido.
12Igihugu kizajya mu cyunamo, buri muryango ukwawo: umuryango wa Dawudi ukwawo, n’abagore ukwabo; umuryango wa Natani ukwawo, n’abagore ukwabo;
13umuryango wa Levi ukwawo, n’abagore ukwabo; umuryango wa Shimeyi ukwawo, n’abagore ukwabo;
14n’indi miryango yose ukwayo, n’abagore ukwabo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.