Icya mbere cy'Abami 21 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Umuzabibu wa Naboti

1Dore icyakurikiye ibyo ngibyo. Naboti w’i Yizireyeli yari afite umurima w’imizabibu iruhande rw’ingoro ya Akabu, umwami wa Samariya.

2Akabu abwira Naboti, ati «Mpa umurima wawe w’imizabibu, nywugire ubusitani bwanjye, kuko uri iruhande rw’inzu yanjye. Nzakuguranira nguhe urusha uwawe ubwiza, cyangwa se nubishaka, nzaguhe ikiguzi cyawo mu giciro cya feza.»

3Naboti asubiza Akabu, ati «Uhoraho arandinde gutanga umurage w’abasokuruza banjye!»

4Akabu asubira iwe ababaye cyane kandi arakaye, kubera amagambo yari abwiwe na Naboti ngo «Sinzaguha umurage w’abasokuruza.» Aryama ku buriri bwe yerekeye urukuta, yanga kurya.

5Umugore we Yezabeli aza kumureba, aramubaza ati «Urakajwe n’iki gitumye utarya?»

6Umwami aramusubiza ati «Ni uko nabwiye Naboti w’i Yizireyeli nti ’Tugure umurima wawe w’imizabibu, cyangwa se niba ubikunze nguhe ingurane yawo’, maze akanga.»

7Umugore we Yezabeli aramubwira ati «Mbese si wowe utegeka ingoma ya Israheli? Byuka urye, maze umutima wawe unezerwe, ni jyewe uzaguha umurima w’imizabibu wa Naboti w’i Yizireyeli!»

8Yandika amabaruwa mu izina rya Akabu, ayashyiraho ikimenyetso cy’ubwami, maze ayoherereza abatware n’abanyacyubahiro bari baturanye na Naboti mu mugi.

9Muri ayo mabaruwa yari yanditsemo ngo «Nimutangaze igisibo, maze mushyire Naboti ku murongo wa mbere w’imbaga y’abantu.

10Muzane abagabo babiri b’abagome mubashyire imbere ye, bamushinje amakosa bagira bati ’Watutse Imana n’umwami!’ Nuko muhereko mumusohora, mumutere amabuye, mumwice!»

11Abantu bo mu mugi wa Naboti, ari bo batware n’abanyacyubahiro bari bahatuye, babigenza uko Yezabeli yabibasabye nk’uko byari byanditswe mu mabaruwa yaboherereje.

12Batangaza igisibo, bashyira Naboti imbere y’imbaga y’abantu bateraniye aho,

13hanyuma bazana abantu babiri b’abagome, babicaza imbere ye. Abo bagome bashinja Naboti mu ruhame rw’abantu, bavuga bati «Naboti yatutse Imana n’umwami!» Uwo mwanya baramufata, bamuvana mu mugi, bamutera amabuye arapfa.

14Batuma kuri Yezabeli kumubwira, bati «Bateye Naboti amabuye, maze arapfa.»

15Yezabeli amaze kumva ko Naboti yatewe amabuye agapfa, abwira Akabu, ati «Haguruka, ugende ufate wa murima w’imizabibu Naboti yanze ko mugura, kuko Naboti atakiriho, yapfuye.»

16Akabu amaze kumenya ko Naboti yapfuye, arahaguruka, aramanuka ajya mu murima w’imizabibu wa Naboti w’i Yizireyeli, arawuzungura.

Eliya amenyesha igihano cya Akabu n’icya Yezabeli

17Ubwo ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Eliya w’Umutishibi, riti

18«Haguruka! Umanuke usange Akabu, umwami wa Israheli, utegekera i Samariya. Ari mu murima w’imizabibu wa Naboti yazunguye.

19Umubwire aya magambo, uti ’Uhoraho aravuze ngo: Umaze kwica, none utinyutse no kunyaga? Ni yo mpamvu Uhoraho avuze ngo: Aho imbwa zarigatiye amaraso ya Naboti ni ho zizarigatira n’ayawe bwite.’»

20Akabu abwira Eliya, ati «Urambonye, mwanzi wanjye!» Undi aramusubiza ati «Ndakubonye kuko watinyutse gukora ibyo Uhoraho yanga.

21Ubu ngiye kuguteza ibyago: nzagutsemba ntsiratsize; mu nzu ya Akabu nzamaraho ab’igitsinagabo bose, baba abacakara cyangwa se abigenga muri Israheli.

22Nzahindura inzu yawe nk’iya Yerobowamu mwene Nebati, kandi nk’iya Bayesha mwene Ahiya, kuko wancumuyeho kandi ukoshya Abayisraheli ngo bancumureho.

23Naho ku byerekeye Yezabeli, Uhoraho avuze atya: Imbwa zizarira Yezabeli mu murima w’i Yizireyeli.

24Umuntu wese wo mu muryango wa Akabu uzapfira mu mugi, imbwa zizamurya, naho uzagwa ku gasozi, azaribwa n’ibisiga byo mu kirere.»

25Koko nta muntu n’umwe wigeze abaho w’umugome nka Akabu, ngo akore ibyo Uhoraho yanga, yohejwe n’umugore we Yezabeli.

26Yakoze nabi cyane, yiyegurira ibigirwamana nk’uko Abahemori babigenzaga, ari bo Uhoraho yirukanye imbere y’Abayisraheli.

27Akabu amaze kumva ayo magambo ya Eliya atanyagura imyenda ye, yambara ikigunira kandi asiba kurya; akaryama ku bigunira kandi akagenda yiyoroheje.

28Nuko Uhoraho abwira Eliya w’Umutishibi, ati

29«Wabonye uko Akabu yicishije bugufi imbere yanjye? Kubera ko yicishije bugufi mu maso yanjye, sinzamuteza ibyago akiri ku ngoma, ahubwo nzabiteza inzu ye ku ngoma y’umuhungu we.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help