1Umwami Dawudi yari ashaje, ageze mu zabukuru; bamworosaga imyenda ariko ntashobore gususuruka.
2Abagaragu be baramubwira bati «Mwami, mutegetsi wacu, bagushakire umwari w’isugi mujye mubana, akubere umunyanzu; muzaryamana agupfumbate maze ususuruke.»
3Bashaka inkumi nziza mu gihugu cyose cya Israheli, babona uwitwa Abishagi w’i Shunemu, nuko bamuzanira umwami.
4Uwo mukobwa yari afite uburanga buhebuje; yitaga ku mwami akamukorera, ariko umwami ntiyamwegera.
Adoniya ashaka kuba umwami5Adoniya mwene Hagita yarikuzaga, agira ati «Ni jye uzaba umwami.» Ashaka amagare y’intambara n’amafarasi, ndetse n’abantu mirongo itanu bo kujya bamugenda imbere.
6Ise, nta na rimwe mu buzima bwe, yigeze amucyaha, ngo amubaze ati «Ibyo ukoze ni ibiki?» Kandi rero Adoniya yari mwiza cyane, yari yaravutse akurikira Abusalomu.
7Yagiye inama na Yowabu mwene Seruya, n’umuherezabitambo Abiyatari, baramushyigikira.
8Ariko umuherezabitambo Sadoki, na Benayahu mwene Yehoyada, n’umuhanuzi Natani, na Shimeyi, na Reyi, n’intwari za Dawudi, bo ntibigeze bifatanya na Adoniya.
9Nuko afata intama, ibimasa by’inkone n’inyana z’imishishe, abituraho igitambo hafi y’ibuye rya Zoheleti ryari iruhande rw’iriba rya Rogeli. Ni bwo atumiye abavandimwe be bose, ari bo bana b’umwami, n’Abayuda bose bakoreraga umwami.
10Ariko ntiyatumira umuhanuzi Natani, na Benayahu, n’intwari, n’umuvandimwe we Salomoni.
Natani na Betsabe bashyigikira Salomoni11Nuko Natani abwira Betsabe, nyina wa Salomoni, ati «Mbese ntiwamenye ko Adoniya mwene Hagita yigize umwami, akiyimika umutegetsi wacu Dawudi atabizi?
12Ubu rero reka nguhe inama ugomba gukurikiza kugira ngo ukize amagara yawe n’ay’umuhungu wawe Salomoni.
13Ngaho genda nonaha, usange umwami Dawudi maze umubwire uti ’Mwami, mutegetsi wanjye, si wowe warahiriye umuja wawe, uti: Umuhungu wawe Salomoni ni we uzanzungura maze gutanga, akazicara ku ntebe yanjye y’ubwami? None rero kuki Adoniya yabaye umwami?’
14Nanjye kandi, mu gihe uzaba ukivugana n’umwami, nzinjira ntere mu ryawe.»
15Betsabe yinjira ibwami, asanga umwami aho yari mu nzu araramo: umwami yari ashaje cyane, imirimo yose yayikorerwaga na Abishagi w’i Shunemu.
16Betsabe arunama aramya umwami, maze umwami aramubaza ati «Urashaka iki?»
17Aramusubiza ati «Mutware, warahiye Uhoraho, Imana yawe ubwira umuja wawe uti ’Umuhungu wawe Salomoni ni we uzanzungura, akazicara ku ntebe yanjye y’ubwami.’
18None dore ubu Adoniya yabaye umwami kandi nta cyo ubiziho, mwami, mutegetsi wanjye!
19Yatuye ibitambo by’ibimasa, inyana z’imishishe n’intama nyinshi, kandi atumira abana b’umwami bose, ndetse n’umuherezabitambo Abiyatari, na Yowabu, umukuru w’ingabo, ariko ntiyatumira umugaragu wawe Salomoni!
20None wowe, mwami, mutegetsi wanjye, Israheli yose iguhanze amaso, itegereje ko uyimenyesha uzazungura umwami, umutegetsi wanjye amaze gutanga.
21Umwami, umutegetsi wanjye, namara gutanga, jye n’umwana wanjye Salomoni bazadufata nk’abagome.»
22Igihe yari akivugana n’umwami, hinjira umuhanuzi Natani.
23Bamenyesha umwami, bati «Nguyu umuhanuzi Natani!» Natani aza imbere y’umwami, apfukama imbere ye uruhanga rukora ku butaka.
24Nuko aravuga ati «Mwami, mutegetsi wanjye, ese ni wowe wategetse uti ’Adoniya azime ingoma nyuma yanjye, maze abe ari we wicara ku ntebe yanjye?’
25Kuko uyu munsi yamanutse ku iriba rya Rogeli, ahaturira ibitambo by’ibimasa, inyana z’imishishe n’intama nyinshi kandi atumira abana bose b’umwami, abatware b’ingabo n’umuherezabitambo Abiyatari; ubu bari kumwe na we barya kandi banywa bavuga bati ’Haragahoraho umwami Adoniya!’
26Icyakora jye umugaragu wawe ntibantumiye, kimwe n’umuherezabitambo Sadoki na Benayahu mwene Yehoyada, ndetse n’umugaragu wawe Salomoni.
27Ibyo se koko byaba byakozwe bitegetswe n’umwami, umutegetsi wanjye? Nyamara ntiwigeze ubwira umugaragu wawe uzicara ku ntebe y’umwami, umutegetsi wanjye, wowe umaze gutanga.»
28Umwami Dawudi aravuga ati «Nimumpamagarire Betsabe!» Betsabe yitaba umwami, nuko ahagarara imbere ye.
29Umwami arahira, agira ati «Ndahiye Uhoraho Nyir’ubuzima, wancunguye mu mubabaro wose,
30kandi nk’uko nabikurahiye imbere y’Uhoraho Imana ya Israheli: umuhungu wawe Salomoni ni we uzanzungura, ni we uzicara ku ntebe y’ubwami mu mwanya wanjye. Ndetse ni ko mbitegtse uyu munsi.»
31Betsabe yunamira umwami, aramuramya avuga ati «Umwami Dawudi, umutegetsi wanjye, aragahoraho iteka!»
Salomoni agirwa umwami wa Israheli(1 Matek 29.21–25)32Umwami Dawudi aravuga ati «Nimumpamagarire umuherezabitambo Sadoki, umuhanuzi Natani na Benayahu mwene Yehoyada!» Nuko bitaba umwami.
33Arababwira ati «Mujyane n’abagaragu ba shobuja, muhekeshe umuhungu wanjye Salomoni ku nyumbu yanjye bwite, maze mumanukane na we ku iriba rya Gihoni.
34Aho ni ho umuherezabitambo Sadoki n’umuhanuzi Natani bari bumusigire amavuta amwimikira kuba umwami wa Israheli, naho mwe muvuze impanda, murangurura amajwi muti ’Harakabaho umwami Salomoni!’
35Muzamuke mumushagaye, aze yicare ku ntebe yanjye y’ubwami; ni we uzaba anzunguye ku bwami kuko ari we nashyiriyeho kuba umutware w’imiryango ya Israheli na Yuda.»
36Benayahu mwene Yehoyada asubiza umwami, ati «Amen! Uko ni ko Uhoraho, Imana y’umwami umutegetsi wanjye avuze.
37Uko Uhoraho yabanaga n’umwami, umutegetsi wanjye, azabe ari ko abana na Salomoni, azakomeze ingoma ye kurusha uko yakomeje iy’umwami Dawudi, umutegetsi wanjye.»
38Umuherezabitambo Sadoki, umuhanuzi Natani, na Benayahu mwene Yehoyada, ndetse n’Abakereti n’Abapeleti baramanuka; bahekesha Salomoni ku nyumbu y’umwami Dawudi, bamujyana i Gihoni.
39Umuherezabitambo Sadoki afata ihembe ry’amavuta ryari mu ihema, asiga Salomoni ayo mavuta, aramwimika; maze bavuza impanda, abantu bose batera hejuru bagira bati «Harakabaho umwami Salomoni!»
40Imbaga y’abantu izamuka imushagaye; ubwo bavuzaga imyironge, banezerewe cyane ku buryo isi yatigitaga kubera imyiyereko yabo.
Salomoni ababarira Adoniya41Adoniya n’abatumirwa be bose bakimara kurya bumva amashyi y’ibyishimo. Ndetse na Yowabu yumva ijwi ry’impanda, noneho aravuga ati «Kuki hari urusaku mu mugi?»
42Akibivuga haza Yonatani mwene Abiyatari w’umuherezabitambo. Adoniya aramubwira ati «Ngwino, uri ingirakamaro, ugomba kuba ufite inkuru nziza watugezaho.»
43Yonatani asubiza Adoniya ko nta yo! Arakomeza, ati «Umwami Dawudi, umutegetsi wacu yimitse Salomoni amugira umwami!
44Umwami yamwoherereje umuherezabitambo Sadoki n’umuhanuzi Natani, na Benayahu mwene Yehoyada, ndetse n’Abakereti hamwe n’Abapeleti, bamuhekesha ku nyumbu y’umwami.
45Umuherezabitambo Sadoki n’umuhanuzi Natani ni bo bamusigiye amavuta i Gihoni bamwimika, bahava bazamuka banezerewe cyane, none umugi wose urarangira; ni rwo rusaku mwumvise.
46None ubu Salomoni yicaye ku ntebe y’umwami;
47byongeye kandi abagaragu b’umwami baje gushimira umwami Dawudi, umutegetsi wacu, bagira bati ’Imana yawe ikuze izina rya Salomoni kurusha iryawe kandi ikomeze ingoma ye kurusha uko yakomeje iyawe.’ Umwami arambarara ku buriri bwe,
48aravuga ati ’Uhoraho, Imana ya Israheli ahimbazwe, kuko yatumye uyu munsi mbona umwe mu bana banjye ansimbuye ku ntebe!’»
49Abatumirwa bose ba Adoniya bashya ubwoba, bahaguruka bagenda umwe umwe, bakwira imishwaro.
50Adoniya we, kubera gutinya Salomoni, arahaguruka ajya gufata amahembe y’urutambiro.
51Babimenyesha Salomoni bamubwira bati «Dore Adoniya yatinye umwami Salomoni, ajya gufata amahembe y’urutambiro, avuga ati ’Iyaba uyu munsi umwami Salomoni yari kundahira ko atazanyicisha inkota, jyewe umugaragu we!’»
52Salomoni aravuga ati «Niyerekana ko ari umuntu w’indakemwa, nta gasatsi ke na kamwe kazagwa hasi; ariko nabonwaho n’agakosa gato azapfa.»
53Umwami Salomoni yohereza abantu bo kumukura ku rutambiro. Araza aramya umwami Salomoni, Salomoni na we aramubwira ati «Taha iwawe!»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.