1Uhoraho yohereza Natani kwa Dawudi, aramusanga maze aramubwira ati «Habayeho abantu babiri mu mugi, umwe ari umukungu, undi ari umukene.
2Umukungu akagira intama n’ibimasa bitabarika.
3Umukene nta kantu na mba yari afite, uretse agatama yari yaraguze konyine. Yarakagaburiraga, maze gakurira iwe kumwe n’abana be. Kakarya ku byo yaryagaho, kakanywera ku nkongoro ye, kandi kakaryama mu gituza cye. Kari kamubereye rwose nk’umukobwa we.
4Umukungu rero aza kugendererwa n’umushyitsi, ntiyatekereza gufata mu ntama ze no mu bimasa bye ngo azimanire uwo mugenzi waje iwe; ahubwo afata ka gatama ka wa mukene, nuko azimanira umushyitsi we.»
5Dawudi arakarira bikabije uwo muntu, abwira Natani, ati «Ndahiye Uhoraho Nyir’ubuzima! Umuntu wakoze ibyo akwiye urupfu.
6Kandi ako gatama akazakishyura incuro enye, kubera ko yatinyutse gukora ibintu nk’ibyo, kandi akaba atagize impuhwe.»
7Nuko Natani abwira Dawudi, ati «Uwo muntu ni wowe! None Uhoraho, Imana ya Israheli avuze atya ’Ni jye wakwisigiye amavuta ngo ube umwami wa Israheli, kandi nkurokora ikiganza cya Sawuli.
8Naguhaye inzu ya shobuja, nshyira mu maboko yawe abagore ba shobuja; naguhaye kandi inzu ya Israheli n’iya Yuda; niba ibyo bidahagije, nzongeraho n’ibindi nk’ibyo.
9Ni iki cyatumye usuzugura ijambo ry’Uhoraho, ugakora ibitamushimisha? Wicishije inkota Uriya w’Umuhiti, ufata umugore we umugira uwawe, naho we umwicisha inkota y’Abahamoni.
10Ubu rero, inkota ntizava mu nzu yawe, kubera ko wansuzuguye kandi ugacyura muka Uriya w’Umuhiti, ukamugira umugore wawe.
11None rero, dore uko Uhoraho avuze: Nzaguteza ibyago bivuye mu nzu yawe bwite. Nzafata abagore bawe wirebera n’amaso yawe mbahe undi muntu, azaryamane na bo imbere yawe ku manywa y’ihangu.
12Wowe wabikoreye mu bwihisho, ariko jye ibyo nzabikorera imbere ya Israheli yose, kandi ku mugaragaro amanywa ava.’»
13Dawudi abwira Natani, ati «Ni koko, nacumuye kuri Uhoraho.» Natani abwira Dawudi, ati «Uhoraho yaguhanaguyeho icyaha cyawe, nta bwo uri bupfe.
14Ariko kubera ko muri ibyo watutse Uhoraho, umuhungu wabyaye, we azapfa.»
15Nuko Natani asubira iwe.
Urupfu rw’umwana wa BetsabeUhoraho yibasira umwana muka Uriya yari yabyaranye na Dawudi, maze araremba cyane.
16Dawudi ni ko kwinginga Imana kubera uwo mwana, asiba kurya, kandi yataha iwe, akarambarara mu mukungugu bukarinda bucya.
17Abakuru bo mu rugo rwe bamuguma iruhande ngo bamubyutse, ariko aranga kandi ntiyagira icyo asangira na bo.
18Ku munsi wa karindwi, umwana arapfa. Abagaragu ba Dawudi batinya kumubikira ko umwana yapfuye, kuko bibwiraga bati «Ubwo umwana yari akirwaye, twaramuvugishaga ntatwumve, none ubu twahera he tumubwira ngo ’Umwana yapfuye’? Ari buducemo igikuba!»
19Dawudi abona abagaragu be bongorerana, maze amenyeraho ko umwana yapfuye. Nuko Dawudi arababaza ati «Mbese umwana yapfuye?» Baramusubiza bati «Yapfuye.»
20Dawudi aherako abaduka mu mukungugu, yisiga umubavu kandi ahindura imyambaro; hanyuma ajya mu Ngoro y’Uhoraho, maze arapfukama arasenga. Agarutse iwe, asaba ko bamugaburira, nuko ararya.
21Abagaragu be baramubaza bati «Ibyo ukora ni ibiki?» Ubwo umwana yari akiri muzima, wasibye kurya kandi uramuririra, none umwana amaze gupfa, urahaguruka maze urarya!»
22Arabasubiza ati «Igihe umwana yari akiri muzima, nasibye kurya kandi ndamuririra, kuko nibwiraga nti ’Ntawabimenya! Wenda Uhoraho yangirira impuhwe, maze umwana akabaho.’
23Ariko none yapfuye. Ndiyiriza ubusa kuki se kandi? Nashobora se kumugarura? Ni jyewe uzamusanga aho ari, naho we ntazagaruka aho ndi.»
Ivuka rya Salomoni24Dawudi ahoza Betsabe umugore we, ataha iwe maze aryamana na we. Bukeye, abyara umuhungu, Dawudi amwita Salomoni. Uhoraho akunda uwo mwana,
25aherako atuma umuhanuzi Natani kubimenyesha Dawudi. Nuko Natani ahita amwita Yedidiya, ari byo kuvuga ’Uwakunzwe n’Uhoraho’, bikurikije ibyo Uhoraho yari yavuze.
Dawudi afata umugi wa Raba(1 Matek 20.1–3)26Bukeye, Yowabu atera i Raba y’Abahamoni, maze afata umugi w’ibwami.
27Nuko Yowabu yohereza intumwa kwa Dawudi kumubwira ziti «Nateye Raba ndetse nafashe umugi wo ku mazi.
28None rero, koranya ingabo zisigaye, maze uze ufate umugi wose kandi uwigarurire. Bitabaye ibyo, jye ubwanjye nzawufata kandi bazawitirire izina ryanjye.»
29Nuko Dawudi akoranya ingabo zose, arahaguruka atera i Raba kandi arahigarurira.
30Milikomu, ikigirwamana cyabo acyambura ikamba ku mutwe; ryari rifite uburemere nk’ubwa talenta imwe ya zahabu kandi ritatswe n’ibuye ry’agaciro, maze iryo buye Dawudi aritakisha ikamba rye. Maze muri uwo mugi, ahakura iminyago myinshi cyane.
31Naho abaturage b’aho arabajyana, kugira ngo bakoreshe inkero, bakoreshe amapiki n’intorezo z’ibyuma, kandi babumbe n’amatafari. Uko ni ko yagenjereje imigi yose y’Abahamoni. Hanyuma Dawudi n’ingabo ze zose, basubira i Yeruzalemu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.