Zaburi 30 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Gushimira Imana nyuma y’amakuba akomeye

1Iyi zaburi ni indirimbo ijyana n’iyegurirwamana ry’Ingoro. Iri mu zo bitirira Dawudi.

2Ndakurata, Uhoraho, kuko wampaye kwegura umutwe,

maze ntureke abanzi banjye banyigambaho.

3Uhoraho, Mana yanjye, naragutakiye, maze urankiza;

4Uhoraho, wanzamuye ikuzimu,

maze ungarurira kure nenda gupfa.

5Nimucurangire Uhoraho, mwebwe abayoboke be,

mumwogeze muririmba ubutungane bwe;

6kuko uburakari bwe butamara akanya,

naho ubutoneshe bwe bugahoraho iteka;

ijoro ryose riba amarira gusa,

ariko igitondo kigatangaza impundu z’ibyishimo.

7Jyewe, mu mudendezo narimo, naravugaga,

nti «Nta giteze kumpungabanya bibaho!»

8Uhoraho, ku neza yawe,

wari waranshyize ahirengeye.

Ariko ugeze aho umpisha uruhanga rwawe,

maze ndakangarana.

9Ni bwo rero, Uhoraho, ngutabaje,

ntakambira Umutegetsi wanjye,

10nti «Wakunguka iki mbuze ubuzima?

Mpfuye bakampamba byakumarira iki?

Mbese hari ubwo umukungugu wabasha kugusingiza,

ukamamaza ubudahemuka bwawe?

11Uhoraho rero, nyumva, ungirire ibambe;

Uhoraho, urambere umuvunyi!»

12Nuko amaganya yanjye uherako uyahindura imbyino,

ikigunira nari nambaye ugisimbuza imyenda y’ibirori.

13Ni yo mpamvu umutima wanjye uzakuririmba ubudatuza,

Uhoraho Mana yanjye, nzagusingiza iteka ryose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help