Iyimukamisiri 22 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Umujura nafatirwa mu cyuho nijoro, bakamukubita agapfa, nta we uzabazwa amaraso ye;

2nyamara niba afashwe yiba ku manywa y’ihangu, bazabazwa amaraso ye. Uwo mujura agomba kuriha ibyo yibye; niba ari nta cyo atunze, azagurishwe ubwe, kugira ngo arihe ibyo yibye.

3Itungo azaba yibye, — ari inka, ari indogobe cyangwa intama —, narifatanwa rikiri rizima, azaririha incuro ebyiri.

Kwangiza iby’abandi

4Umuntu nareka amatungo ye akajya kona imyaka cyangwa imizabibu y’undi, ntayakuremo, azariha ibyangijwe, atange ibivuye mu murima we uruta iyindi cyangwa ibivuye mu muzabibu we uruta iyindi afite.

5Umuntu nacana umuriro, ukagurumana, ugakwira mu bihuru by’amahwa, maze ugatwika imirara y’ingano, cyangwa ingano zigihagaze mu murima, uzaba yacanye iyo nkongi azatanga indishyi y’ibyo yangije.

6Umuntu nabitsa undi imari ye, yaba ifeza cyangwa ibindi bintu, maze bikibirwa mu nzu y’ubibitse, umujura nafatwa azabiriha incuro ebyiri.

7Niba umujura atabonetse, nyir’ukubitswa azajya kurahirira imbere y’Imana, kugira ngo rubanda bamenye ko atari we wibye ibintu bya mugenzi we.

8Impaka zose zerekeye inka, indogobe, intama, cyangwa umwambaro byibwe, cyangwa se ikintu cyose cyazimiye, ku buryo bavuga ngo «Ni naka wabigize», ababurana bombi bazajyane urubanza rwabo imbere y’Imana; uwo Imana izaba yerekanye ko atsinzwe, azariha mugenzi we incuro ebyiri.

9Umuntu naragiza mugenzi we inka, intama, cyangwa irindi tungo, iryo tungo rigapfa cyangwa rikavunika, cyangwa se rikanyagwa ntawabibonye,

10uwo muturanyi azarahirira imbere y’Uhoraho ko atibye itungo ry’undi. Nyir’itungo azabyemere kubera iyo ndahiro, maze undi yegutanga indishyi.

11Ariko itungo niryibirwa iwe, azaririha nyiraryo.

12Niba itungo ryatanyaguwe n’inyamaswa, azagaragaze icyemezo cyabyo, maze yekuzariha itungo ryatanyaguwe.

13Umuntu natira undi itungo, hanyuma rikavunika cyangwa rigapfa nyiraryo atahibereye, azagomba kuririha.

14Niba ibyo bibaye nyirayo ahibereye, nyir’ukuritira ntagomba kuririha; niba itungo ryakodeshejwe, nyir’ukurikodesha azatange gusa igiciro cy’ubukodeshe.

15Umuntu nagusha mu bishuko umukobwa utarasabwa, maze akaryamana na we, azagomba gutanga inkwano kugira ngo abe umugore we.

16Niba se yanze kumumushyingira, uwo mugabo azishyure ifeza zihwanye n’inkwano basanzwe baka ku bakobwa.

Andi mategeko yerekeye kudahemukira Imana no kutarenganya abatishoboye

17Uwitwa umupfumukazi wese uzamurwanye, yoye gukomeza kubaho.

18Umuntu wese ufashwe asambana n’inyamaswa, agomba kwicwa.

19Uzatura ibitambo izindi mana, uretse Uhoraho wenyine, azavumirwe kurimbuka.

20Ntuzanyunyuze imitsi y’umusuhuke cyangwa ngo umukandamize, kuko namwe mwabaye abasuhuke mu gihugu cya Misiri.

21Ntimuzagirire nabi umupfakazi cyangwa imfubyi.

22Numugirira nabi akantakira, nzumva amaganya ye,

23maze uburakari bwanjye bugurumane, mbamarire ku nkota, abagore banyu bapfakare, n’abana banyu babe imfubyi.

24Niba ugurije amafeza umuntu wo mu muryango wanjye, cyane cyane umutindi muturanye, ntuzamugenzereze nk’abaharanira gukira vuba: ntuzamushakeho urwunguko.

25Niba igishura cya mugenzi wawe ugitwayeho ingwate, uzakimusubize mbere y’uko izuba rirenga;

26kuko ari cyo kiringiti cye rukumbi, n’umwambaro yifubika. None se yaryama mu ki? Nantakambira nzamwumva, kuko jyeweho ndi umunyampuhwe.

27Ntuzatuke Imana, kandi ntuzatuke umuntu wese ufite ubutegetsi mu gihugu.

28Uzaze kuntura bidatinze ibingenewe mu musaruro wawe n’umutobe w’imizabibu yawe. Uzanture imfura mu bahungu bawe;

29uzabigenze utyo no ku buriza bw’inka yawe n’ubw’intama yawe. Izagumane na nyina iminsi irindwi, ku wa munani uyinture.

30Muzambere abantu b’intungane! Ntimuzarye itungo ryatanyaguriwe n’igikoko mu gasozi; muzarijugunyire imbwa.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help