1Amasiya yimitswe amaze imyaka makumyabiri avutse, kandi amara imyaka makumyabiri n’icyenda ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yehodana w’i Yeruzalemu.
2Yakoze ibitunganiye Uhoraho, n’ubwo atamugaragiye n’umutima we wose.
3Ubwami bwe bumaze gukomera, yahoye ba bagaragu be bari barishe se, umwami Yowasi.
4Ariko abana babo ntiyabishe, nk’uko byari byanditswe mu gitabo cy’Amateka ya Musa, aho Uhoraho yatanze iri tegeko, agira ati «Ababyeyi ntibazahorwa abana babo, n’abana ntibazahorwa ababyeyi babo, ahubwo buri wese azazira icyaha yakoze ku giti cye.»
5Amasiya akoranya Abayuda, maze akurikije amazu ya Yuda n’aya Benyamini, ashyiraho abatware bategekaga igihumbi n’ab’ijana. Abarura abari bamaze imyaka makumyabiri bavutse n’abari bayirengeje, abona abantu ibihumbi magana atatu b’intwari bashobora kujya ku rugamba bitwaje amacumu n’ingabo.
6Byongeye yumvikana n’abagabo b’intwari bo muri Israheli ibihumbi ijana, abaha amatalenta ijana ya feza kugira ngo bajye bamurwanirira.
7Ariko umuntu w’Imana aza kumubwira, ati «Mwami, ntuzajyane na ziriya ngabo z’Abayisraheli, kuko Uhoraho atari kumwe na bo, ntanabe kumwe na bene Efurayimu bose!
8Koko rero, nimujyana, n’ubwo warwana ushyizeho umwete, Imana izakwambura imbaraga imbere y’abanzi bawe, kuko Imana ari yo ifite imbaraga zo gutabara no gutsinda.»
9Amasiya abaza umuntu w’Imana, ati «Bigende bite kuri ya matalenta ijana nahaye ingabo z’Abayisraheli?» Umuntu w’Imana arasubiza ati «Uhoraho afite ibyo yaguha biruta ibyo!»
10Nuko Amasiya asezerera ingabo zari zaturutse muri Efurayimu ngo zisubirire iwabo. Ariko abo bantu barakarira cyane Abayuda, basubira iwabo barakaye cyane.
11Amasiya amaze gukomera bihagije, ajyana abantu be mu kibaya cy’Umunyu maze aharwanira n’abagabo ibihumbi cumi bo muri bene Seyiri arabatsinda.
12Abayuda bafata mpiri abagabo ibihumbi cumi, babajyana hejuru y’urutare, maze babamanurana ingufu ku rutare, bose baravunagurika.
13Naho za ngabo za Amasiya yabujije gutabarana na we, zo zitera imigi ya Yuda kuva i Samariya kugera i Betihoroni, ziyicamo abagabo ibihumbi bitatu maze zitwara iminyago myinshi cyane.
14Amasiya atabarutse amaze gutsinda Abanyedomu, agarura ibigirwamana bya bene Seyiri, abigira imana ze, arabiramya kandi abitwikira imibavu.
15Nuko Uhoraho arakarira Amasiya, amutumaho umuhanuzi kumubaza ati «Kuki usenga imana za bariya bantu zitashoboye kukuvana abantu bazo mu nzara?»
16Akimubwira ibyo, Amasiya aramuzibya ati «Mbese twigeze tugutorera kuba umujyanama w’umwami? Ceceka, niba udashaka gukubitwa!» Umuhanuzi araceceka, ariko aravuga ati «Nzi ko Imana yiyemeje kukuvanaho kuko wakoze biriya kandi ukaba utumvise inama yanjye.»
Amasiya atsindwa na Yowasi, umwami wa Israheli(2 Bami 14.8–14)17Amasiya, umwami wa Yuda, yigira inama maze yohereza intumwa kuri Yowasi mwene Yowakazi, mwene Yehu, umwami wa Israheli, kumubwira ziti «Ngwino turwane!»
18Yowasi, umwami wa Israheli, na we atuma kuri Amasiya, umwami wa Yuda, agira ati «Igitovu cy’i Libani cyatumye ku giti cya sederi cy’i Libani ngo ’Shyingira umukobwa wawe umuhungu wanjye’. Ariko inyamaswa yo mu ishyamba ry’i Libani iribata icyo gitovu.
19None nawe uti ’Natsinze Edomu’, bikaba biguteye kwitera hejuru! Ikuze ariko wigumire iwawe. Kuki ushaka kwihamagarira icyago uzagwamo, ukoreka n’imbaga y’Abayuda bose hamwe?»
20Ariko Amasiya amwima amatwi; koko rero, ibyo byari biturutse ku Mana yashakaga kubagabiza Yowasi bitewe n’uko bari bihaye kwohoka ku mana z’Abanyedomu.
21Yowasi, umwami wa Israheli, arazamuka, arwanira na Amasiya, umwami wa Yuda, i Betishemeshi yo muri Yuda.
22Abayuda baneshwa n’Abayisraheli, maze bahunga buri wese agana mu ihema rye.
23Yowasi, umwami wa Israheli, afatira i Betishemeshi Amasiya, mwene Yowasi, mwene Okoziya, umwami wa Yuda, hanyuma amujyana i Yeruzalemu. Nuko Yowasi asenya inkike z’amabuye z’i Yeruzalemu, kuva ku Irembo ry’Iguni, kugeza ku Irembo ry’Imfuruka, azicamo icyuho cy’imikono magana ane.
24Afata zahabu yose na feza, n’ibintu byose byari mu Ngoro y’Uhoraho birinzwe na Obededomu, atwara umutungo wo mu ngoro y’umwami; ndetse no mu bantu anyagamo bamwe, abatwaraho ingwate, hanyuma yisubirira i Samariya.
Iherezo ry’ingoma ya Amasiya25Amasiya mwene Yowasi, umwami wa Yuda, yamaze n’indi myaka cumi n’itanu nyuma y’itanga rya Yowasi mwene Yowakazi, umwami wa Israheli.
26Ibindi bigwi bya Amasiya, kuva ku byabanje kugera ku byaherutse, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Abami ba Yuda n’aba Israheli?
27Kuva ubwo Amasiya yari agitangira kugomera Uhoraho, i Yeruzalemu batangira kumugambanira. Nuko ahungira i Lakishi; ariko bamukurikiza abantu, barahamwicira.
28Umurambo we bawuhekesha amafarasi, bajya kuwushyingura hamwe n’abasekuruza be mu Murwa wa Dawudi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.