1Igenewe umuririmbisha, ikajyana n’inanga y’Abagati. Ya Asafu.
2Nimuvugirize impundu Uhoraho, we mbaraga zacu,
nimuhimbaze Imana ya Yakobo;
3Ngaho nimuririmbe, muvuze ishako,
mucurange inanga, ijyane n’iningiri;
4nimuvuze impanda ku mboneko y’ukwezi,
no ku nzora yako, umunsi wacu w’ibirori.
5Iryo ni itegeko muri Israheli,
ryishyiriweho n’Imana ya Yakobo,
6itegeko yashinze inzu ya Yozefu,
igihe yibasiye igihugu cya Misiri.
Ndumva imvugo idasanzwe ngo
7«Urutugu rwe naruruhuye umuzigo,
n’ibiganza bye birekura agatebo!
8Igihe untakambiye uri mu kaga, ndagutabara;
ngusubiza nihishe mu bicu no mu nkuba,
nkugeragereza ku mazi y’i Meriba. (guceceka akanya gato)
9Umva, muryango wanjye, nkuburire,
Israheli, iyaba washoboraga kunyumva!
10Iwawe ntihakabe imana yindi,
ntugapfukamire imana y’imvamahanga!
11Ndi Uhoraho, Imana yawe,
yakuvanye mu gihugu cya Misiri;
wasamure cyane umunwa wawe, nzawuzuza.
12Nyamara, umuryango wanjye ntiwumvise ijwi ryanjye,
kandi Israheli ntiyanyumvira;
13nuko mbarekera ubugundire bw’umutima wabo,
ngo bikurikirire ibyifuzo byabo.
14Iyaba ariko umuryango wanjye wanyumvaga!
Iyaba Israheli yagenderaga mu nzira zanjye,
15mu kanya gato nakubita abanzi bayo,
ngacyamurira ikiganza ku bayirwanya,
16abanga Uhoraho bagatangira kumukeza,
bagahora bakangaranye ubuziraherezo!
17Naho umuryango wanjye nkawutungisha ingogore y’ingano,
maze nkawuhaza ubuki bwo mu rutare!»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.