Icya mbere cya Samweli 31 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Intambara y’i Gilibowa n’urupfu rwa Sawuli(1 Matek 10.1–14)

1Ubwo Abafilisiti barwanaga n’Abayisraheli. Ingabo z’Abayisraheli zihunga Abafilisiti, imirambo y’abapfuye yari yararitse ku musozi wa Gilibowa.

2Abafilisiti bakurikira Sawuli n’abahungu be, maze bica Yonatani, Abinadabu na Malikishuwa, bene Sawuli.

3Nuko urugamba rusigara rwibasiye Sawuli, abanyamiheto baramuvumbura, Sawuli ngo abakubite amaso akuka umutima.

4Ni ko kubwira umutwaje intwaro, ati «Kura inkota yawe maze unsogote, hato bariya bantu batagenywe bataza kunsogota, bakanankiniraho.» Ariko uwo mugaragu we aranga kuko yari afite ubwoba bwinshi. Nuko Sawuli afata inkota ayishitaho.

5Uwari amutwaje intwaro abonye ko apfuye, na we yishita ku nkota ye; bapfa bombi.

6Sawuli n’abahungu be batatu, uwamutwazaga intwaro ndetse n’ingabo ze zose, bapfira icyarimwe uwo munsi.

7Abandi Bayisraheli, bo hakurya y’ikibaya n’abo hakurya ya Yorudani, ngo babone bene wabo bahunze banamenye ko Sawuli n’abahungu be bapfuye, ni ko guta imigi yabo barahunga, nuko Abafilisiti baraza bayituramo.

8Bukeye bw’aho, Abafilisiti baza gucuza intumbi, basanga umurambo wa Sawuli n’iy’abahungu be batatu ku musozi wa Gilibowa.

9Sawuli bamuca umutwe bamucuza n’intwaro ze. Baherako bakwira mu gihugu cyose cy’Abafilisiti, bamamaza iyo nkuru mu nsengero zabo no muri rubanda.

10Intwaro za Sawuli bazishyira mu rusengero rw’ikigirwamana cyabo Ashitaroti, naho umurambo we bawumanika ku nkike y’umugi w’i Betishani.

11Abaturage b’i Yabeshi ya Gilihadi bamenyeraho ibyo Abafilisiti bakoreye Sawuli.

12Ab’intwari muri bo bagenda ijoro ryose, bamanura umurambo wa Sawuli n’iy’abahungu be ku nkike y’umugi w’i Betishani, barayizana bayitwikira i Yabeshi.

13Hanyuma bafata amagufa yabo, maze bayahamba mu nsi y’umunyinya i Yabeshi, basiba kurya iminsi irindwi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help