Icya mbere cya Samweli 14 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yonatani arwanya Abafilisiti

1Umunsi umwe, Yonatani mwene Sawuli abwira uwamutwazaga intwaro ze, ati «Ngwino twambuke tujye mu ngando y’abafilisiti iri hakurya hariya.» Ariko ntiyabibwira se.

2Sawuli yari yicaye hafi y’urugabano rw’i Geba, mu nsi y’igiti cyari i Migironi. Yari kumwe n’abantu magana atandatu.

3Ahiya, mwene Ahitubi, umuvandimwe wa Ikabodi mwene Pinehasi, mwene Heli umuherezabitambo w’Uhoraho i Silo, yari atwaye uruhago rw’amabuye y’ubufindo. Ariko rubanda ntibari bazi ko Yonatani yagiye.

4Hagati aho, Yonatani ashaka kwambuka inzira y’imfunganwa ngo agere ku ngando y’Abafilisiti. Muri iyo nzira hakaba igitare gifite iryinyo rimwe mu ruhande rumwe, irindi mu rundi, rimwe rikitwa Bosesi, irindi rikitwa Sene.

5Rimwe muri ayo menyo y’icyo gitare ryari rihagaze ryerekeje mu majyaruguru, ahateganye na Mikimasi; irindi ryerekeje mu majyepfo, ahateganye na Geba.

6Yonatani abwira uwo muntu wamutwazaga intwaro, ati «Ngwino twambuke, tugere ku ngando ya ziriya ntagenywe, wenda Uhoraho araturwanirira; kuko twaba benshi cyangwa se bake, ntacyabuza Uhoraho kuduha gutsinda.»

7Uwo muntu aramusubiza ati «Genda, ukore icyo watekereje, kandi nanjye ndi kumwe nawe; ndakora icyo umutima wawe wifuza.»

8Yonatani aramubwira ati «Dore ubu turagenda tugana aho bari, maze abantu baho batubone.

9Nibatubwira bati ’Nimuhagarare! Mutegereze ko tubegera’, tugume hamwe twoye kubasatira.

10Ariko nibavuga bati ’Nimuze hano’, turaherako tubasanga, kuko Uhoraho aba abatugabije. Ni cyo kitubera ikimenyetso.»

11Nuko bombi bigaragariza abazamu b’Abafilisiti. Abafilisiti bababonye, barabwirana bati «Dore Abahebureyi basohotse mu myobo aho bari bihishe.»

12Abazamu bararengereza bahamagara Yonatani n’umutwaje intwaro, bati «Nimuze hano, tugire icyo tubabwira.» Yonatani abwira wa muntu we, ati «Nkurikira, kuko Uhoraho yabagabije ibiganza by’Abayisraheli.»

13Nuko Yonatani arazamuka, akoresheje amaboko n’amaguru, na wa muntu umutwaje intwaro amukurikiye. Nuko Yonatani akagenda yararika Abafilisiti, umutwaje intwaro akajya agenda abasonga inyuma ye.

14Muri urwo rugamba rwa mbere rwa Yonatani n’umutwaje intwaro, hagwa abantu makumyabiri ahantu hatoya cyane.

15Maze mu ngando, mu misozi yose no mu bantu bose igikuba kiracika, abazamu n’ingabo zose bakuka umutima, isi ihinda umushyitsi, ari Imana ibakangaranyije.

Abafilisiti bahunga

16Intasi za Sawuli zari i Geba ya Benyamini zarabirebaga, zibona inteko z’abantu banyuranamo basohoka.

17Nuko Sawuli abwira abantu bari kumwe na we, ati «Nimuhamagaze abantu, murebe niba hari uwo muri twe wagiye.» Barabahamagara: haburamo Yonatani n’umutwaza intwaro ze.

18Sawuli abwira Ahiya, ati «Zana hano uruhago rw’ubufindo», kuko icyo gihe ari we wari urushinzwe mu Bayisraheli.

19Uko Sawuli avugana n’umuherezabitambo, umuhindagano ukarushaho kwiyongera mu ngando y’Abafilisiti. Nuko Sawuli abwira umuherezabitambo, ati «Rekeraho tubyihorere!»

20Sawuli n’abantu bari kumwe na we barakorana, maze bajya ku rugamba. Bagezeyo, basanga Abafilisiti ubwabo bakuye inkota basubiranamo, biba urujijo rukabije.

21Abahebureyi bari basanzwe bakorera Abafilisiti, bari aho mu ngando, barahindukira bifatanya n’Abayisraheli bari kumwe na Sawuli na Yonatani.

22Ndetse n’Abayisraheli bose bari bihishe mu misozi y’i Efurayimu, bumvise ko Abafilisiti bahunze, na bo bava mu bwihisho barabakurikira bajya kubarwanya.

23Uwo munsi Uhoraho aha Israheli gutsinda, nuko intambara irakomeza isingira no hirya ya Betihoroni.

Yonatani arenga ku ndahiro ya se, ariko atabizi

24Abayisraheli barahababariye cyane uwo munsi, kuko Sawuli yari yihanangirije rubanda mu ndahiro, ati «Havumwe umuntu ugira icyo arya butaragoroba, mbere y’uko mara kwihorera ku banzi banjye!» Nta n’umwe muri bo wari wagize icyo akoza ku munwa.

25Ubwo ingabo zose ziza kugera mu ishyamba, ryarimo ubuki bushongera hasi ku butaka.

26Ngo binjire muri rya shyamba, babona uwo mushongi w’ubuki. Ntihagira n’umwe utinyuka no gukoza intoki ku munwa, kuko bangaga kurenga ku ndahiro.

27Ariko Yonatani we, mu gihe se yarahiraga abantu, nta bwo yari yabyumvise. Nuko akoza isonga y’inkoni yari yitwaje muri bwa buki, akozaho intoki aratamira, maze amaso ye arushaho kureba cyane.

28Umwe mu bo bari kumwe aramubwira ati «So yihanangirije rubanda mu ndahiro ngo ’Ugira icyo arya uyu munsi avumwe.’ None abantu bishwe n’inzara.»

29Yonatani aravuga ati «Data yagiriye abantu nabi; nimurebe ngo aho mariye kurya kuri buriya buki, amaso yanjye ararushaho kureba neza!

30Mbese uyu munsi, iyo abantu bajya kurya ku byo basahuye abanzi babo, ntitwari kuba twabonye imbaraga, tukarushaho kumara Abafilisiti?»

Igicumuro cya rubanda

31Uwo munsi bakomeza gutsinda Abafilisiti, kuva i Mikimasi kugera Ayaloni, ariko kubera ko rubanda bari bamaze kunanirwa cyane,

32baherako biyahura ku minyago. Bafata amatungo magufi, ibimasa n’inyana, babisogotera ku butaka maze babiryana amaraso.

33Baza kubwira Sawuli, bati «Dore rubanda bacumuye kuri Uhoraho, kuko baryana inyama n’amaraso!» Sawuli aravuga ati «Muri abagambanyi! Ngaho nimuhirike ibuye rinini murinzanire hano!»

34Nuko Sawuli aravuga ati «Nimukwire muri rubanda bose mubabwire muti ’Buri muntu anzanire ikimasa cye cyangwa intama ye, mubyicire hano, hanyuma murye, aho gucumura kuri Uhoraho muryana inyama n’amaraso.’» Muri iryo joro, buri muntu muri rubanda azana itungo rye, maze bayabagira aho ngaho.

35Sawuli aherako yubakira Uhoraho urutambiro, ari na rwo rwa mbere yari yubakiye Uhoraho.

Abayisraheli bakiza Yonatani

36Nuko Sawuli aravuga ati «Tumanuke dukurikire Abafilisiti muri iri joro, tubice kugeza ko bucya, twoye gusigaza n’umwe.» Baramusubiza bati «Ukore uko ushaka kose.» Nyamara umuherezabitambo arababwira ati «Nimwigire hino tubanze twegere Imana.»

37Sawuli ni ko kubaza Imana, ati «Mbese nkomeze nkurikirane Abafilisiti, waba wabagabije ikiganza cy’Abayisraheli?» Ariko uwo munsi, Imana ntiyagira icyo imusubiza.

38Sawuli aravuga ati «Batware b’umuryango mwese, nimwigire hino! Mugerageze kwibukiranya icyaha cyaba cyakozwe uyu munsi.

39Mbarahiye Uhoraho, Umukiza wa Israheli, ko n’aho yaba ari umuhungu wanjye Yonatani wacumuye, agomba gupfa nta kabuza.» Ntihagira n’umwe muri rubanda ugira icyo amusubiza.

40Ni ko rero kubwira Abayisraheli, ati «Mwebwe, mujye mu ruhande rumwe, naho jye n’umuhungu wanjye Yonatani turajya mu rundi.» Baramusubiza bati «Ukore icyo ubona kigutunganiye.»

41Nuko Sawuli abwira Uhoraho, ati «Mana ya Israheli, erekana aho ukuri guherereye.» Maze bakora ubufindo, icyaha gihama Sawuli na Yonatani, naho rubanda barakira.

42Sawuli arongera aravuga ati «Noneho, ngaho nimufindure nyir’ugucumura, niba ari jye cyangwa se umuhungu wanjye Yonatani.» Nuko icyaha gihama Yonatani.

43Ni bwo Sawuli abwiye Yonatani, ati «Ntekerereza ibyo wakoze.» Yonatani arabimubwira, agira ati «Ni byo koko, nariye ku buki bwaje ku isonga y’inkoni nari nitwaje. None rero nta kundi niteguye gupfa.»

44Sawuli aravuga ati «Imana irampane bikomeye, nuramuka utishwe, wowe Yonatani!»

45Rubanda babwira Sawuli, bati «Mbese Yonatani yapfa ate, kandi ari we watabaruye Israheli? Ibyo byaba ishyano kuri Uhoraho. Nuko rero, nta gasatsi ko ku mutwe we kazagwa hasi, kuko ibyo yakoze uyu munsi byose yabikoze afatanyije n’Imana.» Uko ni ko rubanda bakijije Yonatani, maze ntiyapfa.

46Nuko Sawuli arazamuka, areka gukurikirana Abafilisiti, kandi n’Abafilisiti basubira mu gihugu cyabo.

Abo Sawuli yatsinze — Umuryango we

47Sawuli yamaze kuba umwami wa Israheli, ashyamirana n’abanzi be b’impande zose, arwana na Mowabu, n’Abahamoni n’Abanyedomu, n’umwami w’i Shoba, n’Abafilisiti, kandi aho yaganaga hose yabagiriraga nabi.

48Yagaragaje ubutwari bwe igihe atsinze Amaleki, akarokora Israheli mu kiganza cy’uwari warayigaruriye.

49Abahungu ba Sawuli bari Yonatani, Ishyo na Malekishuwa, naho abakobwa be, uw’imfura yitwaga Meraba, umuhererezi akitwa Mikali.

50Umugore wa Sawuli yitwaga Ahinowamu, umukobwa wa Ahimasi, naho umugaba w’ingabo ze akitwa Abuneri, mwene Neri se wabo wa Sawuli.

51Kishi se wa Sawuli, na Neri se wa Abuneri, bari bene Abiyeli.

52Ku ngoma ya Sawuli yose, intambara yakomeje kuba urudaca cyane ku Bafilisiti, kandi Sawuli iyo yabonaga umuntu w’intambara kandi w’intwari, yamushyiraga mu ngabo ze.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help