1Hanyuma mbona undi mumalayika umanutse mu ijuru afite ububasha bukomeye, maze isi imurikirwa n’ububengerane bw’ikuzo rye.
2Nuko atera hejuru mu ijwi riranguruye ati «Iraridutse! Iraridutse Babiloni, umurwa w’icyamamare: yahindutse intaho ya za Sekibi, indiri ya za roho mbi zose, n’iy’ibisiga byose byahumanye kandi by’ibivume.
3Kuko yuhiye amahanga yose divayi y’uburakari bukaze bw’ubuhabara bwayo, abami b’isi bakohoka mu buhabara hamwe na yo, kandi abacuruzi b’isi bagakungahazwa n’ubukire bwayo butagira ingano.»
4Nuko numva irindi jwi ryavugiraga mu ijuru, riti «Nimusohoke muri uwo murwa, muryango wanjye, hato mutaza kugira uruhare ku byaha byawo, bityo mugasangira na wo ibyorezo byawugenewe;
5kuko ibyaha byawo byirundanyije kugera ku ijuru, maze Imana ikibuka ibikorwa bibi byawo.
6Nimuwugenzereze uko wabagenjeje, ibyo wabakoreye mubikube kabiri. Inkongoro wabagereyemo divayi yawo, muyiwugereremo incuro ebyiri, divayi iruta iyo wabahaye!
7Uko wisheshekajeho ikuzo n’ubukire, abe ari ko muwuteza imibabaro n’icyunamo, kuko wibwiye mu mutima, uti ’Ndadamaraye nk’umwamikazi, nta bwo ndi umupfakazi kandi sinteze kuzabona icyunamo.’
8Kubera ibyo, ibyorezo byawugenewe bizawugwirira umunsi umwe : urupfu, icyunamo, n’inzara kandi uzasenywe n’umuriro, kuko Nyagasani Imana, ari Nyirububasha, akaba yawuciriye urubanza.»
9Nuko abami b’isi bohokanye na wo mu buhabara bwawo no mu bukire byawo, bazawuririre, baboroge, igihe bazaba babonye umwotsi w’umuriro uwutwika.
10Bazahagarara ahitaruye kubera gutinya iyo mibabaro yawo, maze bavuge bati «Mbega ibyago! Mbega ibyago ubonye, Murwa w’icyamamare, Babiloni murwa w’igihangange! Isaha imwe gusa irahagije kugira ngo urubanza rwawe rurangire.»
11Abacuruzi b’isi na bo bazawuririra, bajye mu cyunamo, kuko nta we uzaba akigura ibicuruzwa byabo:
12ibicuruzwa bya zahabu n’ibya feza, amabuye y’agaciro n’amasaro, imyambaro y’ubwoya n’iy’imihemba, iya hariri n’iy’umutuku; amoko y’ibiti bihumura, ibyakozwe mu mahembe y’inzovu, mu biti by’imbonekarimwe, mu muringa cyangwa mu butare, mu mabuye y’agaciro;
13ibiti n’ibyatsi bihumura, imibavu n’ububane, divayi n’amavuta, ifu n’ingano, ibimasa n’intama, amafarasi n’amagare, abacakara n’imbohe.
14Imbuto umutima wawe wakundaga zarakwitaruye, ikiryohera icyo ari cyo cyose n’igishimisha ijisho bigushizeho, kandi ntuzongera kubibona ukundi.
15Abacuruzi bari bakungahajwe n’ubwo bucuruzi, bazahagarara ahitaruye kubera gutinya iyo mibabaro. Bazarira baboroge,
16maze bavuge bati «Mbega ibyago! Mbega ibyago ubonye, Murwa w’icyamamare wari wambaye imyambaro y’ubwoya, imihemba n’itukura, ukarabagirana kubera imitako ya zahabu, amabuye y’agaciro n’amasaro.
17None ubwo bukungu bwawe bukaba bwazimiye mu isaha imwe!»
Nuko abasare bose, n’abagendera mu mato hafi aho bose, n’ababeshwaho n’inyanja bose, bakaba bahagaze ahitaruye,
18babonye umwotsi w’inkongi yawo barasakabaka bati «Ni uwuhe murwa wari uhwanye n’uyu murwa w’icyamamare!»
19Nuko bisiga umukungugu mu mutwe, batera hejuru barira kandi baganya bati «Mbega ibyago! Mbega ibyago ubonye, Murwa w’icyamamare! Ubukire bwawe bwari bwarakungahaje abafite amato mu nyanja bose; ariko none dore warimbutse mu isaha imwe gusa!»
20Ishime juru, unezezwe n’uko uyu murwa uridutse. Mwishime namwe abatagatifujwe, intumwa n’abahanuzi, kuko Imana igihe iwuciriye urubanza, yagaragaje ityo ubutungane bwanyu.
21Nuko wa mumalayika w’igihangange afata ibuye rimeze nk’urusyo ruremereye, maze arihananturira mu nyanja avuga ati «Babiloni, umurwa w’icyamamare, na yo izahananturwa ityo, kandi ntibazongera kuyibona ukundi.
22Ntibazongera ukundi kumva iwawe amajwi y’abacuranzi b’inanga n’abaririmbyi, abavuza imyirongi n’uturumbeti; nta muhanga mu bukorikori ubwo ari bwo bwose uzarangwa iwawe, n’ijwi ry’urusyo ntirizumvikana iwawe ukundi.
23Urumuri rw’itara ntiruzabonesha iwawe ukundi, ntibazongera kumva iwawe ijwi ry’umukwe n’umugeni, kuko abacuruzi bawe bari ibikomerezwa by’isi, ubupfumu bwawe bukaba bwarayobeje amahanga yose,
24kandi bakaba barasanze iwawe amaraso y’abahanuzi, ay’abatagatifujwe, n’ay’abandi bose bishwe ku isi.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.