1Muri iyo minsi, Yohani Batisita atangira kwigishiriza mu butayu bwa Yudeya,
2avuga ati «Nimwisubireho, kuko Ingoma y’ijuru yegereje!»
3Uwo ni we wavuzwe n’umuhanuzi Izayi, ati «Ni ijwi ry’uvugira mu butayu aranguruye ati ’Nimutegure inzira ya Nyagasani, muringanize aho azanyura!’»
4Yohani uwo yambaraga umwambaro uboheshejwe ubwoya bw’ingamiya, agakenyeza umukoba; ibyo kurya bye byari isanane n’ubuki bw’ubuhura.
5Nuko abaturage b’i Yeruzalemu, n’abo muri Yudeya yose, n’abo mu ntara yose ya Yorudani bakamusanga,
6bakabatirizwa na we mu ruzi rwa Yorudani, babanje kwiyemeza ibyaha byabo mu ruhame.
7Abonye Abafarizayi n’Abasaduseyi benshi baje kubatizwa, arababwira ati «Mwa nyoko z’impiri mwe, ni nde wababwirije guhunga uburakari bwegereje?
8Noneho nimugaragaze imigenzereze ikwiranye n’ukwisubiraho nyako!
9Kandi ntimwitwaze ngo ’Abrahamu ni we mubyeyi wacu!’ Ndanabiberuriye, ndetse aya mabuye muruzi, Imana ishobora kuyabyutsamo abana ba Abrahamu.
10Dore intorezo irambitse ku mizi y’ibiti; none igiti cyose kitera imbuto nziza kigiye gutemwa maze gicanwe.
11Jyewe ndababatirisha amazi kugira ngo mwisubireho, ariko Uje ankurikiye andusha ububasha, ndetse sinkwiriye no kumukuramo inkweto; We azababatirisha Roho Mutagatifu n’umuriro.
12Afite urutaro mu ntoki, kandi agiye gukubura imbuga ye: hanyuma azahunika ingano ze mu kigega, naho imishishi ayitwikishe umuriro utazima.»
Yezu abatizwa(Mk 1.9–11; Lk 3.21–22)13Nuko Yezu ava mu Galileya ajya kuri Yorudani, asanga Yohani kugira ngo abatizwe na we.
14Yohani ashaka kumuhakanira ati «Ni jye ukeneye kubatizwa nawe, none uransanze!»
15Ariko Yezu aramusubiza ati «Emera ubikore, tubone kuzuza dutyo icyo Imana ishaka.» Nuko aramwemerera.
16Yezu amaze kubatizwa, ako kanya ava mu mazi. Ubwo ijuru rirakinguka: abona Roho w’Imana amanuka nk’inuma, amuhagarara hejuru.
17Ubwo ijwi rituruka mu ijuru rivuga riti «Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.