1Nuko mbona undi mumalayika w’igihangange wamanukaga mu ijuru. Yari yambaye igicu, umukororombya uzengurutse umutwe we, mu maso he habengerana nk’izuba, n’ibirenge bye bisa n’inkingi z’umuriro;
2yari afite mu ntoki ze agatabo kabumbuye. Nuko ashinga ikirenge cy’iburyo ku nyanja, icy’ibumoso agishinga ku isi,
3maze atera hejuru mu ijwi riranguruye, atontoma nk’intare. Igihe ateye hejuru, inkuba ndwi zirahinda.
4Izo nkuba ndwi zimaze guhinda, nanjye uko nakiteguye kwandika, numva ijwi riturutse mu ijuru, rimbwira riti «Ubutumwa bw’izo nkuba ndwi ubugire ibanga, ntubwandike.»
5Hanyuma wa mumalayika nari nabonye ahagaze ku nyanja no ku isi, abangura ikiganza cye cy’iburyo akerekeje ku ijuru,
6maze arahira mu izina ry’Uriho uko ibihe bizahora bisimburana iteka, Uwaremye ijuru n’ibiririmo byose, isi n’ibiyirimo byose, inyanja n’ibiyirimo byose, ati ’Nta gihe kizongera kubaho.’
7Ahubwo umunsi bazumva umumalayika wa karindwi avugije akarumbeti ke, ni bwo ibanga ry’Imana rizaba rigeze ku ndunduro, nk’uko yabimenyesheje abagaragu be b’abahanuzi.»
8Nuko rya jwi nari numvise rituruka mu ijuru, ryongera kumbwira riti «Genda ufate agatabo kabumbye, kari mu kiganza cy’umumalayika, uhagaze ku nyanja no ku isi.»
9Nuko ndatambuka nsanga wa mumalayika, musaba kumpa ako gatabo. Arambwira ati «Kakire maze ukarye. Mu nda yawe karagusharirira, ariko mu kanwa kawe hararyohera nk’ubuki.»
10Mpera ko rero mfata ako gatabo ngahawe n’uwo mumalayika, maze ndakarya. Mu kanwa kari karyohereye nk’ubuki, ariko maze kukamira, mu nda yanjye harasharirirwa.
11Nuko barambwira bati «Ni ngombwa ko wongera guhanurira ibihugu, amahanga, indimi, n’abami benshi.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.