1Dore ayo mahanga Uhoraho yaretse akagumaho, kugira ngo ayageragereshe Abayisraheli bose batigeze bamenya intambara za Kanahani;
2— ibyo byakorewe gusa kugira ngo yigishe ibisekuru bishya bya Israheli, abamenyereze intambara kuko batari bigeze bayimenya — :
3muri ayo mahanga harimo abatware batanu b’Abafilisiti, Abakanahani bose, Abasidoni n’Abahivi bari batuye mu misozi ya Libani, uhereye ku musozi wa Behali‐Herimoni ukageza i Hamati.
4Abo bari abo kugerageresha Israheli, kugira ngo Uhoraho amenye ko bazumvira amategeko yahaye abasekuruza babo akoresheje Musa.
5Abayisraheli baturana n’Abakanahani, Abaheti, Abahemori, Abaperizi, Abahivi n’Abayebuzi;
6barongora abakobwa bo muri ayo mahanga, na bo babashyingira ababo bwite; nuko bayoboka imana z’abo banyamahanga.
Abacamanza: Otinyeli7Abayisraheli bakora ibidatunganiye Uhoraho: birengagije Uhoraho, Imana yabo, maze bayoboka za Behali na za Ashitaroti.
8Uburakari bw’Uhoraho bugurumanira Israheli, maze abagabiza Kushani‐Risheyatayimu, wari umwami w’Abaramu mu gihugu cyo hagati y’inzuzi zombi; Abayisraheli bakorera Kushani‐Risheyatayimu mu gihe cy’imyaka umunani.
9Nuko Abayisraheli batakambira Uhoraho, ni ko kubagoborera umukiza: ari we Otinyeli mwene Kenazi, umuvandimwe wa Kalebu w’umuhererezi.
10Umwuka w’Uhoraho umwuzuraho, maze ategeka Israheli. Arahaguruka agaba ibitero, maze Uhoraho amugabiza Kushani‐Risheyatayimu, umwami wa Aramu; amurusha amaboko, aramutsinda.
11Igihugu kimara imyaka mirongo ine mu mutuzo, hanyuma Otinyeli, mwene Kenazi, arapfa.
Ehudi12Abayisraheli bongera gukora ibidatunganiye Uhoraho, maze Uhoraho atera inkunga Egiloni, umwami wa Mowabu, kugira ngo arwanye Israheli, kubera ko yakoraga ibidatunganiye Uhoraho.
13Egiloni yitabaza Abahamoni n’Abamaleki, hanyuma atera Israheli, arayitsinda, bigarurira umugi w’Imikindo.
14Abayisraheli bakorera Egiloni, umwami wa Mowabu, mu gihe cy’imyaka cumi n’umunani.
15Nuko Abayisraheli batakambira Uhoraho, maze Uhoraho abagoborera umukiza: ari we Ehudi mwene Gera w’Umubenyamini, watwariraga imoso. Abayisraheli bamuha amaturo, bamushinga kuyabagereza kuri Egiloni, umwami wa Mowabu.
16Ehudi acurisha intambi y’amugi abiri, ayambara ku itako ry’iburyo, imbere y’imyambaro ye.
17Nuko ashyira amaturo Egiloni, umwami wa Mowabu; Egiloni uwo akaba yari umugabo munini cyane.
18Amaze kumuha amaturo, Ehudi aherekeza abantu baje bayikoreye,
19ariko we ngo agere ku Bigirwamana byari bugufi ya Giligali, arakimirana maze abwira umwami, ati «Mwami, Mutegetsi wanjye, ngufitiye ubutumwa ariko ni ibanga!» Undi aravuga ati «Nimube mwigiyeyo!» maze abari aho iruhande rwe bose barasohoka.
20Ehudi yegera Egiloni, wari wasigaye wenyine, yicaye mu cyumba cyo hejuru gifutse. Ehudi aramubwira ati «Mwami, ubutumwa ngufitiye ni ubw’Imana», nuko umwami ahaguruka ku ntebe ye.
21Ehudi arambura ukuboko kw’ibumoso, afata intambi ku itako ry’iburyo maze ayitera umwami mu nda.
22Ikirindi cy’intambi ubwacyo kirinjira, maze ibinure bipfukirana ubugi, kuko Ehudi atari yashinguye intambi mu nda y’umwami. Nuko Ehudi asohokera mu idirishya,
23amaze gufunga inzugi zose z’icyumba cyo hejuru, ashyiraho n’ibihindizo.
24Amaze gusohoka, abagaragu b’umwami baraza maze baritegereza: babonye ko inzugi z’icyumba cyo hejuru zari zifunze, barabwirana bati «Nta gushidikanya, agomba kuba yagiye kwituma muri ka kazu gafatanye n’icyumba gifutse.»
25Barategereza kugeza ubwo bumirwa. Babonye ko inzugi z’icyumba cyo hejuru zitigera zifunguka, bafata imfunguzo, barakingura. Nuko basanga shebuja arambaraye ku butaka, yapfuye.
26Naho Ehudi yahunze mu gihe bari bagitegereje; arenga kuri bya Bigirwamana, ahunga yerekeza i Seyira.
27Nuko ngo ahagere, avugiriza ihembe mu misozi miremire y’i Efurayimu; Abayisraheli bamanukana na we abarangaje imbere.
28Arababwira ati «Nimunkurikire kuko Uhoraho yeguriye mu biganza byanyu Abamowabu, abanzi banyu.» Nuko bamanukana na we, bafata ibyambu bya Yorudani byategekwaga na Mowabu, ntibagira uwo bakundira kwambuka.
29Icyo gihe batsinda Mowabu; mu bagabo bagera ku bihumbi cumi kandi b’intwari ntihagira n’umwe urokoka.
30Uwo munsi Mowabu itsindwa na Israheli, nuko igihugu kimara imyaka mirongo inani mu mutuzo.
Shamugari31Nyuma ya Ehudi haza Shamugari mwene Anati. Atsinda Abafilisti bagera ku bagabo magana atandatu, abicisha igihosho bashorezaga ibimasa, nuko na we arokora Israheli.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.