Tobi 6 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Baroba igifi kinini

1Nuko umusore aragenda, ajyanye n’umumalayika, bari kumwe n’imbwa ibaherekeje. Bombi barajyana, maze ijoro rya mbere riguye, barara ku nkombe ya Tigiri.

2Umusore aramanuka, ajya koga ibirenge muri Tigiri, hanyuma igifi kinini gisimbukira hejuru, gishaka kumufata ikirenge, maze arataka.

3Umumalayika aramubwira ati «Gifate, maze ugikomeze.» Umusore aragifata, aragikurura, maze agishyira imusozi.

4Umumalayika arongera ati «Gisature, ugikuremo agasabo, hamwe n’umutima n’umwijima, maze ubibike, naho amara uyajugunye; kuko agasabo hamwe n’umutima n’umwijima bya bene iyo fi, ari umuti w’ingirakamaro.»

5Nuko umusore asatura ya fi, ayikuramo agasabo hamwe n’umutima n’umwijima, afata ku nyama zayo arazotsa ararya, naho izisigaye azishyiramo umunyu maze araziranzika.

6Bukeye bombi bakomeza urugendo; hashize iminsi bagera hafi y’Ubumedi.

7Nuko umusore abaza umumalayika, ati «Azariyasi, muvandimwe, uyu mutima n’umwijima n’aka gasabo by’iyi fi, bibamo muti ki?»

8We rero aramusubiza ati «Umutima n’umwijima by’ifi, iyo ubyosereje ahantu hari umuntu, yaba umugabo, yaba umugore, wahanzweho na Sekibi cyangwa se indi roho mbi, nta bundi zongera kumutera, kandi zinamuvamo burundu.

9Naho agasabo, iyo ugasigishije mu mboni z’ufite ibihu mu maso, hanyuma ukabihuha, ahita akira.»

Rafayeli agira Tobi inama yo kurongora Sara

10Nuko bamaze kugera mu Bumedi, bari hafi ya Ekibatani,

11ni bwo Rafayeli abwiye uwo musore, ati «Tobi, muvandimwe!» Undi arasubiza ati «Karame.» Umumalayika akomeza, agira ati «Iri joro turacumbika kwa Raguweli. Uwo muntu ni mwene wanyu, kandi afite n’umukobwa witwa Sara.

12Uretse Sara wenyine, nta gahungu cyangwa se akandi gakobwa agira. Ubwo uri mwene wabo wa bugufi, ni wowe ufite uburenganzira bwo kumuhabwa mbere, ukagira n’ubwo kuzungura ibya se. Sara uwo kandi, ni umukobwa ushyira mu gaciro, akaba intwari, ndetse ni na mwiza cyane; kandi na se ni umugabo wubashywe.»

13Nuko yungamo ati «Wowe ufite uburenganzira bwo kumurongora. None rero, muvandimwe, ntega amatwi. Iri joro ndaganira na se iby’umukobwa we, kugira ngo tumumusabe; hanyuma niduhindukira tuvuye i Ragesi, tuzabone gucyuza ubukwe. Ndabizi kandi, Raguweli ntazamukwima cyangwa se ngo amushyingire undi, kuko yaba yisengeye urwo gupfa, nk’uko igitabo cya Musa kibicamo iteka. Koko kandi ni wowe ufite uburenganzira bwo kumuhabwa mbere y’undi, uwo ari we wese, wamumusaba. Ubu rero, muvandimwe, unyumve neza: iri joro turavuga iby’uwo mukobwa, tumusabe; hanyuma nitugaruka tuvuye i Ragesi, tuzamujyane, tumucyure iwawe.»

14Nuko Tobi asubiza Rafayeli, agira ati «Muvandimwe, Azariyasi, numvise bavuga ko yashyingiwe abagabo barindwi, ariko bajya kuryamana na we, muri iryo joro bashyingiwemo bose bakagwa mu nzu y’ubugeni; uwinjiraga mu nzu yahitaga apfa. Numvise kandi bamwe bavuga ko ari roho mbi ibahitana.

15Nanjye rero ubu, ndumva nifitiye ubwoba, kuko we nta cyo imutwara, ahubwo ikica ushatse kumwegera. Data yambyaye ndi ikinege, none ndatinya gupfa kuko data na mama byabatera agahinda, bigatuma bankurikira mu mva, kandi nta n’undi muhungu bagira wo kuzabahamba!»

16Rafayeli na we aramubwira ati «Ntiwibuka se inama so yakugiriye, akanagutegeka gushaka umugore wo mu nzu ye? Ubu rero, muvandimwe, ntega amatwi: iyo roho mbi ntigukange, umurongore. Ndabizi neza kandi, iri joro baramugushyingira.

17Numara kwinjira mu cyumba cy’ubugeni, ugabanye ku mwijima w’ifi no ku mutima, maze ubishyire mu cyotezo ubibabure. Umunuko wabyo urakwira na roho mbi iwumve, hanyuma irahunga ubutazamugarukaho.

18Nugeza igihe cyo kumwegera, muhaguruke mwembi, mubanze musenge, mutakambire Nyagasani Nyir’ijuru, kugira ngo abasenderezeho impuhwe n’umukiro we. Byigukura umutima kandi, kuko ari wowe yagenewe kuva na kera kose. Ni wowe uzamukiza, muzajyana iwanyu maze mubane, kandi ndahiriye ko muzabyarana abana bakakubera nk’abavandimwe. Ibyo rero ntibitume uhangayika.»

19Tobi amaze kumva ayo magambo Rafayeli amubwiye, no kumenya ko Sara ari umuvandimwe we uvuka mu nzu ya se, yumva amukunze ku buryo atakimukuyeho umutima.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help