Hozeya 5 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Imana iraburira abaherezabitambo, abakuru n’abami

1Baherezabitambo, nimwumve ibi ngibi,

nimubitege amatwi namwe, ab’inzu ya Israheli,

namwe abo ku rurembo rw’ibwami, mubyumve!

Ni mwebwe mwashinzwe guca imanza,

nyamara i Misipa mwabereye inkomyi umuryango wanjye,

munawubere umutego ku musozi wa Taboru.

2Bongereye urwobo rw’i Shitimu, barugira rurerure,

none nanjye ngiye kubahana bose.

3Efurayimu ndayizi neza, na Israheli sinyiyobewe;

kubera ko Efurayimu yoramye mu buraya,

Israheli na yo yarandavuye.

4Ibikorwa byabo bibabuza kugarukira Imana yabo,

kuko batwawe n’irari ry’uburaya, maze ntibamenye Uhoraho.

5Ubwibone bwa Israheli burayishinja,

Israheli na Efurayimu baradandabirana kubera ibicumuro byabo,

bityo na Yuda ikabatutuba inyuma.

6Bazajyana n’amatungo yabo magufi n’amaremare,

bajye gushakashaka Uhoraho,

ariko ntibazamubona kuko azaba yabazinutswe!

7Bahemukiye Uhoraho kuko babyaye ibinyendaro;

none mu kwezi kumwe bazarimbukana n’umunani wabo.

Intambara mu bavandimwe

8Nimuvugirize ihembe i Gibeya, i Rama havugire akarumbeti,

muvugirize induru i Betaveni, muti

«Benyamini we, ngaho baguturutse inyuma!»

9Umunsi wo guhanwa, Efurayimu izahinduka itongo,

naho imiryango ya Israheli nyimenyeshe ibizayibaho.

10Abatware ba Yuda bameze nk’abimura imbibi z’igihugu,

nzabacuburiraho imivumba y’uburakari bwanjye.

11Efurayimu yashikamiwe izatsindwa n’urubanza,

kuko yanyuzwe no kwiruka inyuma y’ibitagira shinge.

12Nanjye, Efurayimu nzayimerera nk’ibihushi,

naho inzu ya Yuda nyimunge.

13Efurayimu yabonye uburwayi bwayo,

na Yuda ibona igikomere cyayo;

Efurayimu ni ko kwirukira muri Ashuru,

kandi yohereza intumwa ku mwami mukuru.

Nyamara na we ntazashobora kubavura,

cyangwa ngo abomore igikomere cyanyu.

14Byongeye kandi, Efurayimu nzayimerera nk’intare,

inzu ya Yuda nyimerere nk’icyana cy’intare;

jye ubwanjye nzabatanyaguza maze nigendere,

njyane umuhigo wanjye kandi nta we uteze kuwunyambura.

15Nzagenda nigumire iwanjye

kugeza ko bazumva igicumuro cyabo,

maze bagashakashaka uruhanga rwanjye;

koko kandi igihe bazaba bari mu mubabaro,

ni bwo bazanshakashaka.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help