Zaburi 22 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Isengesho ry’umuyoboke w’Imana uri mu magorwa

1Igenewe umuririmbisha. Bayiririmba bakurikije injyana y’iyitwa «Imparakazi yo mu museke». Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.

2Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki cyatumye untererana?

Uri kure, ntuntabara; ndatakamba ntiwumve!

3Mana yanjye, ku manywa nirirwa ntabaza, ariko ntunsubize,

ndetse na nijoro sinigera nduhuka.

4Nyamara ni wowe Nyir’ubutagatifu,

ugahora usingizwa na Israheli!

5Abakurambere bacu bajyaga bakwiringira,

bajyaga bakwiringira, maze nawe ukabakiza.

6Iyo bagutakiraga warabumvaga bakarokoka,

barakwiringiraga, ntibakorwe n’ikimwaro.

7Jyeweho ariko sinkiri umuntu,

nsigaye ndi nk’umunyorogoto;

nabaye igiterashozi mu bantu, rubanda bakampa akato.

8Abambonye bose barankwena,

bakampema kandi bakazunguza umutwe,

9bavuga bati «Ko yiringira Uhoraho, ngaho namubohore!

Ngaho namukize, umva ko amukunda!»

10Ni wowe wanyivaniye mu nda ya mama,

unshyira mu maboko ye ngo mererwe neza.

11Ni wowe neguriwe kuva nkivuka,

uba Imana yanjye kuva nkiva mu nda ya mama.

12None rero, wimba kure, kuko nagirijwe n’amagorwa,

nkaba ndafite kirengera!

13Dore ibimasa byinshi byica birankikije,

dore amapfizi y’i Bashani yantangatanze;

14binshinyikiye ibyinyo,

boshye intare zishihagura, ari na ko zitontoma.

15Amagara arancika nk’amazi atemba,

ingingo zanjye zose zarekanye.

Umutima wanjye umeze nk’ibishashara,

uranshongera mu nda nyirizina.

16Umuhogo wanjye wumiranye nk’urujyo,

ururimi rwanjye rumfata mu nkanka:

ahasigaye ni aho kundenzaho agataka!

17Rwose, imbwa nyamwinshi zankubakubye,

igitero cy’abagiranabi cyantaye hagati.

Bamboshye ibiganza n’ibirenge,

18amagufwa yanjye yose nayabara!

Baranyitegereza, bakanshungera,

19bigabanyije imyambaro yanjye,

igishura cyanjye bakigiriraho ubufindo.

20None rero, Uhoraho, ntumbe kure,

wowe, mbaraga zanjye, banguka untabare!

21Rinda amagara yanjye ubugi bw’inkota,

gira ungobotore mu majanja y’imbwa;

22unkure mu rwasaya rw’intare,

ungobotore mu mahembe y’imbogo!

23Nzogeza izina ryawe mu bo tuva inda imwe,

ngusingirize mu ruhame rw’ikoraniro,

24nti «Yemwe, abubaha Uhoraho, nimumusingize!

Yemwe, bene Yakobo mwese, nimumukuze!

Yemwe, bene Israheli mwese, nimumutinye!»

25Kuko atigeze yirengagiza cyangwa ngo yinube

umunyabyago wazahajwe n’ubutindahare,

ngo amuhishe uruhanga rwe,

ahubwo akamwumva igihe amutakiye.

26Nyagasani, ni wowe nzaharira ibisingizo byanjye

mu ikoraniro rigari;

imbere y’abagutinya, nzubahiriza amasezerano nakugiriye.

27Abakene bazarya, maze bahage,

abashakashaka Uhoraho bazamusingiza, babwirana bati

«Murakarama mwese, munezerwe ubuziraherezo!»

28Isi yose, aho iva ikagera, izabyibuka

maze igarukire Uhoraho,

imiryango yose y’amahanga imupfukamire;

29kuko ubwami ari ubw’Uhoraho,

akaba ari we ugenga amahanga.

30Abakomeye bose bo ku isi baramupfukamiye,

ababereyeho kuzapfa bose bemeye kumugandukira.

31Urubyaro rwabo ruzamukeza,

ruzamenyekanye Uhoraho mu bisekuruza bizaza;

32ruzamamaza ubutungane bwe,

imbaga izavuka nyuma ruyitekerereze ibyo Uhoraho yakoze.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help