Ezekiyeli 44 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ibyerekeye irembo ry’iburasirazuba

1Nuko wa muntu aranzana no ku irembo ryo hanze ry’Ingoro, rya rindi ryari riteganye n’iburasirazuba, ubwo kandi rikaba rikinze.

2Uhoraho arambwira ati «Iri rembo rizahora rikinze. Ntibazarikingura kandi nta n’uzaryinjiriramo, kuko Uhoraho, Imana ya Israheli, yaryinjiriyemo. Rero, rizahore rikinze.

3Nyamara ariko, umwami we azahicara kugira ngo afungurire imbere y’Uhoraho, kubera ko ari umwami nyine. Azinjirira mu kirongozi cy’iryo rembo, kandi abe ari na ho asohokera.»

Amabwiriza yerekeye Ingoro

4Wa muntu aranzana no ku irembo ryo mu majyaruguru angeza imbere y’Ingoro, ngo ndebe mbona ikuzo ry’Uhoraho ryari ryuzuye mu Ngoro ye, nuko ngwa hasi nubamye.

5Uhoraho arambwira ati «Mwana w’umuntu, itonde witegereze neza kandi utege amatwi ibyo ngiye kugusobanurira byerekeye amabwiriza ajyana n’Ingoro kimwe n’amategeko yose ayigenga. Uritondere kumenya abafite uburenganzira bwo kwinjira mu Ngoro, kimwe n’ababujijwe kuyinjiramo.

6Uzabwire ibyo birara by’umuryango wa Israheli, uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze. Narambiwe amahano yanyu, muryango wa Israheli;

7ya mahano mwakoze mwinjiza abanyamahanga batagenywe ku mutima no ku mubiri mu Ngoro yanjye, bakayijyamo kandi bakayandavuza, mugasangira na bo ikinure n’amaraso byanyeguriwe, mukica mutyo Isezerano ryanjye kubera ayo mahano vose!

8Aho kwita ku mirimo y’imihango yanjye mitagatifu, mwishyiriyeho abanyamahanga ngo babe ari bo bayikorera mu Ngoro yanjye.

9None rero, dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Nta munyamahanga utagenywe ku mutima no ku mubiri uzinjira mu Ngoro yanjye, habe no mu banyamahanga batuye rwagati mu Bayisraheli.

Ibyerekeye Abalevi

10Abalevi banyitaruye igihe Israheli yari yarayobye igakurikira ibigirwamana byayo, bazagarukwa n’ibyaha byabo.

11Bazaguma mu Ngoro yanjye, ariko babe abagaragu bashinzwe kurinda amarembo kandi bakore n’imirimo yo mu Ngoro. Ni bo bazajya basogota ibitambo bitwikwa n’ibindi bitambo by’imbaga, kandi banashingwe gukorera rubanda.

12Kubera ko bakoreye imbaga imbere y’ibigirwamana, ibyo bigatuma babera umuryango wa Israheli impamvu yo gucumura — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — ni cyo gitumye mbaramburiraho ukuboko kwanjye, maze bazagarukwe n’ibyaha byabo.

13Ntibazongera kunyegera ukundi ngo baratunganya umurimo w’ubuherezabitambo, ntibazakora ku bintu byanjye bitagatifu habe no ku bitagatifu rwose; ahubwo bazakorwa n’ikimwaro kubera ayo mahano bakoze.

14Nzabashinga kwita ku mirimo yo mu Ngoro, mbese ibihakorerwa byose n’ibihakenewe byose.

Ibyerekeye abaherezabitambo

15Naho abaherezabitambo b’Abalevi, ari bo bene Sadoki, batahemutse ku murimo wabo mu Ngoro yanjye igihe Abayisraheli bari barayobye, ni bo bazanyegera bankorere — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — bahagarare imbere yanjye banture ibinure n’amaraso.

16Ni bo bazinjira mu Ngoro yanjye, begere ameza yanjye kugira ngo bampereze; bazarangize batyo umurimo wanjye.

17Igihe bazaba binjiye mu marembo y’igikari cy’imbere, bazaba bambaye imyambaro y’ihariri. Ntibazambara umwambaro w’ubwoya bw’intama, igihe cyose bazaba bakora umurimo wabo ku marembo y’igikari cy’imbere kimwe no mu Ngoro.

18Bazambara ibitambaro by’ihariri mu mutwe, bambare amakabutura y’amahariri, kandi birinde gukenyera umwenda wabatera gututubikana.

19Nibasohoka bagana mu gikari cyo hanze basanze imbaga, baziyambure imyambaro bari bambaye bari ku murimo wabo bayibike ahabigenewe mu byumba bitagatifu, maze bambare indi kugira ngo imbaga itava aho ikora kuri iyo myambaro mitagatifu.

20Ntibaziharanguze, ariko kandi ntibazanatereke umusatsi, ahubwo bajye bawukemuza, bawutunganye.

21Nta muherezabitambo wemerewe kunywa divayi ku munsi azaba ari bwinjire mu gikari cy’imbere.

22Ntibazacyura umupfakazi cyangwa umugore wasenzwe n’umugabo we, ahubwo bazarongore umwari ukomoka mu muryango wa Israheli, cyangwa se bacyure umupfakazi usizwe n’undi muherezabitambo.

23Bazigisha umuryango wanjye gutandukanya icyeguriwe Imana n’ikitarayeguriwe; babamenyeshe itandukanyirizo ry’ikitahumanye n’icyahumanye.

24Ni bo bazajya baca imanza za rubanda, kandi bazazice bakurikije itegeko ryanjye. Mu minsi mikuru yanjye yose bazakurikiza amategeko yanjye n’amabwiriza yanjye, batagatifuze amasabato yanjye.

25Bazirinde kwegera intumbi y’umuntu ngo batava aho bihumanya; ariko nihagira upfusha se cyangwa nyina, cyangwa se agapfusha umwana we, murumuna we, mushiki we, ariko atarashaka, ashobora kwihumanya akegera intumbi ye.

26Igihe umwe muri bo azaba amaze kwihumanura, bazabara iminsi irindwi;

27hanyuma ku munsi wo kwinjira mu cyumba gitagatifu no mu gikari cy’imbere kugira ngo arangize umurimo we — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — aziturire igitambo cy’impongano y’ibyaha.

28Ntibazagira umunani, kuko ari jye munani wabo. Nta mugabane muzabaha muri Israheli, kuko ari jyewe mugabane wabo.

29Bazatungwa n’amaturo, ibitambo by’impongano y’ibyaha n’ibitambo byo kwigorora; mbese icyashinganywe n’Imana cyose muri Israheli kizaba icyabo.

30Ibyiza byo mu miganura yanyu yose no mu maturo yanyu yose bizahabwa abaherezabitambo; ndetse n’imyiza mu mitsima y’umuganura wanyu, kugira ngo ingo zanyu zihabwe umugisha.

31Abaherezabitambo ntibazarya inyama z’itungo na rimwe ryipfushije cyangwa ryatanyaguwe n’irindi, ryaba iriguruka cyangwa se indi nyamaswa iyo ari yo yose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help