Zaburi 58 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Imana ni umucamanza w’abacamanza b’isi

1Igenewe umuririmbisha, ikaririmbwa nk’iyitwa «Witsemba». Iri mu zo bitirira Dawudi, bakayiririmba banihiriza ijwi.

2Banyabubasha, aho muvuga koko ibihuje n’ubutabera?

Bana b’abantu, aho muca imanza mukurikije amategeko?

3Oya! Ahubwo mugira nabi nkana,

mugakwiza ku isi urugomo ruterwa n’ibiganza byanyu.

4Ni abagiranabi bayobye bakiri mu nda ya ba nyina,

bakaba n’abanyabinyoma barindagiye bakivuka!

5Ubumara bafite ni nk’ubumara bw’inzoka;

bameze nk’impiri y’igipfamatwi, yica amatwi nkana,

6igira ngo itumva ijwi ry’umugombozi,

n’ubwo yaba ari umugombozi w’umuhanga.

7Mana yanjye, menagura amenyo ari mu kanwa kabo,

Uhoraho, kura imikaka y’izo ntare!

8Nibamere nk’amazi atemba,

Imana nitamike imyambi yayo,

maze bahinduke imirara!

9Nibamere nk’ikinyamujongo kigenda gishonga;

nk’uko bigendekera ikirambu, na bo ntibakabone izuba!

10Uburakari bw’Imana nibwihutire kubatsemba,

kurusha uko umuriro utwika inkwi z’amahwa.

11Naho intungane izashimishwa no kubona uko ihorewe,

yogereze ibirenge byayo mu maraso y’abagiranabi.

12Maze rubanda bazavuge

bati «Koko ubusugire bw’intungane bubaho,

kandi hariho Imana ica imanza ku isi!»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help