Abalevi 24 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Itara ryakirana mu Ngoro

1Uhoraho abwira Musa, ati

2«Tegeka Abayisraheli bakuzanire amavuta arongoroye y’imizeti agenewe ikinyarumuri, kuko amatara yacyo agomba guhora yakirana

3imbere y’umubambiko w’Ubushyinguro bw’Isezerano buri mu ihema ry’ibonaniro. Aroni ni we uzategura ayo matara ku buryo ahora yakirana imbere y’Uhoraho. Kuva mu gisekuruza kugera mu kindi, iryo rizababere itegeko ridakuka.

4Ayo matara, Aroni azayashyira ku kinyarumuri gikoze muri zahabu, maze ajye ahora yakirana imbere y’Uhoraho.

Umugati w’ituro

5Uzafate agafu, uzatekemo utugati cumi na tubiri, buri kose gakozwe n’ifu yuzuye utwibo tubiri.

6Uzaturambike ku meza ya zahabu, urunda dutandatu dutandatu imbere y’Uhoraho. Kuri buri kirundo cy’utugati,

7uzanyanyagizaho umubavu uboneye. Ibyo bizakubera urwibutso mu kigwi cy’umugati n’ibiribwa bikongokeye Uhoraho.

8Buri gihe uko isabato itashye, uzajye utereka utwo tugati imbere y’Uhoraho, uzirikana ko ugirira Abayisraheli bose. Iryo ni isezerano rizahoraho iteka.

9Ibyo biribwa bizaba ibya Aroni n’abahungu be. Iyo migati rero, bazayirira ahantu hasukuye kuko kuri bo ari ikintu gitagatifu cyagabanijwe ku biribwa bigenewe Uhoraho. Uwo uzaba umugabane wabo ubuziraherezo.»

Igihano cy’uwatutse Uhoraho

10Hari umugore w’Umuyisraheli wari ufite umuhungu yabyaranye n’Umunyamisiri. Bukeye uwo muhungu arihandagaza, maze atonganira mu ngando rwagati n’umugabo w’Umuyisraheli kavukire.

11Uwo muhungu yaratinyutse atuka Uhoraho, maze asuzuguza izina rye. Abayisraheli babibonye batyo, bamushyikiriza Musa. Nyina yitwaga Shelomita, umukobwa wa Diviri wo mu nzu ya Dani.

12Abayisraheli rero babaye bakingiranye uwo muhungu, mu gihe bari bategereje icyo Uhoraho abategeka kumukorera.

13Nuko Uhoraho abwira Musa, ati

14«Uwo watukanye musohore mu ngando, maze abamwumvise bose bamuramburire ibiganza ku mutwe. Nyuma y’ibyo ikoraniro ryose rimwicishe amabuye.

15Ubundi kandi, dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli:

Nihagira umuntu utuka Imana ye, icyo cyaha cye kizamuhama.

16Bityo rero, umuntu uzasuzuguza izina ry’Uhoraho, agomba kwicwa. Yaba umunyamahanga cyangwa umwene gihugu kavukire, ikoraniro ryose rizamwicishe amabuye. Agomba gupfa kuko aba yasuzuguje izina ry’Uhoraho.

17Nihagira umuntu wica undi, na we agomba kwicwa.

18Inyamaswa yo nihagira uyica, azajya yishyura inzima.

19Nihagira umuntu ukomeretsa mugenzi we, na we bazamukomeretse:

20imvune ihorerwe indi, n’ijisho rihorerwe irindi. Mbese ubumuga azaba yateye mugenzi we, na we ni bwo bazamutera.

21Uwishe inyamaswa arayiriha, naho uwishe umuntu, na we agomba gupfa.

22Mwebwe n’abanyamahanga muri kumwe, muzakurikiza amategeko amwe. Ndi Uhoraho, kandi ni jye Mana yanyu.»

23Ibyo rero Musa amaze kubibwira Abayisraheli, uwari watutse izina ry’Uhoraho bamusohoye mu ngando, maze bamwicisha amabuye. Abayisraheli bubahiriza batyo ibyo Uhoraho yari yategetse Musa.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help