Icya mbere cy'Abamakabe 11 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Urupfu rwa Putolemeyi wa gatandatu n’urwa Alegisanderi Balasi

1Umwami wa Misiri akoranya ingabo nyinshi zingana n’umusenyi wo ku nyanja, ndetse n’amato atagira ingano, ashaka amayeri yo gutera igihugu cya Alegisanderi kugira ngo acyomeke ku cye.

2Aza muri Siriya avuga amagambo y’amahoro, abantu bo muri iyo migi bakamwugururira amarembo kandi bakaza kumusanganira, kubera ko umwami Alegisanderi yari yarabategetse kumwakira kuko yari sebukwe.

3Ariko uko Putolemeyi yinjiraga muri buri mugi yawusigagamo umutwe w’abasirikare.

4Igihe yari yegereje kugera Azoti, bamwereka ingoro ya Dagoni yatwitswe, Azoti n’imigi iyikikije yashenywe, intumbi z’abantu zari zinyanyagiye impande zose n’uduhirivi tw’abo Yonatani yari yaratwitse mu ntambara kuko bari bagiye baturunda aho umwami aza kunyura.

5Batekerereza umwami ibyo Yonatani yakoze byose kugira ngo amwamagane ku mugaragaro, ariko umwami aricecekera.

6Nuko Yonatani aza yakereye gusanganira umwami i Yope, bararamukanya maze barara aho ngaho.

7Bukeye, Yonatani aherekeza umwami amugeza ku ruzi rwitwa Elewuteri, hanyuma agaruka i Yeruzalemu.

8Naho umwami Putolemeyi yigarurira imigi yose yo ku nkombe kugeza kuri Selewukiya iri ku Nyanja; akomeza no kuzirikana imigambi mibi ategurira Alegisanderi.

9Yohereza intumwa ku mwami Demetiriyo kumubwira ziti «Ngwino tugirane amasezerano; ndetse nzaguhe umukobwa wanjye Alegisanderi atunze kandi uzanategeke igihugu cya so.

10Ndicuza kuba naramushyingiye umukobwa wanjye, akaba yarashatse kunyica.»

11Yamushinjaga ibyo ngibyo kubera ko yashakaga kwigarurira igihugu cye.

12Amaze kuvanayo umukobwa we, amushyingira Demetiriyo; ahita acana umubano na Alegisanderi, noneho urwangano rwabo rujya ahabona.

13Putolemeyi yinjira muri Antiyokiya, atamiriza ku ruhanga rwe amakamba abiri, irya Misiri n’irya Aziya.

14Icyo gihe umwami Alegisanderi yari muri Silisiya, kuko abantu bo muri ako karere bari bivumbagatanyije.

15Alegisanderi ngo amare kumva ibyabaye, aza aje kumurwanya. Putolemeyi na we arahaguruka, amusanganiza igitero gikomeye, nuko aramunesha.

16Alegisanderi ajya muri Arabiya kuhashaka ubuhungiro, maze umwami Putolemeyi amutsinda atyo.

17Umwarabu Zabudiyeli, agesa umutwe w’Alegisanderi awoherereza Putolemeyi.

18Nyuma y’iminsi itatu, umwami Putolemeyi na we arapfa, n’Abanyamisiri bari mu migi ye ikomeye bicwa n’abaturage bayo.

19Nuko Demetiriyo aba umwami mu mwaka w’ijana na mirongo itandatu n’irindwi.

Imibonano ya mbere ya Demetiriyo wa kabiri na Yonatani

20Muri iyo minsi, Yonatani akoranya abaturage ba Yudeya kugira ngo batere Ikigo cy’i Yeruzalemu, bagiteza imashini nyinshi z’intambara.

21Nuko ibiburaburyo byanga igihugu cyabo bijya kubonana n’umwami, kugira ngo bimumenyeshe ko Yonatani yagose Ikigo.

22Umwami acyumva iyo nkuru ararakara cyane, ako kanya ndetse arahaguruka ajya i Putolemayida, yandikira Yonatani amusaba ngo asigeho gutera, kandi ngo aze i Putolemayida babonane bidatinze.

23Yonatani akibona iyo baruwa, ategeka ko bakomeza kukigota, nyuma yitoranyiriza abamuherekeza mu bakuru b’umuryango wa Israheli no mu baherezabitambo, maze we ubwe yigabiza icyo cyago.

24Nuko ajyana feza, zahabu, imyambaro n’andi maturo menshi, ajya i Putolemayida kubonana n’umwami maze na we amwakira neza cyane.

25Bamwe mu banzi b’igihugu bagerageza kumuhata ibirego,

26ariko umwami amugenzereza nk’abamubanjirije, amuhesha icyubahiro imbere y’incuti ze.

27Amukomeza ku buherezabitambo bukuru n’indi mirimo inyuranye yari asanganywe, kandi amubara mu ncuti ze z’amagara.

28Nuko Yonatani asaba umwami gusonera igihugu cya Yudeya ku misoro kimwe na za ntara eshatu za Samariya, akazitura amatalenta magana atatu.

29Umwami arabyemera, ni ko kwandikira Yonatani muri aya magambo:

Amategeko mashya yashyiriweho Abayahudi

30«Jyewe umwami Demetiriyo, kuri Yonatani umuvandimwe wanjye no ku muryango w’Abayahudi. Ndabaramutsa!

31Ibaruwa twandikiye Lasiteni, umubyeyi wacu, namwe turayiboherereje kugira ngo mumenye ibiyirimo:

32Jyewe umwami Demetiriyo, kuri Lasiteni, umubyeyi wanjye. Ndakuramutsa!

33Kubera umutima mwiza umuryango w’Abayahudi udufitiye, twiyemeje natwe kubagirira neza kuko ari incuti zacu kandi bagakora ibidutunganiye.

34Nibahamane igihugu cya Yudeya na za ntara eshatu ari zo Aferema, Lida na Ramatayimu. Izo ntara zavanywe kuri Samariya zomekwa kuri Yudeya hamwe n’utundi turere twayo twose, kugira ngo bajye batanga amaturo ya ngombwa i Yeruzalemu mu kigwi cy’amakoro ya buri mwaka yahabwaga umwami, ku myaka no ku mbuto z’ibiti.

35Naho ibindi twagombaga ku mugabane wa cumi no ku musoro, ku mahoro y’ibishanga by’umunyu no ku makoro yari atugenewe, kuva uyu munsi turabibeguriye burundu.

36Kuva ubu kandi n’ahazaza, ntakizahinduka kuri ayo mabwiriza.

37Iyi nyandiko uyandukurire Yonatani kandi izashyirwe ku musozi mutagatifu aho bose bayibona.»

Yonatani atabara Demetiriyo wa kabiri i Antiyokiya

38Umwami Demetiriyo abonye ko igihe cy’ingoma ye igihugu cye kiri mu ituze kandi ko nta kintu kikimubangamiye, asezerera ingabo ze buri muntu ataha iwe; uretse abanyamahanga yari yarakuye mu birwa byo mu mahanga. Ibyo rero bituma ingabo yari yararazwe n’ababyeyi be zitangira kumwanga.

39Nuko Tirifoni wahoze ari umuyoboke wa Alegisanderi, ngo abone ko ingabo zose zinubira Demetiriyo, arahaguruka ajya kwa Yamiliku, wa Mwarabu wareraga Antiyokusi, umuhungu wa Alegisanderi.

40Amusaba akomeje ngo amuhe uwo mwana, kugira ngo ajye kuzungura se. Amutekerereza ibyo Demetiriyo yari yarakoze byose, n’urwangano ingabo ze zari zimufitiye. Nuko ahamara iminsi myinshi.

41Icyo gihe, Yonatani na we yoherereza intumwa umwami Demetiriyo, amusaba kuvana ingabo ze mu Kigo cy’i Yeruzalemu no mu bindi bigo, kuko bari bakirwana na Israheli.

42Demetiriyo atuma kuri Yonatani, ati «Si n’ibyo byonyine gusa nzagukorera wowe n’igihugu cyawe, ahubwo igihe nabiboneye uburyo nzaguhesha icyubahiro, wowe n’igihugu cyawe.

43Kuri ubu rero waba ugize neza unyoherereje abantu bo kuntabara, kuko ingabo zanjye zantereranye.»

44Yonatani amwoherereza abantu ibihumbi bitatu b’intwari aho yari ari i Antiyokiya, nuko ngo bagere yo umwami arishima cyane.

45Abaturage bo mu mugi bakoranira mu mugi rwagati, bagera nko ku bihumbi ijana na makumyabiri, bafite umugambi wo kwica umwami.

46Umwami ahungira mu ngoro ye, naho abaturage bakwirakwira imihanda y’umugi, hanyuma batangira gutera.

47Umwami na we abibonye atyo, ahamagara Abayahudi ngo bamurwaneho. Bahera ko baramukikiza, bakwira umugi wose uwo munsi bica abantu bagera ku bihumbi ijana.

48Umugi barawutwika ari na ko basahura iminyago myinshi, maze umwami akira atyo.

49Abaturage ngo babone ko Abayahudi bigaruriye umugi uko babyifuzaga, bacika intege maze batakambira umwami bagira bati

50«Duhane amahoro, kandi Abayahudi bareke kuturwanya no kurwanya umugi!»

51Bafasha intwaro zabo hasi maze basaba imbabazi, bityo Abayahudi bihesha icyubahiro imbere y’umwami n’abaturage bose b’igihugu cye. Bamamara batyo muri ibyo bihugu, hanyuma bagaruka i Yeruzalemu n’iminyago itagira ingano.

52Umwami Demetiriyo akomera ku ngoma, n’igihugu cye kigira ituze.

53Ariko aza kwirengagiza amasezerano yari yaragize, yumvikana nabi na Yonatani, ntiyamwitura ibyiza byose yamugiriye, ahubwo aramutoteza ku buryo bwinshi.

Yonatani yifatanya na Antiyokusi wa gatandatu, akarwanya Demetiriyo wa kabiri

54Ibyo birangiye, Tirifoni agaruka azanye na wa mwana Antiyokusi; n’ubwo yari muto bwose, yambara ikamba maze aba umwami.

55Abasirikare bose ba Demetiriyo bibumbira kuri Tirifoni, batera Demetiriyo baramutsinda, arahunga.

56Ubwo Tirifoni afata inzovu ajya kwigarurira Antiyokiya.

57Bukeye, wa musore Antiyokusi yandikira Yonatani muri aya magambo: «Ngukomeje ku murimo w’ubuherezabitambo bukuru, ndetse nkweguriye n’ubutegetsi bwa za ntara enye, kandi nkakubarira no mu ncuti z’umwami.»

58Nuko amwoherereza ibyungo bya zahabu n’ibikoresho byo ku meza, amuha n’uruhushya rwo kunywera mu nkongoro za zahabu, no kwambara igishura cy’umuhemba n’impeta ya zahabu.

59Naho Simoni, umuvandimwe wa Yonatani, amugira umutware guhera ku byambu by’igihugu cya Tiri akageza ku nkiko za Misiri.

60Yonatani arahaguruka ajya kuzenguruka ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati n’imigi yaho maze ingabo zose za Siriya ziramusanga ngo zimufashe kurwana. Ageze i Ashikeloni abaturage b’uwo mugi bamwakira neza cyane.

61Avuye aho ngaho ajya i Gaza, ariko bamufungiraho amarembo y’umugi; na we ni ko kuwugota, amazu yawo arayatwika kandi arayasahura.

62Ni bwo abantu b’i Gaza batakambiye Yonatani, na we abaha amahoro ariko afata abana b’abatware ho ingwate, maze abohereza i Yeruzalemu. Hanyuma azenguruka igihugu kugera i Damasi.

63Bukeye, Yonatani yumva ko abagaba b’ingabo ba Demetiriyo bageze i Kadeshi muri Galileya, bazanye n’igitero gikomeye kugira ngo bamuteshe imirimo ye.

64Nuko ajya kubasanganira, ariko asize Simoni, umuvandimwe we mu gihugu.

65Ubwo Simoni na we atera Betishuri, intambara imara iminsi myinshi, maze arayigota.

66Abaturage baho bamusaba amahoro, na we arayabaha, cyakora arahabamenesha, yigarurira umugi wabo kandi awushyiramo umutwe w’abasirikare bo kuwurinda.

67Yonatani na we hamwe n’ingabo ze, yari yaje aca ingando ku nkombe z’ikiyaga cya Genezari, mu gitondo cya kare aba ageze mu kibaya cya Asori.

68Igitero cy’abanyamahanga kiza kimusanga mu kibaya, bamaze gusiga igico mu misozi cyo gutega Yonatani. Igihe rero icyo gitero cyagendaga gisatira Abayahudi,

69ba bantu bari muri cya gico baturumbuka mu bwihisho bwabo, maze batangira imirwano.

70Abasirikare ba Yonatani bose barahunga ntihasigara n’umwe, uretse Matatiyasi mwene Abusalomu, na Yuda mwene Kalifi, bombi bakaba abagaba b’ingabo.

71Nuko Yonatani ashishimura imyambaro ye, yinyanyagiza umukungugu mu mutwe, maze arasenga.

72Hanyuma agaruka ku rugamba arwanya abanzi arabatsinda, na bo barahunga.

73Ingabo ze zari zahunze, zibibonye ziramugarukira, bafatanya guhomerera abanzi kugera i Kadeshi aho ingando ye yari iri, na bo bahaca ingando.

74Uwo munsi hapfa abantu ibihumbi bitatu mu ngabo z’abanyamahanga, nuko Yonatani agaruka i Yeruzalemu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help