1Israheli igeze i Shitimu irahatura, maze rubanda batangira gusambana n’abakobwa b’Abamowabu.
2Abo bakobwa babatumiye mu bitambo by’imana zabo, maze rubanda baragenda baraharira, banapfukamira za mana zabo.
3Bityo Abayisraheli bishyira mu maboko y’ikigirwamana Behali cyo muri Pewori, maze Uhoraho arabarakarira cyane.
4Nuko Uhoraho abwira Musa, ati «Fata abatware b’umuryango bose, ubamanike ku biti imbere y’Uhoraho, ahateganye n’izuba. Bityo umujinya Uhoraho afitiye Abayisraheli uzahosha.»
5Musa abwira abacamanza ba Israheli, ati «Buri wese muri mwe yice abo mu bantu be bishyize mu maboko y’ikigirwamana Behali cyo muri Pewori!»
6Icyo gihe babona umwe mu Bayisraheli azanye umukobwa w’Umumadiyanikazi maze amugeza mu bavandimwe be rwagati. Yamutunguye ku mugaragaro imbere ya Musa n’abandi Bayisraheli, ubwo bariho baririra ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.
7Umuherezabitambo Pinehasi, mwene Eleyazari wa Aroni abibonye, ahaguruka mu ikoraniro yitwaje icumu mu ntoki, abakurikirana mu mbere z’ihema ryabo.
8Agezemo abatera rya cumu, bombi rirabahinguranya. Nyuma y’ibyo, icyorezo cyari cyatangiye kuyogoza Abayisraheli kirahosha.
9Abahitanywe n’icyo cyorezo bari 24000.
10Uhoraho abwira Musa, ati
11«Umuherezabitambo Pinehasi, mwene Eleyazari wa Aroni, yahanaguye umujinya nari mfitiye Abayisraheli. Yerekaniye hagati yabo ko yagize ishyari mu kigwi cyanjye. Ni yo mpamvu ntaganjwe n’uburakari nari mfite, ngo ndimbure Abayisraheli.
12None rero umumenyeshe ko ngiranye na we amasezerano azamubera isoko y’amahoro.
13Ayo masezerano nyagiranye na we hamwe n’abazagukomokaho, kandi ni yo azabahesha kuba abaherezabitambo ubuziraherezo, kuko yagaragaje ishyaka afitiye Imana ye, bityo agakorera ku Bayisraheli umuhango wo kubakiza icyaha.»
14Umuyisraheli wicanywe na wa mukobwa w’Umumadiyanikazi yitwaga Zimiri mwene Salu, akaba ndetse yari n’umutware w’inzu imwe mu muryango wa Simewoni.
15Uwo mugore w’Umumadiyanikazi wishwe yitwaga Kozibi, akaba mwene Suru na we wari umutware w’inzu imwe mu miryango ya Madiyani.
16Uhoraho abwira Musa, ati
17«Nimutere Abamadiyani maze mubarimbure.
18Barabasembuye babashyiraho n’uburyarya bwinshi, igihe mukurikira imana y’i Pewori, mukanacyura mushiki wabo Kozibi, umukobwa w’umutware w’i Madiyani, wiciwe muri cya cyorezo cy’i Pewori.»
ABAYISRAHELI BATINDA MU GIHUGU CYA MOWABUIbarura rya kabiri ry’imiryango ya Israheli19Nyuma y’icyo cyorezo,
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.