1Ujye wubahiriza ukwezi kw’Amahundo, wizihize n’umunsi wa Pasika, ubigirira Uhoraho Imana yawe, kuko mu kwezi kw’Amahundo ari bwo Uhoraho Imana yawe yakwimuye mu Misiri, nijoro.
2Uzajye utura Uhoraho Imana yawe igitambo cya Pasika, ukivanye mu matungo yawe maremare n’amagufi, ugiturire ahantu Uhoraho azaba yihitiyemo ngo ahatuze Izina rye.
3Ntuzakirishe umugati usembuye; uzamare iminsi irindwi utunzwe gusa n’imigati idasembuye — ni umugati w’amage, kubera ko wavuye mu gihugu cya Misiri bya huti huti —. Bityo rero, iminsi yose y’ukubaho kwawe uzajye wibuka wa munsi waviriyeho mu gihugu cya Misiri.
4Muri iyo minsi uko ari irindwi, ntihazagire umusemburo uboneka iwawe, mu gihugu cyawe cyose; kandi inyama uzaba wabagiye gutamba ku munsi wa mbere nimugoroba, ntihazagire izirara ngo zigeze bukeye bwaho.
5Uramenye ntuzaturire igitambo cya Pasika mu mugi ubonetse wose mu yo Uhoraho Imana yawe aguhaye;
6ahubwo ahantu Uhoraho Imana yawe azaba yihitiyemo ngo ahatuze Izina rye, ni ho honyine uzatambira Pasika, nimugoroba izuba rirenze, ku munsi w’isaha waviriyeho mu Misiri.
7Iryo tungo uzariteke, uririre ahantu Uhoraho Imana yawe azaba yihitiyemo; hanyuma nibucya, wigendere, usubire ku mahema yawe.
8Mu minsi itandatu, uzajye urya imigati idasembuye, ku wa karindwi habe ikoraniro ryo gusoza umunsi mukuru w’Uhoraho Imana yawe. Ntuzagire umurimo n’umwe w’amaboko ukora.
9Byongeye, uzajye ubara ibyumweru birindwi: uzahere ku munsi batangiriraho kugesa imyaka yeze, maze ubare ibyumweru birindwi.
10Hanyuma ubone kwizihiza Umunsi mukuru w’Ibyumweru, ubigirira Uhoraho Imana yawe; umuzanire amaturo uko umutima wawe ubishaka, ukurikije uko Uhoraho Imana yawe azaba yakugwijeho imigisha.
11Maze wishimire imbere y’Uhoraho Imana yawe, ufatanyije n’umuhungu wawe, n’umukobwa wawe, n’umugaragu wawe, n’umuja wawe, n’Umulevi utuye mu mugi wawe, n’umusuhuke, n’imfubyi n’umupfakazi baturanye nawe, mwishimire ahantu Uhoraho azaba yihitiyemo ngo ahatuze Izina rye.
12Uzibuke ko wari umucakara mu Misiri, ukomeze ayo mategeko kandi uyakurikize.
13Ku byerekeye Umunsi mukuru w’Amahema, uzajye uwizihiza iminsi irindwi yose, urangije guhunika ibivuye ku mbuga uhuriraho, no kubika divayi ivuye mu rwengero rwawe.
14Uzishime kuri iyo minsi mikuru, ufatanyije n’umuhungu wawe, n’umukobwa wawe, n’umugaragu wawe, n’umuja wawe, n’Umulevi, n’umusuhuke, n’umupfakazi batuye mu migi yawe.
15Mu minsi irindwi yose, uzajye gukorera ibirori Uhoraho Imana yawe, ubyizihirize ahantu Uhoraho azaba yihitiyemo, kuko Uhoraho Imana yawe azaba yaguhereye umugisha mu myaka usaruye yose, n’imirimo wakoze yose; nuko uzishime, unezerwe.
16Gatatu mu mwaka, abagabo bose bazakore urugendo, bajye kwiyereka Uhoraho Imana yawe, bamusange ahantu azaba yihitiyemo: bazabigire mu minsi mikuru y’imigati idasembuye, ku Munsi mukuru w’ibyumweru, no mu minsi mikuru y’Amahema. Ntihazagire ujya kureba Uhoraho nta cyo yitwaje;
17ahubwo buri muntu azajye atanga amaturo y’ibimuvuye mu maboko, uko Uhoraho Imana yawe azaba yaraguhaye umugisha.
Amabwiriza yerekeye abacamanza18Mu miryango yawe yose uzishyirireho abacamanza n’abashinzwe kubahiriza amategeko yose Uhoraho Imana yawe aguhaye, bazajye bacira rubanda imanza zitabera.
19Ntuzagoreke imanza, ntuzite ku cyubahiro cy’umuntu, ntuzakire ruswa, kuko ruswa ihuma amaso abanyabwenge, ikaburizamo imanza z’intungane.
20Uzaharanire ubutabera, kugira ngo uzabone kuramba no kwigarurira igihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye.
Imigirire izirana n’iyobokamana nyakuri21Ntuzagire igiti gisengwa ushinga iruhande rw’urutambiro uzubakira Uhoraho Imana yawe.
22Ntuzagire n’ubwo ushinga za nkingi z’amabuye, kuko Uhoraho Imana yawe azanga urunuka.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.