Abanyaroma 11 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Imana ntiyaciye Israheli buheriheri

1Reka mbaze rero: mbese Imana yaba yaraciye umuryango wayo? Oya ntibikabe! Nanjye ndi Umuyisraheli wo mu rubyaro rwa Abrahamu, mu nzu ya Benyamini.

2Nta bwo Imana yaciye umuryango wayo kandi ari wo yari yaratoye. Cyangwa se ntimuzi icyo Ibyanditswe bivuga aho Eliya arega Israheli ku Mana, agira ati

3«Nyagasani, bishe abahanuzi bawe, basenya intambiro zawe, none nsigaye ndi jyenyine kandi nanjye barahigira amagara yanjye!»

4Mbese Imana imusubiza iki? «Nsigaranye abantu ibihumbi birindwi batapfukamiye Behali.»

5Bityo rero no muri ibi bihe, hari agasigisigi katoranijwe ku buntu.

6Ubwo rero ari ku buntu, ntibikiri ku bw’ibikorwa, naho ubundi ubuntu ntibwaba bukiri bwo.

7Bite rero? Ko icyo Israheli yashakashakaga itagishyikiriye! Nyamara abatowe bo baragishyikiriye, naho abandi baranangira,

8nk’uko byanditswe ngo «Imana yabahaye umutima uhumye, n’amaso atabona, n’amatwi atumva, kugeza na n’ubu.»

9Na Dawudi aravuga ati «Ameza yabo arakababera umutego, urushundura, urutsitariro n’igihano bikwiriye!

10Amaso yabo arakijima boye kubona n’umugongo wabo ube umuheto iteka ryose.»

11Reka nongere mbaze: batsitariye kugwa ngo bahere hasi? Oya, ntibikabe! Ahubwo ugutsitara kwabo kwatumye uburokorwe bugera ku banyamahanga kugira ngo bibatere ishyari.

12Ubwo se ugutsitara kwabo kwakungahaje isi, n’ukugwa kwabo kugakungahaza amahanga, ntibizahebuza nibagera ku burokorwe bwuzuye?

13Mwebwe abanyamahanga, dore icyo mbabwira: mu rugero jyewe ndi intumwa mu mahanga, nubahiriza ubutumwa nahawe,

14nizera gutera ishyari abo dusangiye ubwoko ngo ngire bamwe muri bo ndokora.

15Kuko niba ugucibwa kwabo kwararonkeye isi kwiyunga n’Imana, ukugarurwa kwabo kuzacura iki kitari ukuzuka kw’abari barapfuye?

16Iyo ifu y’umuganura ari ntagatifu, n’irobe ni ko riba; n’iyo imizi ari mitagatifu, amashami na yo ni ko aba.

17Niba amwe mu mashami yaratemwe, maze wowe, n’ubwo wari ishami ry’agasozi, ukahagemekwa maze ugasangizwa amakakama azamurwa n’umuzi w’umuzeti,

18ntukitere hejuru wigamba kuri ya mashami. Niba witeye hejuru, wibuke ko atari wowe uhagaritse umuzi, ko ahubwo ari umuzi uguhagaritse.

19Ahari wavuga uti «Batemye amashami kugira ngo ngemekwe.»

20Ni byo koko. Yatemwe ku mpamvu y’ukutemera, naho wowe uhahagaritswe n’ukwemera. Ntukitere hejuru rero, ahubwo tinya.

21Kuko ubwo Imana itasoneye amashami ya kamere, nawe ntizagusonera.

22Irebere nawe ubugwaneza n’ubutabera by’Imana: ku baguye ikurikira ubutabera, kuri wowe igira ubuntu, niba ariko ugumye muri ubwo bugwaneza, naho ubundi nawe izagukorora.

23Nyamara na bo umunsi bemeye, bazongera bagemekwe: kuko Imana ishobora kongera kubagemeka.

24Ko wowe watemwe ku giti cy’agasozi muhuje ubwoko, maze ukagemekwa ku muzeti mwiza mudahuje ubwoko, nkanswe bo bazagemekwa ku muzeti wabo bwite bahuje ubwoko!

Amaherezo Israheli yose izakizwa

25Koko rero, bavandimwe, sinshaka ko muyoberwa iri banga hato mutazirata: igice kimwe cya Israheli kizanangira umutima kugeza igihe abanyamahanga bose bazaba bakoranyijwe.

26Bityo rero Israheli yose izarokorwa nk’uko byanditswe ngo «Umucunguzi azaturuka i Siyoni, yamaganire kure ya Yakobo icyitwa ubugomeramana.

27Ngiryo isezerano nzagirana na bo, maze kubakuraho ibyaha byabo.»

28Kuba batakiriye Inkuru Nziza, babaye abanzi b’Imana, naho kuba baratowe, ni abatoni bayo babikesha abasekuruza.

29Koko rero igihe Imana imaze gutanga no gutora, ntiyisubiraho.

30Nk’uko namwe kera mutumviraga, none ubu ngubu mukaba mwaragiriwe impuhwe ku mpamvu y’ukutumvira kwabo,

31bityo na bo ubu ngubu banze kumvira kugira ngo mugirirwe impuhwe, mu gihe cyabo na bo bazazigirirwe.

32Imana yakoranirije abantu bose mu bwigomeke kugira ngo bose hamwe ibagirire imbabazi.

33Mbega ukuntu ubukungu n’ubuhanga n’ubwenge by’Imana birengeje urugero! Mbega ukuntu imigambi yayo ari inshoberabantu, n’inzira zayo zikaba urujijo!

34«Koko rero, ni nde wamenye igitekerezo cya Nyagasani, cyangwa ni nde wamubereye umujyanama,

35cyangwa se wabanje kugira icyo amuha ngo azagombe kumwitura?»

36Ko byose bikomoka kuri We bikabeshwaho na We, bikaberaho We. Nahabwe ikuzo iteka ryose! Amen.

Blog
About Us
Message
Site Map