Icya kabiri cy'Amateka 28 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ingoma ya Akhazi (736–716)(2 Bami 16.1–6)

1Akhazi yimitswe amaze imyaka makumyabiri avutse, amara imyaka cumi n’itandatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Ntiyakoze ibitunganiye Uhoraho nk’uko sekuruza Dawudi yabikoze.

2Ahubwo yakurikije inzira mbi z’abami ba Israheli, ndetse acurisha amashusho yo kubahiriza za Behali.

3We ubwe yatwikiye imibavu mu kibaya cya Bene‐Hinomi kandi atwika n’abahungu be ho igitambo akurikije amahano y’abanyamahanga Uhoraho yari yarirukanye imbere y’Abayisraheli.

4Aturira ibitambo kandi atwikira imibavu mu masengero y’ahirengeye, ku misozi, no mu nsi y’igiti cyose kibisi.

5Uhoraho, Imana ye, amugabiza umwami w’Abaramu, baramunesha, bamunyaga abantu benshi babajyana ari imbohe i Damasi. Agabizwa kandi umwami wa Israheli, na we aramutsinda bikomeye.

6Peka, mwene Remaliyahu, yica mu munsi umwe Abayuda ibihumbi makumyabiri b’intwari ku rugamba, kuko bari bataye Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo.

7Zikuri, umugabo w’imbaraga wo muri bene Efurayimu, yica Maseyahu umwana w’umwami, na Azurikamu, umunyarugo we, na Elikana, wari wungirije umwami.

8Abayisraheli banyaga mu bavandimwe babo abantu ibihumbi magana abiri, barimo abagore, abahungu n’abakobwa, babanyaga n’ibindi byinshi babijyana i Samariya.

9Aho hari umuhanuzi w’Uhoraho witwaga Odedi. Nuko arasohoka asanganira ingabo zari zigeze i Samariya, araziburira ati «Dore Uhoraho, Imana y’abasokuruza banyu, yarakariye Abayuda bituma ababagabiza, kandi mwabishemo benshi, murabarakarira cyane, bigera mu ijuru!

10None ubu murashaka ko abo Bayuda n’ab’i Yeruzalemu bababera abagaragu n’abaja! Ntimwiyumvira se ko ubu ari mwebwe mucumura kuri Uhoraho, Imana yanyu?

11Nimunyumvire nonaha, murekure imfungwa mwafashe mu bavandimwe banyu, kuko Uhoraho abarakariye birushijeho.»

12Mu batware b’Abefurayimu hahaguruka abantu bamwe, ari bo Azariyahu mwene Yehohanani, Berekiyahu mwene Meshilemoti, Yehizikiyahu mwene Shalumi na Amasa mwene Hadulayi, nuko batangira gutonganya abari bavuye mu ntambara,

13barababwira bati «Izo mfungwa ntimuzizane hano, kuko twaba ducumuye kuri Uhoraho! Murashaka se kongera ibyaha byacu n’amakosa yacu, kandi twarakoze ibitabarika bigatuma Uhoraho arakarira Israheli bikomeye?»

14Ingabo zirekura imfungwa, ndetse n’ibyo zanyaze zibirekera aho imbere y’abatware n’ikoraniro ryose.

15Hanyuma bashyiraho abantu bamwe kugira ngo bite ku mfungwa: bafata ku minyago; abari bambaye ubusa babaha imyambaro, n’inkweto, bose barabagaburira, babaha icyo banywa n’imiti ibavura, hanyuma baheka ku ndogobe abanyantege nke, barabajyana babageza kwa bene wabo i Yeriko, umugi w’imikindo. Hanyuma basubira i Samariya.

Akhazi asaba Abanyashuru kumutabara(2 Bami 16.7–20)

16Muri icyo gihe umwami Akhazi atuma ku mwami w’Abanyashuru ngo amutabare.

17Koko rero Abanyedomu bari bongeye gutera Yuda, barabanesha babajyana ari imfungwa.

18Abafilisiti na bo bari bateye imigi yo mu Kibaya n’iy’i Negevu ya Yuda; bayifatamo Betishemeshi, Ayaloni, Gederoti, Soko n’insisiro zayo, Timuna n’insisiro zayo, Gimuzo n’insisiro zayo, maze barahatura.

19Koko rero Uhoraho yacishije bugufi Abayuda kubera Akhazi, umwami wabo wabateraga gusuzugura Uhoraho, na we ubwe akamucumurira.

20Tegalati‐Falazari, umwami w’Abanyashuru, araza ariko atazanywe no gutabara Akhazi, ahubwo agira ngo amutere.

21Nuko Akhazi afata ku mutungo w’Ingoro y’Uhoraho, n’uwo mu ngoro y’umwami, n’uw’ibikomangoma, abyoherereza umwami w’Abanyashuru, ariko biba imfabusa.

22Umwami Akhazi, amaze gushoberwa, arushaho gucumura kuri Uhoraho:

23atura ibitambo imana z’i Damasi zari zaramunesheje, avuga ati «Kubera ko imana z’abami ba Aramu zibafashije, ni zo ngiye gutura ibitambo kugira ngo zimfashe.» Mu by’ukuri, ni zo zatumye arimburwa, we, na Israheli yose.

24Akhazi akoranya ibikoresho byari mu Ngoro y’Uhoraho, arabimenagura, akinga inzugi z’Ingoro y’Uhoraho, kandi yiyubakira intambiro muri Yeruzalemu yose.

25Muri buri mugi wa Yuda yubakamo amasengero y’ahirengeye yo gutwikira imibavu imana z’amahanga, nuko arakaza Uhoraho, Imana y’abasekuruza be.

26Ibindi bikorwa bye n’imigirire ye yose, guhera ku byabanje kugera ku byaherutse, byanditswe mu gitabo cy’Abami ba Yuda na Israheli.

27Akhazi aratanga, asanga abasekuruza be; umurambo we bawushyingura mu Murwa, i Yeruzalemu, ariko ntibawushyira mu mva z’abami ba Israheli. Umuhungu we Hezekiya amuzungura ku ngoma.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help