1Yezu amaze guha abigishwa be cumi na babiri ayo mabwiriza, aherako ajya kwigisha no kwamamaza Inkuru Nziza mu migi yabo.
Yohani Batisita atuma kuri Yezu(Lk 7.18–35)2Yohani, aho yari mu buroko, amaze kumva ibyo Kristu akora, yohereza babiri mu bigishwa be kumubaza bati
3«Mbese uri Wawundi ugomba kuza, cyangwa dutegereze undi?»
4Yezu arabasubiza ati «Nimugende mutekerereze Yohani ibyo mwumva n’ibyo mubona:
5impumyi zirabona, abacumbagira baragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazuka, n’abakene barigishwa Inkuru Nziza.
6Hahirwa utazagushwa n’ibyo nkora!»
7Izo ntumwa zitirimutse, Yezu abwira rubanda ibya Yohani, ati «Mwagiye kureba iki mu butayu? Urubingo se ruhubanganywa n’umuyaga?
8Mwagiye kureba iki? Umuntu se wambaye imyenda y’agatangaza? . . . Abambaye iy’agatangaza se ko batuye mu ngoro z’abami!
9Nk’ubwo se, mwagiye kureba iki? Umuhanuzi se? Koko rero ndabibabwiye, ndetse atambutse umuhanuzi.
10Ni we banditseho ngo ’Dore nohereje intumwa yanjye imbere yawe, kugira ngo izagutegurire inzira.’»
11Ndababwira ukuri: mu bana babyawe n’abagore, ntihigeze kuboneka uruta Yohani Batisita; nyamara umuto mu Ngoma y’ijuru, aramuruta.
12Guhera igihe cya Yohani Batisita kugeza ubu, Ingoma y’ijuru iraharanirwa, ab’ibyihare ni bo bayikukana.
13Ni uko Abahanuzi bose kimwe n’Amategeko bavuze kugeza kuri Yohani.
14Kandi niba mushaka kunyemera, ni we Eliya wagombaga kuza.
15Ufite amatwi yo kumva niyumve!
16Mbese ab’iki gihe nabagereranya na bande? Bameze nk’abana bicaye ku bibuga, bagahamagara abandi,
17bati ’Twavugije umwironge, maze ntimwabyina! Duteye indirimbo z’amaganya, ntimwarira!’
18Koko rero Yohani yaje atarya, atanywa, bati ’Yahanzweho!’
19Naho Umwana w’umuntu aje arya kandi anywa, bati ’Ni igisambo, ni umusinzi, ni incuti y’abasoresha n’abanyabyaha!’ Nyamara ubuhanga bw’Imana bwagaragajwe n’ibikorwa byayo.»
Umuvumo w’imigi yegereye inkombe z’ikiyaga(Lk 10.12–15)20Nuko atangira gutonganya imigi yabonye ibitangaza bye byinshi, ikarenga ntiyihane, avuga ati
21«Iyimbire, Korazini! Iyimbire, Betsayida! Kuko ibitangaza byabakorewemo, iyo bikorerwa muri Tiri no muri Sidoni, baba barisubiyeho kuva kera, bakambara ibigunira bakisiga ivu.
22Ni cyo gituma mbibabwiye: ku munsi w’urubanza muzahanwa kurusha Tiri na Sidoni.
23Naho wowe, Kafarinawumu, ubona ko uzakuzwa kugera mu bicu? Uzarohwa mu kuzimu. Kuko ibitangaza byagukorewemo, iyo bikorerwa muri Sodoma, iba ikiriho n’ubu.
24Ni cyo gituma ku munsi w’urubanza uzahanwa kurusha igihugu cya Sodoma.»
Inkuru Nziza ihishurirwa abaciye bugufi(Lk 10.21–22)25Icyo gihe Yezu yungamo ati «Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi, ngushimiye ko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi.
26Koko, Dawe, ni ko wabyishakiye.
27Byose nabyeguriwe na Data, kandi nta we uzi Mwana keretse Data, nta n’uzi Data, keretse Mwana n’uwo Mwana ashatse kumuhishurira.
28Nimungane mwese, abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhura.
29Nimwikorere umutwaro wanjye, kandi mundebereho, kuko ngira umutima ugwa neza kandi nkoroshya; muzamererwa neza mu mitima yanyu.
30Koko rero umutwaro wanjye uroroshye, n’ibyo mbakorera ntibiremereye.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.