1Kubera ibyo byatubayeho, dufashe ibyemezo bidakuka kandi biranditswe, ndetse n’abatware bacu, abalevi, n’abaherezabitambo babishyizeho umukono.
2Abashyize umukono kuri iyo nyandiko ni aba: Nehemiya, mwene Hakaliya; hamwe na Sidikiya,
3Seraya, Azariya, Yirimeya,
4Pashuru, Amariya, Malikiya,
5Hatushi, Shebaniya, Maluki,
6Harimu, Meremoti, Obadiya,
7Daniyeli, Ginetoni, Baruki,
8Meshulamu, Abiya, Miyamini,
9Maziya, Biligayi na Shemaya. Abo bari abaherezabitambo.
10Abalevi ni Yozuwe mwene Azaniya, Binuwi wo muri bene Henadadi, Kadamiyeli,
11hamwe n’abavandimwe babo Shekaniya, Hodiya, Kelita, Pelaya, Hanani,
12Mika, Rehobu, Hashabiya,
13Zakuru, Sherebiya, Shebaniya,
14Hodiya, Bani na Beninu.
15Abatware b’umuryango ni Parewoshi, Pahati‐Mowabu, Elamu, Zatu, Bani,
16Buni, Azigadi, Bebayi,
17Adoniya, Biguwayi, Adini,
18Ateri, Hizikiya, Azuri,
19Hodiya, Hashumu, Besayi,
20Harifu, Anatoti, Nobayi,
21Magipiyashi, Meshulamu, Heziri,
22Meshezabeli, Sadoki, Yaduwa,
23Palatiya, Hanani, Anaya,
24Hosheya, Hananiya, Hashubu,
25Haloheshi, Pilaha, Shobeki,
26Rehumu, Hashabina, Maseya,
27Ahiya, Hanani, Anani,
28Maluki, Harimu na Bahana.
29Naho ba rubanda basigaye, abaherezabitambo, abalevi, abanyanzugi, abaririmbyi n’abahereza — mbese abari bitandukanyije n’abanyamahanga batuye igihugu kugira ngo begukire amategeko Uhoraho yatanze akoresheje Musa umugaragu we, n’abandi bose bari baciye akenge —
30na bo bifatanya n’abavandimwe babo n’abatware babo. Biyemeza gukurikiza amategeko Uhoraho yavugishije Musa umugaragu we, no kubahiriza amatangazo, amabwiriza n’amateka ye, kandi barabirahirira.
31Twese rero, twiyemeje ko abanyamahanga batuye iki gihugu tutazabashyingira abakobwa bacu, kandi n’ababo ntituzabashakira abahungu bacu.
32Abo bantu nibaza gucuruza imyaka, cyangwa se ibindi biribwa ku isabato, nta cyo tuzabagurira kuri uwo munsi, habe no ku wundi munsi mukuru. Kandi tuzajya turaza ubutaka, uko umwaka wa karindwi ugeze, n’abaturimo imyenda tuyibarekere.
33Twemeje kandi ko buri mwaka tuzajya dutanga icya gatatu cya sikeli kubera imirimo y’Ingoro y’Imana yacu.
34Ayo masikeli ni yo azagurwamo imigati y’umumuriko, ibitambo by’ubuhoro n’ibitambo bitwikwa bya buri munsi, hamwe n’ibyo ku masabato, mu mboneko z’ukwezi, ku minsi mikuru, ndetse n’amaturo matagatifu n’ibitambo byo guhongerera ibyaha bya Israheli; mbese imihango yose ikorerwa mu Ngoro y’Imana yacu.
35Dukoresheje ubufindo, twagennye igihe cyo mu mwaka buri muntu, yaba umuherezabitambo, umulevi cyangwa se undi wo muri rubanda, azajya agemura inkwi mu Ngoro y’Imana yacu; igihe cyabo nikigera abantu bo muri buri nzu, bazajya bazizana, kugira ngo zitwikirwe ku rutambiro rw’Uhoraho Imana yacu, nk’uko byanditswe mu Mategeko.
36Twiyemeje kandi ko buri mwaka tuzajya duha Ingoro y’Uhoraho umuganura w’ibyo tuzasarura mbere mu masambu yacu, n’imbuto zizera mbere ku biti byose,
37hamwe n’abana b’imfura b’abahungu bacu n’amariza yo mu bushyo bwacu, nk’uko byanditswe mu Mategeko. Amariza y’amatungo yacu magufi n’ay’amaremare azazanwa mu Ngoro y’Imana yacu, tuyashyikirize abaherezabitambo bakora imirimo yo mu Ngoro y’Imana yacu.
38Amafu tuzasya n’imbuto tuzasarura mbere, hamwe na divayi nshya n’amavuta, tuzabizanira abaherezabitambo, maze babibike mu byumba by’Ingoro bibigenewe, naho abalevi bahabwe igice cya cumi cy’ibizaba byasaruwe mu mirima yacu. Icyo gice cya cumi kandi, abalevi ni bo bazaza kukitwiyakira mu migi yose dutuyemo.
39Abalevi nibaza gusaruza icyo kimwe cya cumi, bazaba bari kumwe n’umuherezabitambo umwe wo muri bene Aroni, kugira ngo umugabane umwe wa cumi w’icyo kimwe cya cumi wegurirwe Ingoro y’Imana yacu, maze babigeze mu byumba by’inzu y’ububiko.
40Ibyo byumba kandi ni byo Abayisraheli n’abalevi bazajya babikamo ingano, divayi nshya n’amavuta y’imizeti bizatangwaho amaturo; ni ho hazabikwa ibikoreshwa mu Ngoro, hamwe n’ibigenewe abaherezabitambo bari ku gihe, abanyanzugi, n’abaririmbyi. Bityo ntituzongera kureka Ingoro y’Imana yacu icura igihunya.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.