Izayi 52 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Uhoraho azagarukira Siyoni

1Kanguka, kanguka, Siyoni, usubirane ishema ryawe!

Yeruzalemu, murwa mutagatifu, ambara imyambaro yawe y’ikuzo,

kuko guhera ubu, utagenywe n’uwahumanye

batazongera kukwinjiramo ukundi.

2Hehe n’umukungugu, ihungure maze uhaguruke,

Yeruzalemu, wowe wari imbohe!

Ngaho ikuremo izo ngoyi zikuri mu ijosi,

wa mfungwa we, mwari wa Siyoni!

3Uhoraho avuze atya: Mwagurishijwe ku buntu,

nanone muzacungurwa nta feza ibatanzweho.

4Koko Nyagasani Uhoraho avuze atya:

Ubwa mbere umuryango wanjye waramanutse, usuhukira mu Misiri,

hanyuma Ashuru irawigarurira, iwicisha agahato;

5none se, ubu nungutse iki?

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Kubona umuryango wanjye urengana nta mpamvu,

abawushikamiye bakaba baganje,

kandi izina ryanjye ritukwa buri munsi, ubudatuza!

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

6Guhera ubu rero, umuryango wanjye uzamenya izina ryanjye;

uwo munsi ukazamenya ko ari jye uvuga nti «Ndaje.»

7Mbega ngo biraba byiza kurabukwa mu mpinga y’imisozi,

ibirenge by’intumwa izanye inkuru nziza,

ivuga amahoro, igatangaza amahirwe,

ikabwira Siyoni iti «Imana yawe iraganje!»

8Umva ukuntu abarinzi bawe,

bahanikiye icyarimwe ijwi ry’ibisingizo,

kuko biboneye n’amaso yabo Uhoraho agaruka muri Siyoni.

9Matongo ya Yeruzalemu, nimuhanike,

murangururire icyarimwe amajwi y’ibisingizo,

kuko Uhoraho ahumurije umuryango we, agacungura Yeruzalemu.

10Uhoraho agaragaje mu maso y’amahanga

ububasha bw’ukuboko kwe gutagatifuza,

bityo, impande zose z’isi zizabone agakiza k’Imana yacu.

11Nimugende, nimusohoke muve hano;

ntimugire icyo mukoraho cyahumanye,

nimusohoke rwagati muri Babiloni;

nimwisukure, mwe abatwaye ibintu byeguriwe Uhoraho.

12Ntimuzasohoke mwihuta, cyangwa ngo mugende mudagadwa;

kuko Uhoraho ari we uzabagenda imbere,

akabajya n’inyuma, we Mana ya Israheli.

Indirimbo ya kane y’Umugaragu w’Uhoraho

13Dore umugaragu wanjye azasagamba,

azakuzwa, yererezwe asumbe byose.

14Nk’uko imbaga y’abantu yamubonye igakangarana,

kuko yari yangiritse bitavugwa,

imisusire ye nta ho igihuriye n’iy’umuntu,

n’uburanga bwe ntibuse n’ubwa bene muntu,

15ni na ko bizatangaza amahanga menshi,

abami nibamugera imbere bumirwe,

kuko bazaba babonye icyo batigeze babwirwa,

bakitegereza ikintu kitigeze kibaho.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help