1Bahaguruka Elimu, maze imbaga yose y’Abayisraheli itaha mu butayu bwa Sini buri hagati ya Elimu na Sinayi; hari ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi kwa kabiri kuva aho bimukiye mu Misiri.
2Aho mu butayu, ikoraniro ryose ry’Abayisraheli ryitotombera Musa na Aroni.
3Abayisraheli barababwira bati «Yewe! Iyo byibura twicwa n’ukuboko k’Uhoraho tukiri mu gihugu cya Misiri, igihe twari twiyicariye iruhande rw’inkono z’inyama, twirira n’imigati uko dushaka! Ubu mwatuzanye muri ubu butayu kugira ngo mwicishe inzara iyi mbaga yose!»
4Nuko Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ngiye kubagushaho nk’imvura umugati uturutse mu ijuru. Uko bukeye rubanda bazajya basohoka, batoragure ibyo bakeneye uwo munsi. Nzabagerageza ntyo, ndebe niba bazakurikiza amategeko yanjye cyangwa niba batazayakurikiza.
5Ku munsi wa gatandatu, nibategura ibyo bazaba batoraguye, bazasanga ari incuro ebyiri z’ibyo batoraguraga buri munsi.»
6Musa na Aroni babwira Abayisraheli bose, bati «Iki kigoroba muraza kumenya ko Uhoraho ari we wabavanye mu gihugu cya Misiri;
7kandi mu gitondo muzabona ikuzo ry’Uhoraho, kuko yumvise umwijujuto wanyu mwitotombera Uhoraho. Twebwe se turi iki ngo mutwijujutire?»
8Musa arongera ati «Iki kigoroba Uhoraho araza kubaha inyama zo kurya, n’ejo mu gitondo azabahe imigati ibahagije; kuko Uhoraho yumvise umwijujuto wanyu mumwijujutira! Naho se twebwe turi iki? Si twebwe mwijujutira, ahubwo ni Uhoraho ubwe.»
9Musa abwira Aroni, ati «Bwira imbaga yose y’Abayisraheli uti ’Nimwigire hafi imbere y’Uhoraho, kuko yumvise umwijujuto wanyu.’»
10Mu gihe Aroni yabwiraga ikoraniro ryose ry’Abayisraheli, berekeza amaso ahagana mu butayu, maze ikuzo ry’Uhoraho ribabonekera riri mu gacu.
11Uhoraho abwira Musa, ati
12«Numvise umwijujuto w’Abayisraheli. Babwire uti ‘Nimugoroba, mu kabwibwi, murarya inyama; n’ejo mu gitondo muzahage umugati, maze mumenyereho ko ari jye Uhoraho Imana yanyu.’»
13Ngo bugorobe, haduka inkware zigwa ari nyinshi mu ngando; na mu gitondo basanga mu mpande z’ingando hatonze ikime kibambitse.
14Icyo kime kimaze kweyuka, babona mu butayu utuntu tumeze nk’utubuto, twererana nk’urubura ku butaka.
15Abayisraheli baritegereza, maze barabazanya bati «Man hu», ari byo kuvuga ngo «Iki ni iki?» kuko batari bazi icyo ari cyo. Musa arababwira ati «Icyo ni umugati Uhoraho abahaye ngo murye.
16Dore icyo Uhoraho yategetse: Buri muntu atoragure ibihwanye n’ibyo abashije kurya; mutoragure omeru imwe kuri buri muntu, bikurikije umubare w’abantu bo mu ihema rye.»
17Abayisraheli babigenza batyo. Baratoragura: bamwe byinshi, abandi bike.
18Hanyuma bagapimisha omeru; uwabaga yatoraguye byinshi ntagire na busa arenzaho, kandi n’uwabaga yatoraguye bike ntatubirwe na busa: mbese buri muntu yatoraguraga ibyo yari abashije kurya.
Andi mabwiriza yerekeye manu19Musa arababwira ati «Ntihazagire ugira icyo araza!»
20Nyamara bamwe ntibumvira Musa, bagira ibyo babika kugeza mu gitondo; ariko hazamo inyo, biranuka. Nuko Musa arabarakarira.
21Kuva ubwo, buri gitondo bakajya batoragura ibihwanye n’ibyo buri muntu abashije kurya; izuba ryava, ibisigaye bigashonga.
22Ku munsi wa gatandatu batoraguraga ibyo kurya bihwanye n’incuro ebyiri, omeru ebyiri kuri buri muntu. Abakuru b’imbaga bose baza kubimenyesha Musa.
23Arabasubiza ati «Ibyo ni byo Uhoraho yavuze. Ejo ni umunsi w’ikiruhuko, isabato y’Uhoraho: nimuteke ibyo mufite guteka, mushyushye mu mazi ibyo mufite byo gushyushya mu mazi, maze ibisagutse mubizigamire umunsi ukurikiyeho.»
24Babizigamira umunsi ukurikiyeho nk’uko Musa yari yabitegetse. Nyamara byo ntibyagaga, kandi ntibyagwa inyo.
25Musa aravuga ati «Nimubirye uyu munsi wa none, kuko none ari isabato y’Uhoraho; uyu munsi ntimwabibona ku gasozi.
26Mujye mubitoragura mu minsi itandatu; naho umunsi wa karindwi, ni ikiruhuko, ntibizajya biboneka.»
27Nyamara ku munsi wa karindwi, abantu bamwe bajya kubitoragura, ariko ntibagira icyo babona.
28Nuko Uhoraho abwira Musa, ati «Muzahereza hehe kwanga gukurikiza amategeko yanjye n’amabwiriza yanjye?
29Umva, kubera ko Uhoraho yabahaye isabato, ni cyo gituma ku munsi wa gatandatu abaha n’ifunguro ry’iminsi ibiri. Nimugume rero iwanyu, ntihakagire umuntu uva ahantu ari ku munsi wa karindwi.»
30Nuko rubanda bakajya baruhuka ku munsi wa karindwi.
31Inzu ya Israheli ibyita izina rya manu. Byari bimeze nk’utubuto twa koriyanderi, bikererana kandi bikaryoha nk’agasheshe k’umugati gakoreshejwe ubuki.
32Musa aravuga ati «Dore ibyo Uhoraho ategetse: Nimwuzuze izo manu mu kabindi, mukabike neza kugira ngo urubyaro rwanyu ruzarebe umugati nabagaburiye mu butayu, igihe mbavanye mu gihugu cya Misiri.»
33Musa abwira Aroni, ati «Wende urwabya, usukemo manu ingana na omeru imwe, maze urutereke imbere y’Uhoraho, kugira ngo ubizigamire urubyaro rwanyu.»
34Uko Uhoraho yari yabitegetse Musa, Aroni atereka ka kabindi imbere y’Imana, mu ihema ryayo ritagatifu, kugira ngo bibikwe.
35Abayisraheli batunzwe na manu imyaka mirongo ine, kugeza igihe bagereye mu gihugu gituwe; bariye manu kugeza igihe bagereye ku mipaka y’igihugu cya Kanahani.
36Omeru ni igipimo gihwanye na kimwe cya cumi cy’igipimo bita efa.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.