1Elisha yari yarabwiye wa mugore yazuriye umwana, ati «Haguruka ugende, wowe n’umuryango wawe, musuhukire aho muzabona hose, kuko Uhoraho ateje inzara izamara imyaka irindwi mu gihugu!»
2Umugore arahaguruka abigenza uko umuntu w’Imana yari yamubwiye: aragenda ajyana n’abo mu rugo rwe, basuhukira mu gihugu cy’Abafilisiti, bamarayo imyaka irindwi.
3Imyaka irindwi irangiye, umugore ava mu gihugu cy’Abafilisiti, asanga umwami wa Israheli, amubwira amutakambira ku byerekeye inzu ye n’imirima ye.
4Muri uwo mwanya, umwami yavuganaga na Gehazi, umugaragu w’umuntu w’Imana, aramubwira ati «Ntekerereza ibintu byose bitangaje Elisha yakoze!»
5Gehazi atekerereza umwami ukuntu Elisha yazuye umwana wari wapfuye; mu gihe akibimubwira haza wa mugore n’umwana we Elisha yazuye!
6Umwami abibaza uwo mugore, arabimutekerereza. Nuko umwami ahamagaza umwe mu batware be, aramubwira ati «Hesha uyu mugore ibye byose n’umusaruro wose wavuye mu mirima ye, uhereye ku munsi yaviriye muri iki gihugu kugera ubu agarutse.»
Elisha na Hazayeli7Elisha ajya i Damasi mu gihe Beni‐Hadadi, umwami wa Aramu, yari arwaye. Babwira umwami, bati «Umuntu w’Imana yaje hano.»
8Umwami abwira Hazayeli, ati «Fata amaturo maze uyashyire umuntu w’Imana, umunsabire kumbariza Uhoraho niba nzakira iyi ndwara.»
9Hazayeli ajya kureba Elisha, ajyana amaturo avuye mu byiza byose biri i Damasi, ayo maturo yari imizigo ihetswe n’ingamiya mirongo ine. Amugezeho amuhagarara imbere, maze aramubwira ati «Umwana wawe Beni‐Hadadi, umwami wa Aramu, akuntumyeho ngo nkubaze niba azakira indwara arwaye.»
10Elisha aramusubiza ati «Genda umubwire ngo: Uzakira nta kabuza, ariko mu by’ukuri, Uhoraho yanyeretse ko agomba gupfa.»
11Hanyuma umuntu w’Imana aramutumbira ubutanyeganyega, ararira.
12Hazayeli arabaza ati «Databuja ararizwa n’iki?» Elisha aramusubiza ati «Ndarizwa n’uko menye ibibi uzakorera Abayisraheli: uzatwika amazu yabo, wicishe inkota abana babo b’abasore, utwana duto uduhonyore, abagore babo batwite ubafomoze.»
13Hazayeli aravuga ati «Jye umugaragu wawe, imbwa itagira icyo imaze, nashobora nte gukora bene ibyo?» Elisha aramusubiza ati «Uhoraho yanyeretse ko uzaba umwami w’Abaramu.»
14Nuko Hazayeli asezera kuri Elisha, asanga shebuja. Beni‐Hadadi aramubaza ati «Elisha yakubwiye iki?» Hazayeli aramusubiza ati «Yambwiye ko uzakira nta kabuza.»
15Bukeye Hazayeli afata uburingiti, abwinika mu mazi, abupfukisha umwami. Umwami aratanga, Hazayeli amuzungura ku ngoma.
Yoramu, umwami wa Yuda (848–841)(2 Matek 21.2–20)16Yoramu mwene Yozafati yimye ingoma muri Yuda, mu mwaka wa gatanu w’ingoma ya Yoramu mwene Akabu, umwami wa Israheli.
17Yimitswe amaze imyaka mirongo itatu n’ibiri avutse, amara imyaka munani ari ku ngoma i Yeruzalemu.
18Yakurikiye inzira mbi y’abami ba Israheli agenza nk’abo mu nzu ya Akabu muri byose, kuko yari yarashatse umukobwa wa Akabu. Yakoze ibidatunganiye Uhoraho.
19Ariko Uhoraho ntiyashaka kurimbura Yuda agiriye umugaragu we Dawudi, kuko yamusezeranyije kutavana abazamukomokaho ku ntebe y’ubwami i Yeruzalemu.
20Ku gihe cye, Edomu igomera Yuda, yiyimikira uwayo mwami.
21Yoramu ajya i Sayiri hamwe n’amagare ye yose. Abanyedomu barahamugotera, we n’abatware b’amagare be, nyamara mu gicuku Yoramu abacamo icyuho, abantu be barahunga basubira iwabo.
22Bityo, Abanyedomu bagomera Yuda kugeza na n’ubu. Icyo gihe Libuna na yo iragoma.
23Ibindi bigwi bya Yoramu, ibyo yakoze byose, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda?
24Yoramu aratanga, asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa hamwe n’abasekuruza be, mu Murwa wa Dawudi. Umuhungu we Okoziya aramuzungura.
Okoziya, umwami wa Yuda (841)(2 Matek 22.1–6)25Okoziya mwene Yoramu yimye ingoma muri Yuda, mu mwaka wa cumi n’ibiri w’ingoma ya Yoramu mwene Akabu, umwami wa Israheli.
26Yimitswe amaze imyaka makumyabiri n’ibiri avutse, amara umwaka umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Ataliya, umukobwa wa Omari, umwami wa Israheli.
27Yakurikiye inzira mbi yo mu muryango wa Akabu, kandi akora ibidatunganiye Uhoraho nk’uko abo mu nzu ya Akabu bagenzaga, kuko yari mwishywa wabo.
28Atabarana na Yoramu mwene Akabu batera Hazayeli, umwami wa Aramu, barwanira i Ramoti y’i Gilihadi. Abaramu bakomeretsa Yoramu.
29Umwami Yoramu ajya i Yizireyeli kwivurizayo ibikomere yari yatewe n’Abaramu, ubwo yarwaniraga i Rama na Hazayeli, umwami wa Aramu. Nuko Okoziya mwene Yoramu, umwami wa Yuda, aramanuka ajya i Yizireyeli gusura Yoramu mwene Akabu, wari wakomeretse.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.