Mariko 5 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yezu akiza uwahanzweho w’i Gerasa(Mt 8.28–34; Lk 8.26–39)

1Nuko bagera hakurya y’inyanja, mu gihugu cy’Abanyagerasa.

2Yezu akiva mu bwato, umuntu wahanzweho na roho mbi aturuka mu irimbi, aza amusanga.

3Yiberaga mu marimbi, kandi nta muntu wari ugishobora kumuboha, kabone n’iyo yakoresha umunyururu.

4Kenshi yari yaraboheshejwe n’ingoyi n’iminyururu, maze agaca iminyururu agacagagura n’ingoyi, kandi nta washoboraga kumufata ngo amuherane.

5Ijoro n’amanywa yahoraga ari mu marimbi, no mu misozi, avuza induru kandi yishishimuza amabuye.

6Nuko abona Yezu akiri kure, aza yiruka, aramupfukamira,

7maze atera hejuru cyane ati «Uranshakaho iki, Yezu, Mwana w’Imana Isumbabyose? Nkurahije Imana, winyica urubozo!»

8Yezu koko yarayibwiraga ati «Roho mbi, va muri uyu muntu!»

9Maze arayibaza ati «Izina ryawe ni irihe?» Iramusubiza iti «Nitwa Gitero, kuko turi nyinshi.»

10Nuko iramwinginga cyane ngo atazirukana muri icyo gihugu.

11Kuri uwo musozi hari umukumbi munini w’ingurube zarishaga.

12Nuko roho mbi zinginga Yezu, ziti «Tureke twigire muri ziriya ngurube, tuzituremo.»

13Arabizemerera. Nuko roho mbi ziva muri uwo muntu, zinjira mu ngurube, maze uwo mukumbi wose ukonkoboka mu manga n’umuriri mwinshi, wiroha mu nyanja; uko zari nk’ibihumbi bibiri, ziroha mu nyanja.

14Nuko abashumba bazo barahunga, bajya kubimenyesha abari mu mugi n’abari mu cyaro na bo baza kureba ibyabaye.

15Basanga Yezu, babona na wa muntu wigeze guhangwaho na Gitero, ya roho mbi, yicaye, yambaye, kandi noneho yagaruye ubwenge. Nuko bashya ubwoba.

16Abari babibonye batekerereza abandi ibyabaye ku uwahanzweho, n’ibyabaye ku ngurube.

17Binginga Yezu ngo abavire mu gihugu.

18Ngo ajye mu bwato, wa muntu wigeze guhangwaho na roho mbi aramwinginga ngo bibanire.

19Yezu ntiyamwemerera, ahubwo aramubwira ati «Taha usange bene wanyu; ubatekerereze ibyo Nyagasani yakugiriye byose, n’ukuntu yakugiriye impuhwe.»

20Uwo muntu aragenda, atangira kwamamaza mu ntara ya Dekapoli ibyo Yezu yamugiriye byose. Nuko bose bagatangara.

Yezu akiza umugore, akazura n’umukobwa wa Yayiro(Mt 9.18–26; Lk 8.40–56)

21Yezu ngo amare kugera ku nkombe yo hakurya ari mu bwato, ikivunge cy’abantu kimuhombokaho bamusanga aho yari ahagaze ku nkombe y’inyanja.

22Ubwo rero haza umwe mu batware b’isengero, akitwa Yayiro. Abonye Yezu, apfukama imbere ye,

23amutakambira akomeje ati «Umukobwa wanjye yarembye cyane; ngwino, umuramburireho ibiganza, akire, abeho.»

24Yezu ajyana na we, na cya kivunge cy’abantu kiramukurikira, kimubyiganaho.

25Ubwo rero hakaba umugore wari urwaye indwara yo kuva amaraso, ayimaranye imyaka cumi n’ibiri.

26Yari yarahababariye cyane kubera abavuzi benshi, ahamarira ibintu bye byose, ariko ntibyagira icyo bimumarira, ahubwo akarushaho kumererwa nabi.

27Uwo mugore rero yari yarumvise ibyo bavugaga kuri Yezu, aturuka inyuma ye mu kivunge cy’abantu, nuko akora ku myambaro ya Yezu.

28Yaribwiraga ati «Byibuze ninkora ku myambaro ye, ndakira.»

29Akiyikoraho, isoko y’amaraso irakama, maze yumva mu mubiri we akize icyo yari arwaye.

30Ako kanya Yezu yumva ko ububasha bumuvuyemo. Arahindukira abaza ikivunge cy’abantu ati «Ni nde ukoze ku myambaro yanjye?»

31Abigishwa be baramubwira bati «Urabona iki kivunge cy’abantu bakubyiga impande zose, maze ukavuga ngo ’Ni nde unkozeho?’»

32Nuko areba impande zose ngo amenye uwakoze ibyo.

33Umugore rero wari uzi ibyamubayeho, aza afite ubwoba kandi ahinda umushyitsi, amupfukama imbere, amubwiza ukuri kose.

34Yezu aramubwira ati «Mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije. Genda amahoro, kandi ukire indwara yawe.»

35Mu gihe akivuga ibyo, haza abantu bavuye kwa wa mutware w’isengero, baramubwira bati «Umukobwa wawe amaze guca. Uraruhiriza iki kandi Umwigisha?»

36Yezu aba yabumvise, abwira umutware w’isengero ati «Witinya! Upfa kwemera gusa!»

37Nuko ntiyareka hagira undi umukurikira, uretse Petero na Yakobo, na Yohani murumuna wa Yakobo.

38Bageze mu rugo rw’umutware w’isengero, Yezu ahasanga urusaku rw’abantu bariraga, bacura imiborogo.

39Ngo yinjire, arababwira ati «Urwo rusaku n’ayo marira ni iby’iki? Umwana ntiyapfuye, ahubwo arasinziriye.»

40Nuko baramuseka. Amaze guheza bose, ajyana na se na nyina b’umwana, n’abari kumwe na we, maze yinjira aho umwana yari ari.

41Nuko afata umwana ukuboko, aramubwira ati «Talita kumi», bigasobanura ngo «Mukobwa, ndabikubwiye: haguruka!»

42Ako kanya umukobwa arahaguruka, atangira kugenda, kuko yari afite imyaka cumi n’ibiri. Nuko ubwoba bwinshi burabataha bose.

43Abihanangiriza akomeje ngo ntihagire umuntu ubimenya, maze arababwira ngo bamugaburire.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help