Icya mbere cy'Amateka 20 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Dawudi yigarurira umugi wa Raba(2 Sam 12.30–31)

1Nuko ngo umwaka utahe, igihe abami batabaye, Yowabu azana ingabo ze atera igihugu cy’Abahamoni. Hanyuma agota Raba, naho Dawudi akaba yasigaye i Yeruzalemu. Yowabu atsinda Raba arayisenya.

2Nuko Dawudi yambura Milikomu ikamba ry’ubwami, asanga rifite uburemere bw’italenta imwe ya zahabu, kandi ririmo n’ibuye ry’agaciro. Nuko Dawudi atamiriza iryo kamba, kandi muri uwo mugi ahavana iminyago myinshi cyane.

3Naho abaturage b’aho, arabajyana kugira ngo bajye bakoresha inkero, amapiki n’intorezo. Uko ni ko Dawudi yagenjereje imigi yose y’Abahamoni. Hanyuma Dawudi n’ingabo ze zose basubira i Yeruzalemu.

Dawudi arwana n’Abafilisiti(2 Sam 21.18–22)

4Nyuma y’ibyo, i Gezeri habaye intambara irwanya Abafilisiti. Ni bwo Sibekayi w’i Husha yanesheje Sipayi, umwe mu bana b’Abarefayimu, maze Abafilisiti barabagaragira.

5Hongera kuba intambara irwanya Abafilisiti. Ni bwo Elihanani mwene Yayiri yishe Lahumi umuvandimwe wa Goliyati w’i Gati; uruti rw’icumu rye rukaba rwanganaga n’igiti baboheraho imyenda.

6Hongera kuba intambara i Gati. Hari umugabo w’igihangange wari ufite intoki esheshatu ku biganza, n’amano atandatu ku birenge, byose hamwe bikaba makumyabiri na bine. Na we yakomokaga ku Barefayimu.

7Nuko agasuzugura Abayisraheli, ariko Yonatani mwene Shimeyi umuvandimwe wa Dawudi aramwica.

8Abo bantu bakomokaga kuri Rafa w’i Gati, bishwe na Dawudi n’abagaragu be.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help