1Ntukifuze kugira abana benshi b’imburamumaro,
kandi ntugashimishwe no kugira abana b’abahakanyi.
2N’aho bangana iki, ntukishime
niba nta gitinyiro cy’Uhoraho baranganwa.
3Ntukishinge igihe bazamara ku isi,
kandi ntukiringire umubare wabo,
kuko umwe mwiza aruta benshi,
no gupfa bucike, bikaruta kubyara abahakanyi.
4Koko rero, umunyabwenge umwe atuma umugi utunganirwa,
naho umuryango w’ibyigenge ukarimbuka.
Igihano cy’abanyabyaha5Amaso yanjye yabonye byinshi nk’ibi,
amatwi yanjye yumva ibikabije kurushaho.
6Umuriro wakiye mu ikoraniro ry’abanyabyaha,
uburakari bw’Uhoraho bugurumanira inyoko y’abagome.
7Ntiyigeze ababarira ibihangange bya kera
byamwivumbuyeho byishimye imbaraga zabyo.
8Ntiyababariye umugi Loti yari atuyemo,
bamuteraga ishozi kubera ubwirasi bwabo.
9Ntiyagiriye impuhwe umuryango warohamye,
ukiratana ibyaha byawo.
10Nta n’ubwo yababariye ba bantu ibihumbi magana atandatu,
bigometse bakanangira umutima wabo.
11Ndetse n’iyo haza gusigara umugome umwe,
byari kuba igitangaza iyo adahanwa;
yego, Uhoraho arangwa n’impuhwe, ariko akanarakara,
agira imbabazi nyinshi, ariko ntabuze n’umujinya.
12Kubabarira kwe no guhana, byombi birangana,
azacira urubanza muntu akurikije ibikorwa bye.
13Umunyabyaha ntazacikana ibyibano bye,
kandi n’uwihanganye akemera Imana ntazamwarwa.
14Uhoraho azita ku neza yose,
buri wese ahabwe ibihwanye n’ibikorwa bye.
17Ntuzibwire ngo «Nzihisha Uhoraho,
mu ijuru hariya, ni nde uzibuka ko mbaho?
Sinzamenyekana muri rubanda nyamwinshi,
ese ubundi, ndi iki mu byaremwe byose?»
18Itegereze urebe ijuru n’ubushorishori bwaryo,
inyenga n’isi birarindimuka iyo Uhoraho abyegereye;
19yareba imisozi n’inkingi z’isi,
bigahinda umushyitsi, bigashya ubwoba.
20Nyamara ibyo byose, umutima ntubitekereza,
n’inzira z’Uhoraho nta we ukizitaho.
21Nk’uko umuyaga w’inkubi nta we uwubona,
n’ibyinshi mu bikorwa bye ntibigaragara.
22Ibikorwa by’ubutungane bwe, ni nde ubyamamaza,
cyangwa ni nde ubitegereje?
23Ariko umupfayongo aribwira ati
«Isezerano rye ryaribagiranye!»
Nguko uko umuntu w’igicucu n’uw’indindagire batekereza,
bo bihambira ku mateshwa yabo.
Uhoraho ni we waremye ibiriho24Tega amatwi, mwana wanjye, ngutoze ubumenyi,
kandi uzirikane amagambo yanjye mu mutima wawe;
25Nzaguhishurira ubumenyi nitonze,
nkumenyeshe ubwenge uko buri kose.
26Mu ntangiriro, Uhoraho yahanze ibiremwa bye,
ahita abigenera umwanya ubikwiye.
27Ibyo mu kirere abitunganyiriza inzira,
bizahora bikurikira uko ibisekuru bisimburana.
Nta bwo byigera byumva inzara cyangwa umunaniro,
kandi ntibihagarika na rimwe umurimo wabyo.
28Nta na kimwe kigongana n’ikindi,
kandi ntibyigera bisuzugura ijambo rye.
29Nyuma y’ibyo Uhoraho yitegereje isi,
ayisenderezaho ibyiza bye;
30yayihundajeho ibinyabuzima by’amoko yose,
kandi ni yo bizasubiramo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.