Zaburi 108 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Imana ni yo ikwiye kwiringirwa muri byose

1Indirimbo. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.

2Mana yanjye, umutima wanjye wasubiye mu gitereko,

none reka ndirimbe, ncurange ibyishongoro;

iryo ni ryo shema ryanjye.

3Kanguka, nanga y’imirya, nawe cyembe,

maze nkangure umuseke!

4Uhoraho, nzagusingiriza no mu yindi miryango,

ngucurangire aho ndi hose mu mahanga;

5kuko impuhwe zawe zikabakaba ku ijuru,

n’ubudahemuka bwawe bugatumbagira mu bicu.

6Mana yanjye, baduka wemarare hejuru y’ijuru,

ikuzo ryawe ritumbagire hejuru y’isi yose!

7Kugira ngo inkoramutima zawe zirokoke,

dukirishe indyo yawe, maze udusubize.

8Imana yavugiye mu Ngoro yayo ntagatifu iti «Ndatsinze!

Negukanye Sikemu, ntambagira umubande wa Sukoti!

9Gilihadi ibaye iyanjye, na Manase ni iyanjye;

Efurayimu ihindutse ingofero y’icyuma nambaye ku mutwe,

naho Yuda ni inkoni yanjye y’ubutegetsi,

10Mowabu yo ibaye igikarabiro niyuhagiriramo,

inkweto zanjye nkazirambika kuri Edomu,

ngakoma akamu, nteye Ubufilisiti.»

11Ni nde uzanjyana mu mugi ucinyiye?

Ni nde uzangeza muri Edomu?

12Nta wundi utari wowe, Mana yatuzinutswe,

none ukaba utagitabarana n’ingabo zacu.

13Gira uze udutabare, udufashe kurwanya abanzi,

kuko ubuvunyi buturuka ku bantu ari nta cyo bugeraho.

14Nituba kumwe n’Imana ni bwo tuzatsinda,

ni yo izaribata abanzi bacu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help