1Igihe Israheli yari akiri muto, naramukunze,
kandi nahamagaye umwana wanjye ngo ave mu Misiri.
2Ariko uko nabahamagaraga, ni ko barushagaho kunyitarura;
batura ibitambo za Behali,
maze amashusho yazo bakayosereza imibavu.
3Nyamara Efurayimu, ni jye wamufataga akaboko,
nkamwigisha gutambuka,
ariko ntibigeze bamenya ko ari jye wabitagaho.
4Narabiyegerezaga mbigiranye urukundo,
nkabizirikaho nk’uko abantu babigenza;
mbiyegamiza ku musaya nk’umubyeyi uteruye umwana we,
nca bugufi ndabagaburira.
5Nuko rero, Israheli ntizasubira mu gihugu cya Misiri,
ahubwo izategekwa n’umwami wa Ashuru,
kuko yanze kungarukira!
6Inkota izibasira imigi yayo, isenye inzugi zayo,
ibarimbure bazize imigambi yabo mibi.
Uhoraho ni umunyambabazi7Umuryango wanjye wihambira ku bucibwe bwawo;
barawuhamagarira kugarukira Umusumbabyose,
nyamara ntihagire n’umwe wibakura!
8Efurayimu, nabasha nte kugutererana,
Israheli, nayigabiza nte?
Nakugira se nka Adama,
cyangwa nkakugenza uko nagenje Seboyimu?
Mu mutima wanjye nisubiyeho,
impuhwe zanjye zirangurumanamo.
9Sinzakurikiza ubukana bw’uburakari bwanjye,
kandi sinzarimbura ukundi Efurayimu;
kuko ndi Imana simbe umuntu,
nkaba Nyir’ubutagatifu rwagati muri mwe,
sinzongera kugusanga mfite uburakari.
10Bazaza bakurikiye Uhoraho uzaba yivuga nk’intare;
natangira kwivuga abana bazahinda umushyitsi,
baze baturuka mu burengerazuba.
11Bazaturuka mu Misiri bameze nk’uruhuri,
bave no mu gihugu cya Ashuru bameze nk’inuma;
maze nzabatuze mu mazu yabo. Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.