Zaburi 17 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Isengesho ry’intungane itotezwa

1Isengesho, riri mu yo bitirira Dawudi.

Uhoraho, ndenganura!

Nyumva, wite ku maganya yanjye;

tega amatwi isengesho ryanjye,

ridaturutse mu munwa ubeshya.

2Ba ari wowe uncira urubanza,

ijisho ryawe rirebe aho ukuri guherereye!

3Wasuzumye umutima wanjye,

ungenzura nijoro, ndetse urangerageza,

ntiwagira ikibi unsangana:

ururimi rwanjye narurinze gucumura.

4Kugira ngo ngenze nk’abantu bakurikiza amabwiriza yawe,

nakomeje kunyura mu nzira wategetse,

5mpamya intambwe mu mayira yawe,

ibirenge byanjye ntibyadandabirana.

6Mana yanjye, ndakwiyambaza, kuko unyumva;

ntega amatwi, wumve ibyo nkubwira!

7Garagaza impuhwe zawe zahebuje,

wowe ukiza abiringira ububasha bwawe,

bagahonoka batyo abahagurukiye kubarwanya.

8Urandinde nk’imboni y’ijisho ryawe,

umpishe mu gicucu cy’amababa yawe,

9kure y’abanyarugomo banyaze ibyanjye,

n’abanzi gica bantangatanze impande zose.

10Umutima wabo wapfukiranywe n’ibinure,

umunwa wabo ukavugana agasuzuguro.

11Ngabo baransatiriye, none bamaze kungota;

bampozaho ijisho bashaka uko bangarika ku butaka.

12Bameze nk’intare ikereye gushihagura,

mbese nk’igisimba kibunze mu bwihisho.

13Uhoraho, haguruka! Ubatere, ubahashye!

Inkota yawe ninkize umubisha!

14Uhoraho, ukuboko kwawe nikubameneshe, bave mu bantu,

bacike mu bantu no ku isi.

Uwo ni wo mugabane ubagenewe muri ubu bugingo!

Inda yabo niyuzure ibyo wabazigamiye,

n’abahungu babo babiboneho babyijute,

basigarize n’abana babo bakiri ku ibere.

15Naho jyewe birakwiye ko nzareba uruhanga rwawe;

ninkanguka, nzanyurwa n’uburanga bwawe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help